Ni umukino watangijwe na Minisitiri wa Siporo n’umuco Madamu Uwacu Julienne, ari nawo wari umukino wo gufungura amarushanwa.

Umukino watangiye ikipe ya Tanzania irusha cyane ikipe y’u Rwanda, inatera imipira irenga itanu yashoboraga kuvamo igitego, gusa umunyezamu w’u Rwanda Nyirabashyitsi Judith ababera ibamba.

Ku munota wa 34 w’umukino, Amavubi yaje kubona igitego, cyatsinzwe na Kalimba Alice n’umutwe, ku mupira wari uturutse kuri coup-franc.

Uyu Kalimba Alice usanzwe ari Kapiteni wa As Kigali, yari yinjiye mu kibuga asimbuye Uwimbabazi Immaculee.
Mu gice cya kabiri cy’umukino, Tanzania n’ubwo yagikiniye mu rubuga rw’Amavubi, ntiyigeze ibasha kwishyura kuko Amavubi yakinaga yugarira cyane, umukino urangira Amavubi atsinze igitego 1-0.


Abakinnyi babanje mu kibuga
RWANDA: Nyirabashyitsi Judith, Nibagwire Sifa Gloria (C), Mukantaganira Joselyne, Nyiransabera Miliam, Mukamana Clementine, Umulisa Edith, Uwimbabazi Immaculee, Umwariwase Dudja, Ibangarye Anne Marie, Mukeshimana Jeannette, Uwamahoro Beatrice.

TANZANIA: Fatuma Omari, Asha Rashid (c), Wema Richard, Maimu Hamisi, Enekia Kasonga, Fatuma Issa, Happyness Herzon, Mwanahamisi Omary, Donisia Daniel, Fatuma Mustafa na Amina Ally

Andi mafoto yaranze uyu mukino















Uyu mukino wabaye nyuma y’uwari wahuje Kenya na Uganda, umukino warangiye Uganda itsinze Kenya igitego 1-0.
Amwe mu mafoto ku mukino wa Uganda na Kenya




Kuri uyu wa Gatanu nta mukino uteganyijwe, irushanwa rikazakomeza kuri uyu wa Gatandatu, gusa Amavubi yo akazongerea gukina ku wa mbere ahura na Ethiopia.
Gahunda y’imikino isigaye
Ku wa Gatandatu tariki 21 Nyakanga 2018
14h00:Ethiopia vs Uganda
16h15: Kenya vs Tanzania
Ku wa Mbere tariki 23 Nyakanga 2018
14h00: Uganda vs Tanzania
16h15: Rwanda vs Ethiopia
Ku wa Gatatu tariki 25 Nyakanga 2018
14h00: Kenya vs Ethiopia
16h15: Uganda vs Rwanda
Ku wa Gatanu tariki 27 Nyakanga 2018
14h00: Ethiopia vs Tanzania
16h15: Rwanda vs Kenya
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Bashiki bacu barashoboye, nibahabwe umwanya n’amahirwe batwereke ko bashoboye.
Cecafa sicyo kigero kusa nanyuma yayo tuzakomeze twumve équipe nationale (feminine
Bashiki bacu nibakomereze aho kandi na Ministère ifite imikino munshingano ibashakire uko babaho kuburyo burambye atari ukubabona gusa kubera compétition gusa. za Match amicaux n’ibindi