Beach Volley: U Rwanda ntirwatangiye neza mu mikino y’ingimbi
Amakipe y’Igihugu y’u Rwanda ntiyatangiye neza imikino y’ingimbi n’abangavu, yatangiye ku wa Gatanu tariki 10 Kamena 2022 i Bujumbura mu Burundi.

Nk’uko twabibagejejeho mu nkuru zacu zahise ari nako byari bijyenwe, irushanwa ry’ingimbi n’abangavu bo mu karere ka gatanu ryatangiye, ku ikibitiro hakinnye amakipe y’ingimbi naho abangavu bo bakazina kuri uyu wa Gatandatu.
Amakipe ahagarariye u Rwanda muri aya marushanwa mu bangavu ni 2 aho buri kipe igizwe n’abakinnyi 2. Ikipe imwe yiswe Rwanda A yari igizwe na Kayiranga Tristan wari wambaye nomero 1 mu mugongo akaba na kapiteni wayo, ndetse na Gisubizo Mugabo Parfait wari wambaye nomero 2, naho Rwanda B yo igizwe na Cyusa Henry Brian hamwe na Ndarishize Olivier.

Nyuma ya tombola aya makipe yombi yisanze agomba gucakirana mu kiciro cy’uko amakipe yose agomba kubanza guhura (round robin), maze Rwanda A ya Kayiranga na Gisubizo itsinda Rwanda B amaseti 2-0 (21-11,21-10).
Hakurikiyeho umukino wahuje ikipe ya Burundi B na Rwanda B nayo itatinze kuko yarangiye ikipe y’ingimbi z’u Burundi B itsinze iz’u Rwanda B amaseti abiri ku busa (21-6,21-7).
Rwanda A yasubiye mu kibuga yesurana na Tanzania B, umukino nawo utakomereye abanyatanzaniya kuko bawutsinze ku maseti abiri kubusa 15-21,11-21).

Aya makipe yombi asigaje indi mikino kuri uyu wa gatandatu, ari nayo izagena uko asoje ku rutonde, aho amakipe ane ya mbere ariyo azahita yerekeza muri ½ kizakinwa ku Cyumweru.
Ku ruhande rw’umutoza w’ikipe y’Igihugu, Mana Jean Paul, ngo n’ubwo bitakabaye u rwitwazo ariko bagowe cyane n’umuyaga mwishi.
Ati “Navuga yuko tudatangiye neza kuko aba bahungu ntabwo ari uku basanzwe bakina, ariko hajemo n’ingorane z’umuyaga ubundi umuntu atakabaye atanga nk’igisobanuro kuko biba biri ku mpande zombie, ariko abandi kugenzura umuyaga barabizi kuturenza kuko n’ubwo twitoreje ku Gisenyi iminsi itari myinshi cyane twagerageje kwitoza mu buryo butandukanye. Gusa ubona ko abandi baturushije kuwugenzura n’ubundi nk’abantu basanzwe bari ku kiyaga cya Tanganyika, ejo rero nuramuka ugarutse nanone nkeka ko hari ibyo bamaze kubona bagomba gukosora”.

Rwanda B isigaranye imikino 3 naho Rwanda A isigaranye imikino 2 mbere yo kumenya niba bazakomeza muri ½ cyangwa bazahita basezererwa.
Abakobwa b’u Rwanda nabo baraseruka kuri uyu wa Gatandatu, aho bazaba bahanganye n’Abarundikazi kuko Tanzaniya nta bakobwa yazanye.



Ohereza igitekerezo
|