Ikipe ya Rayon Sports yasinyanye amasezerano mashya y’ubufatanye n’uruganda rwa Rayon Sports afite agaciro k’amafaranga arenga Miliyoni 200 Frws buri mwaka.
Minisiteri ya Siporo mu Rwanda yasubitse amatora ya Komite Nyobozi y’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda yari ateganyijwe ku wa Gatandatu tariki ya 27 Werurwe 2021.
Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Haruna Niyonzima, yatangaje ko igihe Amavubi yabona itike ya CAN ashobora gusezera kuko yumva ntacyo ataba yarayahaye
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi itsinze Mozambique igitego 1-0 cyatsinzwe na Byiringiro Lague winjiye mu kibuga asimbuye.
Umunyezamu wa mbere w’ikipe y’igihugu Amavubi Kwizera Olivier ntakina umukino uhuza Amavubi na Mozambique kubera ikarita itukura yahawe muri CHAN
Ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda, ryamaze gutangaza amatariki bazasubukuriraho imyitozo ndetse na Shampiyona ya Handball mu cyiciro cya mbere
Bamwe mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” batangaje ko bafite icyizere cyo kwitwara neza ku mukino uzabahuza na Mozambique, bikabaha icyizere cyo kwerekeza muri CAN.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ryanyomoje amakuru yatangajwe na CAF avuga ko shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda izatangira tariki 15/04/2021.
Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo mu mupira w’amaguru mu Rwanda izasubukurwa ku itariki 15 Mata 2021 bikaba biteganyijwe ko izasozwa muri Kamena uyu mwaka.
Rutahizamu Meddie Kagere na Yannick Mukunzi baraye biyongereye ku bandi bakinnyi bari mu myitozo y’ikipe y’igihugu Amavubi iri gutegura umukino wa Mozambique n’uwa Cameroun.
Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Mozambique yahamagaye abandi bakinnyi barimo kapiteni wabo Dominguez nyuma y’abagaragaweho COVID-19 ndetse no kubura barindwi bakina i Burayi.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Werurwe 2021 ku cyicaro cy’Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru i Burayi (UEFA) habereye umuhango wa Tombola ya 1/4 cy’irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’i Burayi.
Ikipe ya REG VC ikomeje kwitegura imikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika (CAVB Men’s Club Championship) izabera mu mujyi wa Sousse muri Tunisia kuva tariki ya 16 kugeza 28 Mata 2021.
Umunyarwanda Cassa Mbungo André utoza ikipe ya Bandari FC yo muri Kenya, yahawe igihembo cy’umutoza w’ukwezi muri Shampiyona ya Kenya
Ikipe y’igihugu ya Cameroun yahamagaye abakinnyi bashya bagomba gusimbura abari bahamagawe ariko amakipe bakinamo akanga kubarekura
Minisiteri ya Siporo imaze gutangaza ko shampiyona z’icyiciro cya mbere mu mikino itandukanye zemerewe gusubukura ndetse zikanatangira imyitozo igihe zaba zamaze kuzuza ibisabwa
Guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 17/03/2021 abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare batangiye umwiherero wa mbere wo gutegura Tour du Rwanda izaba muri Gicurasi 2021
Chelase na Bayern Munich zujuje umubare w’amakipe umunani yageze mu mikino ya 1/4 cy’irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayi.
Abakandida bahatanira kuyobora ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda batangaje imigabo n’imigambi y’imyaka ine mu gihe baba batowe.
Kapiteni w’Amavubi Haruna Niyonzima na Nirisarike Salomon bakoze imyitozo ya mbere mu ikipe y’igihugu yitegura umukino wa Mozambique n’uwa Cameroun
Amakipe ya Real Madrid yo muri Espagne na Manchester City yo mu Bwongereza ziyongereye ku yandi makipe yakatishije tike y’imikino ya 1/4.
Imikino nyafurika y’amakipe y’abagabo yabaye aya mbere iwayo (CAVB Men’s Club Championship) yagombaga kubera mu mujyi wa Cairo mu Misiri yimuriwe mu mujyi wa Sousse muri Tuniziya.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Werurwe 2021, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi Lomami Marcel, aho rumukurikiranyeho ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa ku bushake ndetse no guhoza ku nkeke uwo bashakanye.
Abakinnyi babiri b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Muhire Kevin na Rwatubyaye Abdul ntibazatabira ubutumire bw’Amavubi nyuma yo kwanga kurekurwa n’amakipe yabo
Abakandida babiri ni bo bamaze kwemererwa guhatanira umwanya wo kuyobora ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda
Abakinnyi hanze y’u Rwanda batangiye kugera mu mwiherero w’Amavubi, babimburiwe na Kapiteni Haruna Niyonzima ndetse na Salomon Nirisarike
Umunyezamu Rwabugiri Umar ufatira APR FC yasimbuye Kimenyi Yves wavunikiye mu myitozo y’Amavubi
Luís Gonçalves utoza ikipe y’igihugu ya Mozambique aratangaza ko yifuza ko imikino ibiri yo gushaka itike ya CAN bazakina muri uku kwezi yasubikwa kubera abakinnyi batazaboneka.
Umunya-Afurika y’Epfo Patrice Motsepe ni we watorewe kuyobora impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika “CAF” mu matora yabaye kuri uyu wa Gatanu
Minisiteri ya Siporo n’Umujyi wa Kigali basuye ahantu hatandukanye muri Kigali hashobora kuzubakwa ibibuga by’imikino itandukanye