Ikipe ya Rayon Sports yamaze gutangaza Masudi Djuma nk’umutoza mukuru, naho Mukura VS itangaza itsinda ry’abatoza rizaba riyobowe na Ruremesha Emmanuel
Mu irushanwa mpuzamahanga rya Volleyball ikinirwa ku mucanga ririmo kubera i Rubavu, ikipe imwe y’u Rwanda ni yo yabashije kubona itike ya 1/8 cy’irangiza
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore mu mukino wa Basketball yarangije ku mwanya wa kabiri mu mikino y’amajonjora, izahura na Kenya muri ½ ku munsi w’ejo
Kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Nyakanga 2021, mu Rwanda hatangiye irushanwa mpuzamahanga rya Volleyball ikinirwa ku mucanga ‘Beach Volley World Tour/Rubavu Open 2021’, rikaba ryitabiriwe n’ibihugu 39 byo hirya no hino ku isi, harimo amakipe 35 y’abagabo na 31 mu bagore.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yitabiriye umukino wahuje u Rwanda na Misiri, mu mikino y’Akarere ka gatanu yo gushaka itike y’imikino ya nyuma ya Afurika mu bagore (FIBA Women’s AfroBasket 2021 Zone 5 Qualifiers). Ni imikino irimo kubera mu Rwanda muri Kigali Arena.
Abakinnyi ba Musanze FC, barimo Mutebi Rachid na Musa Ally Sova bamaze kwirukanwa n’ikipe ya Musanze, aho bavugwaho imyitwarire idahwitse mu ikipe, uwitwa Cyambade Fred na we akaba yamaze gusezererwa kubera umusaruro muke.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Basketball mu bagore yatsinze iya Kenya mu mukino wa mbere wo gushaka itike ya AFROBASKET izabera muri Cameroun uyu mwaka.
Irushanwa ry’Akarere ka Gatanu muri Basketball y’abagore riratangira kuri uyu wa Mbere muri Kigali Arena aho ikipe y’ u Rwanda itangira yesurana na Kenya.
Ikipe ya APR FC yatangaje zimwe mu mpinduka zakozwe mu bakinnyi, aho harimo abakinnyi basezerewe barimo Rwabugiri Umar, ndetse n’abashya barimo Mugisha Gilbert wavuye muri Rayon Sports
Ikipe y’igihugu ya Argentine yegukanye igikombe cya Copa America itsinze Brazil, mu mukino wabereye kuri Stade Maracana yo muri Brazil.
Ibihugu bine birimo u Rwanda ruzakira amajonjora y’igikombe cya Afurika “AFROBASKET” 2021 mu bagore byamaze kugera I Kigali, mu mikino izatangira kuri uyu wa Mbere
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko Amavubi atakitabiriye CECAFA igomba kubera muri Ethiopia.
Ikipe ya Kiyovu Sports yamaze gusinyisha umutoza Haringingo Francis uheruka guhagarikwa na Police FC, ahabwa intego yo kwegukana igikombe
Myugariro akaba na kapietni w’ikipe ya APR FC, yamaze kuyivamo nyuma yo gusoza amasezerano y’imyaka ibiri, akaba yerekeje mu ikipe yo mu gihugu cya Georgia.
Ikipe ya AS Kigali yatangaje ko yamaze kongerera amasezerano Kalisa rachid usanzwe ukina mu kibuga hagati, ndetse inasinyisha abandi bakinnyi babiri bashya
Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza y’umupira w’amaguru ikatishije itike yo gukina umukino wa nyuma w’irushanwa rya EURO 2020 rihuza amakipe y’ibihugu y’i Burayi, nyuma yo gutsinda Denmark ibitego 2-1 u Bwongereza bukaba bugeze ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa nyuma y’imyaka 55 yari ishize bugerageza ariko ntibubishobore.
Mu buzima hari igihe umuntu yiyemeza ibintu ndetse akanabishyira ku mugaragaro, ariko burya ngo bucya bucyana ayandi. Mu 1986, ikipe y’umupira w’amaguru ya Argentine yakinnye umukino wa gishuti n’iy’u Bufaransa, wari ugamije kwamagana ibiyobyabwenge na ruswa.
Umunyezamu Kwizera Olivier wari umaze iminsi avuze akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge amaze kurekurwa
Kapiteni w’ikipe ya Patriots Mugabe Aristide yongeye guhamagarwa mu ikipe y’igihugu ya Basketball, nyuma y’imyaka itatu yari ishize hibazwa impamvu adahamagarwa
Abakinnyi bazahagararira u Rwanda mu mikino Olempike baraye bahagurutse mu Rwanda aho berekeje mu mujyi wa Hachimantai bazakoreramo undi mwiherero w’iminsi 12.
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha “RIB” bwemeje ko umunyezamu wa AS Muhanga yatawe muri yombi aho akurikiranyweho kwakira ruswa ngo yitsindishe mu mikino ya shampiyona
Hakizimana Muhadjili wifuzwaga cyane n’ikipe ya Rayon Sports, yamaze kwerekeza mu ikipe ya Police FC mu gihe ibiganiro n’ikipe ya Rayon Sports byari byarangiye
Mu mikino ya 1/4 cy’irangiza ya EURO 2020, Espagne yasezereye u Busuwisi n’u Butaliyani bwasezereye u Bubiligi bazahurira muri 1/2.
Rutahizamu Isima ukina mu Bwongereza, ymaze kugera mu mwiherero w’Amavubi aho yakoranye n’abandi bakinnyi imyitozo itegura CECAFA
Muhire Kevin umaze iminsi arangije amasezerano yari yasinyanye na Rayon Sports, yatangaje ko mu ikipe bafite ubu asanga abo yagakwiye gusigarana ari nka batatu.
Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 ikomeje imyitozo kuri Stade Amahoro, abo bitegura CECAFA y’abatarengeje imyaka 23 iteganyijwe muri Ethiopia muri uku kwezi
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ryatangaje ko rigiye gusubukura imirimo yo kubaka Hotel ya Ferwafa bitarenze icyumweru kimwe.
Mu mikino y’umunsi wa nyuma wa shampiyona ku makipe arwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri, ikipe ya Sunrise yisanze mu cyiciro cya kabiri nyuma yo gutsindwa na Gorilla FC.
Ubuyobozi bwa CECAFA bwatangaje ko amatariki igikombe cya CECAFA cyagombaga gutangiriraho muri Ethiopia yigijwe inyuma ho ibyumweru bibiri.
Umuyobozi w’ikipe ya APR FC Lt Gen. Mubarakh Muganga yatangaje bimwe mu bishobora gutuma ikipe ya APR FC yongera gusubira kuri Politiki yo gukinisha abanyamahanga.