Ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwanda ryabonye umufatanyabikorwa mushya
Ku wa Gatanu tariki 10 Kamena 2022, Ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwanda ryasinye amasezerano y’ubufatanye y’imyaka ibiri na ‘Center for Global Sports’.

Aya masezerano y’ubufatanye yasinywe hagati y’ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwanda (Rwanda Swimming Federation) ryari ihagarariwe n’Umuyobozi wayo, Girimbabazi Pamella ndetse n’ihuriro Center for Global Sports ryari rihagarariwe n’Umuyobozi waryo Bayigamba Robert.
Girimbabazi yasobanuye ko aya masezerano basinye agamije kuzamura urwego rw’umukino wo koga mu Rwanda, akazashingira ku cyerekezo bihaye cy’ibikorwa bizagera mu mwaka wa 2024, bakaba ari urugendo bifuje gufatanyamo n’ihuriro Center for Global Sports.

Yagize ati “Center for GS tuzakorana mu kudushakira abaterankunga kuko dufite imishinga ikomeye itandukanye iri muri gahunda y’imyaka ibiri twihaye kugera 2024, harimo uwo kubaka piscine iturutse muri Federasiyo mpuzamahanga y’umukino wo koga ku isi (FINA), hari umushinga wa Open water, harimo gushakisha impano zitandukanye n’ibindi”.
Bayigamba uhagarariye Center for Global Sports, yasobanue impamvu yatumye bahitamo gukorana ku ikubitiro na Federasiyo yo koga mu Rwanda, ndetse n’inshingano bihaye kugira ngo ibyo biyemeje bizagerweho.
Robert Bayigamba uyobora Center for Global Sports
Yagize ati “Icyatumye twishimira gutangirana na Federasiyo yo koga, icya mbere ni ubushake bwabo, ni bo bavuze bati igitekerezo cyanyu cyo kuzana inararibonye turagishimye, igitekerezo cyanyu cy’uko ibintu bikorwa mu gihe runaka turagishimye.”
Ati “Inshingano twihaye ni iyo kugira ubufatanyibikorwa, ni ugushaka ubumenyi, gushaka ubushobozi bujyanye n’ibikoresho n’amafaranga aba akenewe kugira ngo ibikorwa byiyemejwe na Federasiyo bigerweho”.

Center for GS nk’ihuriro ry’abantu bafite inararibonye muri siporo, bavuga ko bashingiye ku igenamigambi ry’igihe kirekire, batangiye kugirana ibiganiro n’abafatanyabikorwa baturuka mu bindi bihugu nk’u Buholandi, aho bashobora kuzagirana amasezerano y’ubufatanye mu minsi iri imbere
Ohereza igitekerezo
|
Ndifuzanga kwiyandikisua munikino wokonga kuko ndabiku da kandi ndabishak