Mu mukino wa 1/2 wakinwe kuri uyu wa kabiri, ikipe y’igihugu y’Ubufaransa yatsinze Ububirigi igitego 1-0.
Ni igitego cyatsinzwe na Samuel Umtiti mu gice cya kabiri, ku mupira wari uturutse muri Koruneri awutsinda neza n’umutwe.

Gutsinda uyu mukino, byatumye Abafaransa bahita bagera ku mukino wa nyuma, aho bategereje ikipe izarokoka hagati ya Croatia n’Ubwongereza.
Ikipe y’igihugu y’Ubufaransa, yaherukaga kugera ku mukino wa nyuma mu mwaka wa 2006 itsindwa n’Ubutaliyani ku mukino wa nyuma, ikaba iheruka gutwara iki gikombe mu mwaka wa 1998, aho yegukanye iki gikombe itsinze Brazil ibitego 3-0.
National Football League
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
ubufaransa buragitwara pe ariko se ubi mwari mubizi igihugu kinini ku isi ni uburusiya igito ni Vatican igifite abaturage benshi ni ubushinwa hanyuma ikitagira umutoza ni u Rwanda ku isi.hhhhhhhhhhhhhh
UBUFARANSA BUZATWARA ICY’ISI PE!BUTSINZE UBUBIRIGI?UMTITI OYEEE.
barabikwiye rwose nicyabo