Kuri uyu wa Gatatu ku biga bitandukanye, haraye hakinwe imikino yo kwishyura ya ¼ muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri, aho amakipe ya Interforce, Sunrise, Rwamagana na Vision FC zabonye itike ya ½ cy’irangiza.
Ikipe ya Interforce ni imwe mu makipe yabaye nk’ayatunguranye nyuma yo gusezera ikipe ya Nyanza FC kuri Penaliti 10-09, ni nyuma y’uko buri kipe yombi yari itsinze indi ibitego 2-1 bituma hiyambazwa penaliti Nyanza irasezererwa.
Indi kipe yatunguwe ni ikipe ya AS Muhanga yari ifite icyizere cyo kuzamuka mu cyiciro cya mbere ariko iza gutungurwa n’ikipe ya Rwamagana, nyuma y’aho Muhanga yatsindiwe mu rugo na Rwamagana ibitego 2-1 mu mukino wo kwishyura mu gihe Muhanga yari yatsinze ubanza i Rwamagana 1-0 amakipe yombi yanganyaga 2-2 mu mikino yombi, Rwamagana ihita ikomeza kubera ibitego byinshi yatsindiye hanze.

Undi mukino wabereye i Nyagatare warangiye Sunrise itsinze itsinzi Intare FC ibitego 3-0, mu gihe ubanza Intare zari zatsinze Sunrise igitego 1-0. Ni mu gihe Vision FC nayo yakomeje nyuma yo kunyangira Heroes FC ibitego 4-1, aho mu mukino ubanza Heroes yari yawutsinze 2-1.
Uko imikino yo kwishyura yagenze (Igiteranyo cy’ibitego mu mikino yombi)
– AS Muhanga 1-2 Rwamagana* (Agg : 2-2)
– Sunrise FC* 3-0 Intare ( Agg: 3-1)
– Nyanza FC 2-1 Interforce* ( Agg: 2-2 9-10 )
– Heroes FC 1-4 Vision FC* ( Agg : 3-5)
*: Ikipe yakomeje muri 1/2

National Football League
Ohereza igitekerezo
|