Komite y’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) yatangaje ko Igikombe cya Afurika cya 2023 cyari giteganyijwe mu mpeshyi ya 2023 cyimuriwe mu mwaka wa 2024 n’ubundi kikazabera muri Côte d’Ivoire cyagombaga kubera.
Ikipe y’umupira w’amaguru y’Umurenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga ni yo yegukanye igikombe kijyanye no kwizihiza ku nshuro ya 28 umunsi wo Kwibuhora, nyuma yo gutsinda Umurenge wa Nyamabuye ibitego bitatu ku busa (3-0), ukaba wabaye ku Cyumweru tari 3 Nyakanga 2022.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Basketball yasezerewe mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi nyuma yo kunanirwa kwerekeza mu gice cya nyuma cyo gushaka itike y’igikombe cy’Isi. Nyuma yo gutsindwa na Tunisia amanota 76 kuri 66 ku mugoroba tariki 03 Nyakanga 2022 byatumye urugendo rw’ikipe y’Igihugu rushyirwaho akadomo bituma u (…)
Mu gihe hari gusozwa shampiyona y’icyiciro cya mbere ndetse n’icya kabiri muri Handball, ikipe ya Gicumbi na Police HC ni zo zigiye guhatanira igikombe
Umutoza w’ikipe y’u Rwanda, Dr Cheikh Sarr nta mpinduka yari yakoze ugereranyije n’ababanje mu kibuga ubwo u Rwanda rwakinaga na Sudani y’Epfo ku munsi wari wabanje.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 1 Nyakanga 2022, ikipe ya Liverpool yongereye amasezeramo umukinnyi wayo Mohamed Salah ukomoka mu gihugu cya Misiri amaezerano y’imyaka ibiri.
Ni umukino watangiye u Rwanda rusabwa gutsinda Sudani y’Epfo kuko mu duce tubiri tw’iri rushanwa twari tumaze gukinwa, u Rwanda rwari ku mwanya wa nyuma n’amanota 3, mu gihe Sudani y’Epfo yo yinjiye muri uyu mukino ifite amanota 6 kuko yatsinze imikino yose.
Kompanyi ya Hyper Sports Group Ltd yateguye igikorwa cyo guhemba abitwaye neza mu mupira w’amaguru w’u Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2021/22, mu byiciro bitandukanye, cyiswe “Hyper Football Awards 2022” kizasozwa ku wa 30 Nyakanga 2022.
Mugabe Aristide wari umaze imyaka 11 akinira ikipe y’Igihugu y’umukino wa Basketball, yamaze gutangaza ko asezeye gukinira iyi kipe yari amaze imyaka 11 akinira, ashimira buri wese wamushyigikiye.
U Rwanda rugiye kuba igihugu cya mbere cyakiriye ibihugu byinshi muri shampiyona Nyafurika ya Taekwondo, aho izanitabirwa n’ikipe y’impunzi yo muri Kenya
Kapiteni w’ikipe ya AS Kigali akaba na kapiteni w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Haruna Niyonzima, yavuze ko atazi igihe azasezerera kuri ruhago, ashimangira ko agifite imbaraga zo gukina.
Mu mukino wo guhatanira igikombe cy’icyiciro cya kabiri, ikipe ya Sunrise yacyegukanye itsinze Rwamagana City igitego 1-0
Mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro mu bagore wabaye kuri uyu wa Kabiri, warangiye AS Kigali yegukanye igikombe nyuma yo kunyagira Kamonyi WFC
Ikipe ya AS Kigali yegukanye igikombe cy’Amahoro nyuma yo gutsinda APR FC igitego 1-0, umutoza Cassa Mbungo yandika amateka yo gutwara iki gikombe inshuro eshatu
Ikipe nkuru y’umukino w’amagare yo muri Israel (Israel-Premier Tech Cycling), irimo gushakisha inkunga yo kubaka ishuri ry’umukino wo gusiganwa ku magare, ryo mu rwego rwo hejuru mu Karere Bugesera.
Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), ryasinyanye amasezerano y’imyaka itatu n’umuterankunga mushya, afite agaciro ka miliyoni 240 Frw.
Mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu wabaye kuri uyu Mbere, ikipe ya Rayon Sports yanyagiye Police FC ibitego 4-0, byose byatsinzwe mu gice cya kabiri
Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha myugariro Ngendahimana Eric wari umaze imyaka ibiri akinira ikipe ya Kiyovu Sports
Manishimwe Djabel, Umukinnyi wa APR-FC, yavuze ingorane yagize nyuma yo kuva muri Rayon Sports agasinyira APR FC, aho yirukanywe mu nzu yakodeshaga nta nteguza, ubwo yari ku kibuga mu myitozo.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Kamena 2022, ikipe ya Kiyovu Sports yongereye amasezerano myugariro wayo Serumogo Ally Omar, ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo.
Ikipe ya AS Kigali ya AS Kigali yatangiye kwitegura umwaka utaha w’imikino, isinyisha abakinnyi babiri barimo uwakinaga muri Etincelles n’uwa Bugesera
Ku kibuga mpuzamahanga cya Cricket giherereye i Gahanga mu Karere ka Kicukiro, tariki 23 Kamena 2022 hongeye guhurira bamwe mu bakunzi ba siporo bitabiriye Inama ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zo mu bihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (CHOGM) ikomeje kubera mu Rwanda mu mukino wa gicuti wahuje bamwe mu (…)
Nyuma yo gutandukana n’umutoza Gatera Musa amasezerano y’imyaka ibiri arangiye, kuri uyu wa Kane tariki 23 Kamena 2022, ikipe ya Espoir FC yasinyishije umutoza Bipfubusa Joslin.
Kuri uyu wa Kane tariki 23 Kamena 2022, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwataye muri yombi Nzeyimana Felix na Tuyisenge Javan, bari abakozi mu Ishyurahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA).
Nyuma yuko ikipe ya Espoir FC itandukanye n’uwari umutoza wayo Gatera Musa, ariko ikavuga ko ishobora kumukurikirana kubera kuba ngo yaragiye yakira amafaranga (ruswa) mu mikino itandukanye ndetse ikaba yamugeza mu nzego bireba, uyu mutoza we avuga ko ibyo ntaho bihuriye n’ukuri ndetse ko yifuza ko Espoir FC irega, we ntacyo (…)
Ikipe ya Rwamagana City yatsinze umukino ubanza wa 1/2 mu cyiciro cya kabiri, igira icyizere cyo kuzamuka mu cyiciro cya mbere
Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 21 Kamena 2022 mu gice cya Remera mu Mujyi wa Kigali, habereye isiganwa ku maguru rizwi nka Kigali Night Run ryitabiriwe n’abantu batandukanye barimo abatuye muri Kigali no mu nkengero zaho ndetse n’abashyitsi bitabiriye Inama ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zo mu bihugu (…)
Mu rwego rwo kwitegura umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro uteganyijwe mu cyumweru gitaha, APR FC na AS Kigali bakomeje imyitozo ikomeye bitegura uyu mukino
Ikipe ya Rayon Sports yamaze kwemeranya na Haringingo Francis Christian wari umutoza wa Kiyovu Sports, kuyibera umutoza mu gihe cy’umwaka umwe w’imikino.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamaze gutangaza amatariki mashya azakinirwaho imikino ya nyuma y’igikombe cy’Amahoro.