Uyu rutahizamu wari umaze iminsi akinira ikipe ya Musanze, ni umwe mu bakinnyi bari bamaze iminsi bashakishwa n’amakipe menshi ya hano mu Rwanda, nyuma yo gusoza shampiona y’uyu mwaka ari ku mwanya wa 3 mu batsinze ibitego byinshi, aho yatsinze ibitego 11.

Mu minsi ishize mu ikipe ya Musanze havugwaga ko bamwe mu bakinnyi bakomeye batangiye kuva muri iyi kipe, kubera kugabanuka kw’ingengo y’imari iyi kipe yagenerwaga n’akarere ka Musanze, gusa Umunyamabanga Mukuru w’iyi kipe yari yatangaje ko nka Wai Yeka batakimukeneye kuko amasezerano ye yari yanarangiye.

Yagize ati "Wai Yeka we amasezerano yararangiye ni uburenganzira bwe kugenda, nta kindi twumva tumukeneyeho, iyo tumukenera twari kumugumana"

Ikipe ya Alliance Football Club kugeza ubu itozwa n’umunyarwanda Kayiranga Baptiste, ikaba uyu mwaka izaba ikina bwa mbere muri shampiona y’icyiciro cya mbere, nyuma yo kuzamuka uyu mwaka.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|