Karate: U Rwanda rwahigiye gutahana imidari mu marushanwa ya U18

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Karate , Nkoranyabahizi Noel aratangaza ko abakinnyi batatu azaserukana mu marushanwa Nyafurika y’abatarengeje imyaka 18 azabera muri Algerie, nta kabuza bazitwara neza bakegukana imidari.

Uhereye i bumoso ugana iburyo ni Nkoranyabahizi Noel, Jovia Umunezero, Halifa Niyitanga na Kaberuka Shyaka Victor
Uhereye i bumoso ugana iburyo ni Nkoranyabahizi Noel, Jovia Umunezero, Halifa Niyitanga na Kaberuka Shyaka Victor

Ayo marushannwa agiye kuba ku nshuro ya Gatatu (3rd African Youth Games), ateganijwe guhera ku itariki ya 18 kugeza ku ya 28 Nyakanga 2018.

Azitabirwa n’abakinnyi batatu barimo Victor Shyaka Kaberuka uzarushanwa mu myiyereko izwi nka Kata, Halifa Niyitanga uzarushannwa mu bari munsi y’ibiro 61 arwana (Kumite), na Jovia Umunezero na we uzaba arushanwa mu bari munsi y’ibiro 59 arwana.

Abo bakinnyi bamaze ukwezi kurenga mu mwiherero bitegura ayo marushanwa,aho bari kumwe na bakuru babo bazafatanya mu marushanwa Nyafurika ya Karate, ateganijwe mu mpera z’ukwezi kwa Kanama 2018.

Nkoranyabahizi avuga ko ashingiye ku buryo abo bakinnyi bitwara mu myiteguro, adashidikanya ko bazatahana imidari muri ayo marushanwa.

Ati” Aba bana ni abahanga, icyo turi kubafasha ni ukwitegura neza cyane cyane mu mutwe, kugira ngo batazagira ubwoba,kuko ari ubwa mbere bitabiriye amarushanwa yo ku rwego mpuzamahanga nk’aya.”

“Intego tuzajyana ni ukwegukana imidari kandi tukanatsindira amahirwe yo kuzitabira amarushanwa yo ku rwego rwa Olympic azabera i Buenos Aires mu gihugu cya Argentine. “

Ni ku nshuro ya kabiri ikipe y’igihugu ya Karate y’abatarengeje imyaka 18, yitabiriye ayo marushanwa, ikaba izajyana n’ikipe y’abakina Volley Ball yo ku musenyi, ndetse n’abakina imikino ngororamubiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka