Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.
Mu buryo bukomeye bw’igitego bwabonetse, Police yahushije uburyo Songa Isaie yabonye ateye umupira uca hanze gato y’izamu .
Ku ruhande rwa APR fc nayo mu gice cya kabiri, Ombolenga yazamukanye umupira ahererekanya na Andrew Butera ariko ateye umupira ujya hanze.


Ku munota wa 82 Byiringiro Lague wa APR yongeye guhusha amahirwe aho yakatiwe umupira imbere y’izamu na Ombolenga ariko awushyira hanze.

Umukino ugiye kurangira Munezero Fiston wa Police Fc yahawe ikarita y’umutuku nyuma yo gukubita umutwe abigambiriye Muhadjili wa APR fc.
Uko imikino yindi yagenze.
Sunrise FC 2-0 Bugesera
Mukura VS 1-0 Amagaju
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 21/07/2018
Marines vs Rayon Sports.
Amakipe azakatisha tike ya kimwe cya kabiri buteganijwe ko azamenyekana ku ma taliki ya 23 , 24 na 26 z’uku kwezi.
Igikombe cy’amahoro cy’umwaka ushize cyari cyegukanywe na APR fc yatsindiye Espoir ku mukino wa nyuma.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|