
Muri uyu mukino wabereye kuri stade ya Luzhiniki i Moscow u Bufaransa bwahabwaga amahirwe ba benshi butsinze Croatia 4-2.
U Bufaransa nibwo bwabonye igitego cya mbere Ku munota wa cumi n’umunani cyitsinzwe na Mario Manduzkic.
Croatia yari yubakiye umukino hagati yakomeje gusatira nyuma y’iminota cumi Demagoj Vida aha umupira Ivan Persic yishyurira Croatia Ku munota wa makumyabiri n’Umunani.
Nyuma y’iminota cumi Croatia yakoze ikosa ubufaransa buhabwa penalite yinjijwe neza na Antoine Griezmann.

Tumwe mu dushya twaranze uyu mukino nuko ibitego byose bitatu byatsinzwe mu gice cya mbere cy’uyu mukino byagiye byinjira nyuma y’iminota cumi.
Bavuye ku ruhuka Ku munota wa 59 ku burangare bwa ba myugariro ba Croatia Paul Pogba yatsindiye ubufaransa igitego cya gatatu. Ni nako byongeye kugenda Ku igitego cya kane cy’ubufaransa cyatsinzwe na Kylian Mbappe Lottin.
U Bufaransa nubwo bwasaga nkaho bwizeye intsinzi umuzamu wabwo Hugo Lorris yakoze ikosa agiye gutanga umupira awutanga mu birenge bya Manduzkic watsindiye ikipe ye igitego cya kabiri ku munota wa 69.

Umukino warangiye ubufaransa butsinze ibitego 4-2 bwegukana igikombe.
U Bufaransa bukinnye imikino ya nyuma Ku nshuro ya gatatu nyuma y’imyaka 20 butwaye igikombe cy’isi cya mbere bwegukanye igikombe cya kabiri.
Didier Deschamps utoza u Bufaransa abaye umuntu wa gatatu ku isi ubashije kwegukana igikombe cy’isi nk’umutoza n’umukinnyi nyuma y’UmunyaBrazil Mario Zagallo n’Umudage Franz Bekenbauer.
U Bufaransa nyuma yo kwegukana iki gikombe cya kabiri mu mateka bwanganyije umubare w’ibikombe na Uruguay na Argentine bunegukana miliyoni 38 z’amadolari y’Abanyamerika.



National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|