Mu myitozo ibanziriza iya nyuma yabaye kuri uyu munsi ku kibuga cy’imyitozo cya Mamelodi Sundowns kitwa "CHLOORKOP", aho kugeza ubu abakinnyi bose bahamagawe bayitabiriye.
Mu bakinnyi bari bategerejwe bari batarahagera barimo Rafael York ukina muri AFC Eskilstuna yo muri Sweden aho akina nk’umukinnyi wo hagati ufasha ba rutahizamu ndetse na rutahizamu Meddie Kagere ukinira ikipe ya Simba SC yo muri Tanzania.








Urutonde rw’abakinnyi 23 beri muri Afurika y’Epfo:
Abanyezamu: Kwizera Olivier (Rayon Sports), Ntwari Fiacre ( AS Kigali, Rwanda) na Kimenyi Yves (Kiyovu Sports).
Ba Myugariro: Imanishimwe Emmanuel (FAR Rabat), Nirisarike Salomon (Urartu FC, Armenia), Niyomugabo Claude (APR FC, Rwanda), Mutsinzi Ange Jimmy (CD Trofense, Portugal), Omborenga Fitina (APR FC, Rwanda), Manzi Thierry (FC Dila Gori, Georgia), Nsabimana Aimable (APR FC), Niyigena Clement (Rayon Sports) na Serumogo Ali (SC Kiyovu).
Abakina Hagati: Manishimwe Djabel (APR FC), Nishimwe Blaise (Rayon Sports), Bohneur Mugisha (APR FC), Bizimana Djihad (KMSK Deinze), Muhire Kevin (Rayon Sports), Rafael York (AFC Eskilstuna, Sweden) na Ruboneka Jean Bosco (APR FC).
Ba Rutahizamu: Meddie Kagere (Simba SC), Hakizimana Muhadjiri (Police FC), Ndayishimiye Antoine Dominique (Police FC), Mugunga Yves (APR FC).
National Football League
Ohereza igitekerezo
|