Nyuma yo gukora akazi gakomeye mu gace ka karindwi ka Tour du Cameroun kabaye ejo, aho Mugisha Moise yabashije gukuramo ikinyuranyo cy’iminota irenga itatu akaza no guhita yambara Maillot Jaune, kuri iki Cyumweru byarangiye ari we wegukanye isiganwa.

Mu gace k’uyu munsi kavuye Ebolowa berekeza i Yaoundé Mugisha Moise afatanyije na bagenzi be ba Team Rwanda, bakinnye bacungana na Adreev Yordan wari ku mwanya wa kabiri ku rutonde rusange, baza gusoza isiganwa ry’uyu munsi bakiri kugendana.
Mugisha Moïse wegukanye iri siganwa yaherukaga no kwegukana irindi siganwa rizwi nka Grand Prix Chantal Biya naryo ryabereye muri Cameroun mu mwaka wa 2020.

Ohereza igitekerezo
|