Umwera uturutse i bukuru ukwiye gukwira hose
Umwera uturutse i Bukuru ukwira hose, ni umugani baca mu Kinyarwanda, bashaka kuvuga ko urugero rutanzwe n’abakuru cyangwa se n’abayobozi, ari rwo abato cyangwa se abayoborwa bakurikiza.

Rumwe mu ngero nyinshi zitangwa n’abayobozi bakuru b’igihugu cyacu, ni ukwitabira Siporo rusange yitiriwe "Car Free Day", ifasha Abanyarwanda mu nzego zose kurwanya indwara zitandura.
Ku itariki ya 3 Ukuboza 2017,Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame bifatanije n’abatuye Umujyi wa Kigali muri Siporo Ngarukakwezi.
Icyo gihe Perezida Kagame yanasabye ko iyo Siporo yakongererwa amasaha kugira ngo irusheho gutanga umusanzu mu gutuma Abanyarwanda bagira ubuzima buzira umuze.

Iyo siporo yari isanzwe ikorwa mu cyumweru cya mbere cy’ukwezi, yahise ishyirwa no mu cyumweru cya gatatu, kugira ngo irusheho kugira akamaro.
Ni muri urwo rwego kuri uyu wa 15 Nyakanga 2018, Madame Jeannette Kagame ari kumwe n’abanyamuryango ba Imbuto Foundation, nabwo bifatanije n’abatuye mu Mujyi wa Kigali muri iyo Siporo.
Minisitiri w’ubuzima Dr Diane Gashumba na we utajya ubura n’iyo Siporo, avuga ko Abanyarwanda bakwiye gufatira urugero ku bayobozi bakuru b’igihugu, bakarushaho kwitabira siporo badategereje Car Free Day iba kabiri gusa mu Kwezi.
Ati "Gukora siporo bikwiye kuba umuco, ntikorwe gusa kuri iyi minsi ibiri iba yarateganijwe mu kwezi.”

Mu butumwa yatanze kuri iki cyumweru, yagaragaje ko kuva mu 2016 Car Free day yatangira, abantu basaga ibihumbi bitandatu bamaze kwitabira igikorwa cyo kwipimisha indwara zitandura,gikorerwa muri iyo siporo.
Muri bo, 70% ni ab’igitsina gabo, binagaragaza ko umubare w’abagore bitabira iyo siporo ukiri hasi ugereranije n’uw’abagabo.
Mu bibazo bigaragara mu bipimishije, harimo icy’umubyibuho ukabije kigaragara cyane cyane ku bagore, n’ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso ukabije kigaragara ko cyazibasira abagabo baramutse batitwararitse.
Ku bantu bari hejuru y’imyaka 40, Dr Diane Gashumba avuga ko ibipimo byafashwe bigaragaza ko basanganywe ibibazo by’umubyibuho ukabije ndetse n’ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso .


Atanga inama yagize ati” Abagore mukwiye kwirinda ibyatuma mugira umubyibuho ukabije kuko ku kigero cya 65% ubagiraho ingaruka zikomeye zirimo n’ibibazo by’umutima.”
Yakomeje agira ati” Ndabakangurira kwisuzumisha izi ndwara zitandura mu buryo buhoraho, kugira ngo mumenye uko muhagaze niba hari ibyo kwirindwa bikorwe kare.
Serivisi zo kwisuzumisha izo ndwara zitangwa ku bigo nderabuzima byose, wifashishije ubwisungane mu kwivuza, Mutuelle de Santé."








Ohereza igitekerezo
|