Guhera kuri uyu wa Kane kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, haratangira irushanwa rihuza ibihugu byo muri Afurika y’i Burasirazuba no hagati, ikazakinwa n’ibihugu bitanu ari byo u Rwanda, Kenya, Tanzania, Uganda na Ethiopia.

Igihugu cya Tanzania ni cyo cyabimburiye ibindi bihugu kugera mu Rwanda, aho baje n’imodoka banyuze ku mupaka wa Rusumo, hakurikiraho igihugu cya Uganda cyahageze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.


Ikipe y’igihugu ya Kenya byari biteganijwe ko igera mu Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri n’indege ya Kenya Airways, n’aho Ethiopia irahagera kuri uyu wa Gatatu izanywe n’indege Ethiopian Airways ku i saa Cyenda n’iminota 10.



Abakinnyi 20 u Rwanda ruzifashisha muri CECAFA:
Abanyezamu: Nyirabashyitsi Judith (AS Kigali WFC) & Uwizeyimana Helene (AS Kigali WFC)
Abakina inyuma: Mukantaganira Joselyne (AS Kigali WFc), Nyiransanzabera Miliam (Kamonyi WFC), Umulisa Edith (Scandinavia Wfc), Maniraguha Louise (AS Kigali Wfc), Umwizera Angelique (AS Kigali Wfc), Mukamana Clementine (Kigomo Sisters Wfc, Tanzania) na Mutuyimana Albertine (Kamonyi Wfc)
Abakina hagati : Uwimbabazi Immaculee (Kamonyi Wfc), Nibagwire Sifa Gloria (Scandinavia Wfc), Kalimba Alice (AS Kigali Wfc), Mukeshimana Jeanette (AS Kigali Wfc), Nyiramwiza Martha (AS Kigali Wfc) na Uwamahoro Marie Claire (AS Kigali Wfc).
Abataha izamu : Ibangarye Anne Marie (Scandinavia Wfc), Umwariwase Dudja (AS Kigali Wfc), Nibagwire Libery (AS Kigali Wfc), Uwamahoro Beatrice (Kamonyi Wfc), Ufitinema Clotilde (ES Mutunda WFC).
Gahunda yose y’imikino ya CECAFA:
Ku wa Kane tariki 19 Nyakanga 2018
14h00: Kenya vs Uganda
16h15: Rwanda vs Tanzania
Ku wa Gatandatu tariki 21 Nyakanga 2018
14h00:Ethiopia vs Uganda
16h15: Kenya vs Tanzania
Ku wa Mbere tariki 23 Nyakanga 2018
14h00: Uganda vs Tanzania
16h15: Rwanda vs Ethiopia
Ku wa Gatatu tariki 25 Nyakanga 2018
14h00: Kenya vs Ethiopia
16h15: Uganda vs Rwanda
Ku wa Gatanu tariki 27 Nyakanga 2018
14h00: Ethiopia vs Tanzania
16h15: Rwanda vs Kenya
National Football League
Ohereza igitekerezo
|