Nyuma y’ukwezi Bayisenge Emery asinyiye USM Alger yamaze kumusezerera
Nyuma y’ukwezi Myugariro w’Amavubi Bayisenge Emery asinyiye ikipe ya USM Alger yo mu gihugu cya Algerie, Umutoza wayo Thierry Froger atangaje ko batakimukeneye biteguye no kumurekura akishakira Indi kipe.

Uyu mutoza yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Nyakanga 2018, nyuma y’umukino wahuje USM Alger na Rayon Sports, umukino warangiye itsinze Rayons Sport 2- 1.
Ubwo yabazwaga impamvu Emery Bayisenge wasinyiye USM Alger mu ntangiriro za Kamena 2018 atagaragaye mu bakinnyi yifashishije, yatangaje ko basanze batakimukeneye bagahitamo kumurekura ngo agende.
Bayisenge Emery yasinyiye ikipe ya USM Alger, avuye mu Ikipe yo mu cyiciro cya kabiri yo muri Maroc yitwa Jeunesse sportive El Massira yari amazemo umwaka urenga.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
amakipe yahano iwacu murwanda namuzane yere gusebera imahanga