Kuri iki cyumweru abanyamuryango b’ikipe ya Rayon Sports bateranye batora komite nshya, aho batoye Paul Muvunyi wigeze no kuyobora iyi kipe ku mwanya wa Perezida.
Ku munsi wa kabiri w’isiganwa ryavaga i Rubavu ryerekeza i Musanze, Patrick Byukusenge wa Benediction Club ni we ubaye uwa mbere.
Ikipe ya Bugesera FC itsinze Rayon Sports igitego 1-0 bituma Rayon Sports ibura amahirwe yo gusatira mukerab wayo APR FC.
Igice cya mbere cy’isiganwa ry’amagare ritegura Tour du Rwanda 2017 cyagukanwe n’umukinnyi w’amagare wabigize umwuga ariwe Samuel Mugisha.
Buri wa gatanu wa buri cyumweru mu masaha ya nyuma ya saa sita abatuye intara y’amajyaruguru bazajya bajya muri siporo mu rwego rwo kurinda ubuzima bwabo.
Ishyirahamwe ry’umukino wa Triathlon mu Rwanda ryasinye amasezerano y’ubufatanye na BRALIRWA agamije guteza imbere uwo mukino mu Rwanda no hanze.
Ikipe ya APR Hc ihagarariye u Rwanda yatsinzwe umukino wa mbere na Esperance Sportive de Tunis yo muri Tunisia mu mukino wa mbere wabaye kuri uyu wa Gatanu.
Eric Dusingizimana umaze kuba icyamamare ku isi nyuma yo guca agahigo ko kumara amasaha 51 akina Cricket ataruhutse ahamya ko gukina Cricket yabitewe no gukunda imibare.
Ikipe ya APR handball Club yamaze kugera i Tunis muri Tunisia aho igiye gukina irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika muri uyu mukino
Ubuyobozi bw’ikipe y’umukino w’intoki wa Basketball REG BBC buratangaza ko bwamaze gusezerera abari abatoza b’iyo kipe bwiha intego yo kwegukana igikombe cy’irushanwa ry’akarere ka gatanu.
Abari bagize Komite y’ikipe ya Kirehe bose bamaze gukurwaho n’ubuyobozi bw’akarere nyuma y’aho ikipe itari gutanga umusaruro.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro RRA (Rwanda Revenue Authority) kirasaba FERWAFA ko amakipe ataratanga imisoro yayitanga bitarenze mu kwezi k’Ukwakira 2017.
Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA buratangaza ko amakipe y’abari n’abategarugori nayo agiye kujya akinira igikombe cy’amahoro.
Ikipe ya Rayon Sports itsinze Kiyovu ibitego 2-0, mu mukino w’umunsi wa kabiri wa Shampiyona wabereye i Nyamirambo.
Mu mikino y’umunsi wa kabiri ya SHampiona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, APR Fc yanganyirije i Rubavu na Marines
Amashyirahamwe y’imikino mu Rwanda arashinja Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC) kutayaha ubufasha buhagije.
Umukinnyi wa Tennis,Havugimana Olivier usanzwe ari kapiteni w’ikipe y’igihugu agaragaza imvune abakinnyi ba Tennis mu Rwanda bahura na zo kubera amikoro make.
Seninga Innocent utoza ikipe ya Police Fc yiteguye kwitwara neza imbere y’ikipe ya Mukura bazakina kuri uyu wa Gatanu i Huye
Harabura ukwezi kuzuye ngo Tour du Rwanda 2017 itangire, Kigali Today yabateguriye amwe mu mafoto meza yaranze Tour du Rwanda 2016
Umukinnyi Hadi Janvier wari warasezeye umukino w’amagare, yamaze gusaba imbabazi Ferwacy n’umuyobozi wayo, asaba kugaruka mu ikipe y’igihugu.
Ubuyobozi bw’ikipe y’Isonga buratangaza ko n’ubwo bwamaze gufata icyemezo cyo gusezera mu marushanwa ategurwa na FERWAFA bishoboka ko igihe nikigera ikipe izagaruka guhatana.
Muhire Kevin usanzwe ukinira Rayon Sports aratangaza ko atigeze yongera amasezerano n’iyo kipe, ko ahubwo bamugurije amafaranga yiteguye kwishyura vuba.
Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwanda buratangaza ko nta kipe y’u Rwanda izitabira amarushanwa yo koga azabera muri Tanzaniya.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryashyize ahagaragara abakinnyi bemerewe gukina Shampiona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru uyu mwaka.
Kuri iki cyumweru mu mujyi wa Kigali habereye isiganwa ryitwa Duathlon ryari rikomatanyije umukino wo gusiganwa ku maguru no gusiganwa ku igare
Rukara Fazil yanikiye Umuholandi mu irushanwa rya Duathlon ryari ribereye bwa mbere muri Kigali mu buryo bwagutse, naho mu bagore Uwineza Hanani yongera kuba uwa mbere
Ikipe yari ihagarariye u Rwanda mu irushanwa ry’akarere ka gatanu mu mukino w’intoki wa Basketball ryaberaga Uganda yatsindiwe ku mukino wa nyuma.
Kuri iki cyumweru ni bwo hasojwe Shampiona y’icyiciro cya mbere mu bagore, aho AS Kigali yatsinze ku mukino usoza ES Mutunda ibitego 4-0.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Ukwakira 2017 ni bwo ikipe ya Rayon Sports yatangiye imyitozo ku kibuga gishya umuterankunga wayo Skol yabubakiye.
Ikipe yitwa Flamengo FC y’i Burundi irasaba ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) guhagarika umukinnyi wa Mukura witwa Gael bityo ntazakine Shampiyona y’u Rwanda n’andi marushanwa.