Abagize inama y’ubutegetsi ya Ferwafa bandikiye umuyobozi wa Ferwafa bamusaba gutanga ibisobanuro by’amafaranga yashyize kuri konti ye kandi atayagenewe.
Rutahizamu w’Amavubi ndetse wari umaze umwaka akinira AS Kigali ari we Mubumbyi Barnabe yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Bugesera.
Mu irushanwa ryari rimaze iminsi ibiri ryitwa Umurage Handball Trophy, ikipe ya APR Hc mu bagabo na Gorillas mu bagore ni zo zegukanye ibikombe kuri iki cyumweru.
Ikipe y’igihugu Amavubi yatsinzwe na Uganda ibitego 3-0 mu mukino ubanza wo gushaka itike ya CHAN ibashije kuyigaranzura iyitsinda 2-0 ntibyagira icyo biyimarira kuko yahise isezererwa.
Kuri uyu wa Gatandatu no ku Cyumweru hateganyijwe irushanwa rya Handball rizahuza amakipe akomeye yo mu Rwanda n’ikipe ya FC St Pauli Handball yo mu Budage.
Ikipe y’igihugu ya Uganda yamaze kugera i Kigali aho ije gukina n’Amavubi y’u Rwanda umukino wo kwishyura uzaba kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade ya Kigali
Abakinnyi b’ikipe ya Espoir baratangaza ko bemerewe agahimbazamusyi mu gikombe cy’amahoro cy’uyu mwaka wa 2017 ariko ngo kugeza ubu ntibarayahabwa.
Abakinnyi bo mu bigo by’amashuli bitandukanye byo mu Rwanda berekeje muri Uganda ahagiye kubera imikino ihuza ibigo by’Amashuli yisumbuye yo muri Afurika y’i Burasirazuba
Ikipe ya Police igiye kwerekeza mu gihugu cya Uganda kwitabira imikino izahuza amakipe ya gipolisi yo mu karere ka Afurika yo hagati n’iburairazuba.
Imyitozo ya mbere y’Amavubi yo kwitegura umukino wo kwishyura wa Uganda isize Sugira Ernest agize imvune ikomeye bituma ihita isubikwa
Lydia Nsekera, Umurundikazi uzwi ku isi muri Siporo, asanga umuco w’ibihugu bimwe byo mu biyaga bigari ukiri inzitizi ku bagore baho ngo batere imbere mu mikino itandukanye.
Umunyarwanda mpuzamahanga ukina umupira w’amaguru Sugira Erneste wakiniraga ikipe ya As Vita Club yo mu gihugu cya Kongo-Kinshasa yamaze gutandukana n’iyi kipe amasezerano bari bafitanye atarangiye.
Sugira Ernest uheruka gusinyira APR na Mugisha Gilbert wa Rayon Sports biyongereye mu basatirizi b’Amavubi yitegura umukino wo kwishyura uzabahuza na Uganda.
Hadi Janvier, wasezeye umukino w’amagare yagaragaje ko agikomeye ubwo yitabiraga irushanwa rikomatanyije imikino itatu ryitwa Triathlon ryaberaga mu Karere ka Rubavu.
Miss Rwanda, Elsa Iradukunda atangaza ko irushanwa ryo koga yatangije rizatuma uwo mukino ugera ku rundi rwego kuburyo n’abawukina basohokera u Rwanda.
Ikipe y’igihugu Amavubi yatsindiwe i Kampala ibitego 3 ku busa, mu marushanwa y’ibihugu ku bakinnyi bakinira iwabo muri Afurika CHAN.
Inama mpuzamahanga yiga ku iterambere rya Siporo mu bagore yaberaga i Kigali yasojwe biyemeje kuzamura umubare w’abagore bari mu buyobozi bwa Siporo
Mu rwego rwego rwo kwitegura shampiyona y’umwaka wa 2017-2018 ikipe y’Amagaju FC ikomeje gushaka abakinnyi bazayifasha kwitwara neza muri iyo shampiyona.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yamaze gusesekara mu mujyi wa Kampala aho igomba gukinira n’ikipe ya Uganda kuri uyu wa Gatandatu
Abatuye umujyi wa Rubavu bakunda imikino itandukanye irimo uwo koga nta rungu bazagira kuko hagiye kubera irushanwa ryiswe “Umuganura Challenge Triathlon”.
Ubuyobozi bw’ikipe ya As Kigali buratangaza ko bwamaze gusezerera abakinnyi 7 barimo Sebanani Emmanuel Crespo ndetse ikanasubiza APR Ndori Jean Claude na Mubumbyi Barnabe yari yababatije.
Izina Romami si rishya ku bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda kuko hari abakinnyi bitwa gutyo bakinnye mu makipe atandukanye yo mu Rwanda.
Ikipe ya Simba Sports Club yo mu gihugu cya Tanzaniya yatsinze ikipe ya Rayon Sports igitego 1-0 mu mukino wa gicuti yayitumiyemo.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yatashye ku mugaragaro ikibuga cya Basketball giherereye kuri Club Rafiki
Mu rwego rwo gukomeza gukusanya amafaranga ashyirwa mu kigega "Agaciro Development Fund" hateguye irushanwa ry’umupira w’amaguru rizahuza amakipe akomeye mu gihugu.
Ikipe y’igihugu Amavubi iri kwitegura umukino wa Uganda mu rwego rwo gushaka itike ya CHAN imaze gutsinda Sudani ibitego 2 kuri 1 mu mukino wa gicuti.
Mukura Victory Sports iratangaza ko yamaze guha amasezerano y’imyaka ibiri Umurundi Gael Duhayindavyi wakinaga muri Vital’o Fc
Mu rwego rwo gushishikariza abakobwa gukora siporo cyane cyane iyo koga, Miss Rwanda, Iradukunda Elsa agiye gutangiza irushanwa ngarukamwaka ryo koga.
Mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatanu, ikipe y’igihugu ya Handball y’abatarengeje imyaka 20 yatsinze Ethiopia ibitego 40 kuri 33.