Mu irushanwa mpuzamahanga rya Triathlon “IRONMAN Rwanda 70.3” ryakiniwe mu karere ka Rubavu,umurusiya Ilya Slepov ni we wegukanye umwanya wa mbere
Kuri iki Cyumweru tariki 14 Kanama 2022, kuri sitade ya Kigali hakinwe umukino w’igikombe kiruta ibindi mu Rwanda Super Cup 2022, ikipe ya AS Kigali ku nshuro ya gatatu yikurikiranya itsinda APR FC inayitwara igikombe itsinze kuri penaliti 5-3.
Abakinnyi 155 baturutse mu makipe 35 bitabiriye irushanwa mpuzamahanga rizwi nka Triathlon ryabereye mu Rwanda rizwi nka " IRON MAN Rwanda 70.3"
Umutoza w’ikipe ya Real Madrid Umutaliyani Carlos Ancelotti yahishuye ko nyuma y’uko azaba avuye muri iyi kipe ari gutoza kugeza ubu azahita asezera kuri uyu mwuga.
Perezida wa AS Kigali Shema Fabrice yatangaje ko bagiye kubaka ikipe ikomeye ku buryo uzajya ayitombora azajya atitira nk’uwatomboye andi makipe y’ibihangange muri Afurika
Muri shampiyona ya Basketball yakomezaga kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya Patriots yatsinze REG BBC amanota 83-78, isoza shampiyona ari yo iyoboye mbere y’uko hakinwa imikino ya kamarampaka.
Mu ntangiriyo za Kanama uyu mwaka, nibwo Akarere ka Gisagara ku bufatanye na Federasiyo y’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), batangije gahunda yo kuzenguruka ako karere kamaze kuba igicumbi cya Volleyball, bashakisha impano z’abana bato bari munsi y’imyaka 16, bafite impano muri uwo gukina umukino, maze bagatoranywa (…)
Ikipe ya APR FC na AS Kigali zizasohokera u Rwanda mu mikino Nyafurika, CAF Champions League na CAF Confederation Cup, zizajya zakirira imikino yazo kuri Stade mpuzamahanga ya Huye, nyuma y’uko iyi stade isohotse ku rutonde rw’izemewe na CAF.
Igikombe cy’Isi cy’umpira w’amaguru ‘FIFA World Cup 2022’, giteganyijwe gutangira umunsi umwe mbere y’itariki yari iteganyijwe. Kigatangira ku Cyumweru tariki 20 Ugushyingo 2022, kigatangira Ikipe y’igihugu ya Qatar ikina n’Ikipe y’igihugu ya Ecuador.
Umunya-Kenya Paul Were waherukaga gukinira Egaleo yo mu Bugereki ni we wageze i Kigali mbere, saa Tatu n’igice z’ijoro ku wa Gatatu, tariki ya 10 Kanama 2022.
Ubuyobozi bw’ikipe y’umupira w’amaguru y’Akarere ka Rutsiro (Rutsiro FC), butangaza ko bufite ibirarane by’abakinnyi n’abakozi bitari munsi y’amezi abiri, kandi bishobora kugira ingaruka mu gutangira shampiyona.
Nyuma yuko kuwa kabiri tariki 9 Kanama 2022 myugariro Rwatubyaye Abdoul ufite imyaka 25 y’amavuko yongeye gusinyira ikipe ya Rayon Sports nyuma y’imyaka itatu ayivuyemo, uyu musore yatangaje ko agarutse aho afata nko mu rugo.
Ikipe ya AS Kigali yatwaye Igikombe cy’Amahoro 2022, kiyihesha itike yo guhagararira u Rwanda mu mikino y’amakipe yatwaye ibikombe iwayo, CAF Confederation Cup, yatomboye ASAS Djibouti Télécom yo mu gihugu cya Djibouti.
Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi Rwatubyaye Abdul amaze gusinyira Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri
Kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Kanama 2022, nibwo habaye tombola y’uko amakipe azahura mu ijinjora ry’ibanze mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo, CAF Champions League 2022-2023, isiga APR FC ihagarariye u Rwanda, izahura na US Monastir yo muri Tunisia.
Ikipe ya Rayon Sports ikomeje gutegura umunsi w’ibirori birimo kwerekana abakinnyi bashya bizwi nka Rayon Sports Day, aho kugeza ubu ibiciro byo kwinjira byamaze kumenyekana.
Mu gushakisha itike ya CHAN 2023, u Rwanda rwamaze kwemerwa na CAF ko umukino wo kwishyura uzaruhuza na Ethiopia uzabera kuri Stade Huye.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ryatangaje ko umukino wa Super Cup uzahuza APR FC na AS Kigali utakibereye I Huye nk’uko byari byitezwe.
Urugendo rw’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’ingimbi zitarengeje imyaka 18 mu gikombe cy’Afurika (FIBA U-18 Men’s African Championship 2022), cyaberaga muri Madagascar rwasojwe nyuma yo gutsindwa umukino wa kane wikurikiranya.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryasohoye ingengabihe ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru, aho igomba gutangira ku wa Gatanu tariki 19/08/2022
Ku wa mbere tariki 15/08/2022 ni bwo Rayon Sports izakora umuhango wo kwerekana bashya mu munsi witwa Rayon Sports Day, aho igomba no kuzakina umukino wa gicuti
Mu mpera z’iki cyumweru habaye imikino ya gicuti aho amakipe akomeye yitwaye neza agatsinda imikino yayo ya gicuti, mu rwego rwo kwitegura shampiyona izatangira mu minsi 10 iri imbere
Ikipe y’Igihugu y’umukino wa Volleyball yo ku mucanga yari igizwe na Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Venuste yasoje ku mwanya kane nyuma yo gutsindwa n’Abongereza bahataniraga umwanya wa gatatu.
Ikipe ya APR FC kuri uyu wa Gatandatu yerekanye abakinnyi bashya iheruka kugura, inahemba abakinnyi, abafana n’abatoza biatwaye neza mu kwaka w’imikino wa 2022/2023
Ikipe y’Igihugu y’ingimbi zitarengeje imyaka 18, itsinzwe n’ingimbi za Guinea amanota 64-44 u Rwanda rwuzuza imikino ibiri nta ntsinzi. Wari umukino wa kabiri mu itsinda rya kabiri u Rwanda ruherereyemo mu gikombe cya Afurika cy’ingimbi zitarengeje imyaka 18 gikomeje kubera mu gihugu cya Madagascar mu mujyi wa Antananarivo.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umukino wa Volleyball ikinirwa ku mucanga, igizwe na Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Venuste, igeze muri ½ mu mikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongere (Commonwealth games) ibera mu Bwongereza, nyuma yo gustinda New Zealand amaseti 2-0.
Ikipe y’u Rwanda y’ingimbi zitarengeje imyaka 18 batangiye imikino y’igikombe cya Afurika batsindwa na Mali amanota 67 kuri 49. Wari umukino wa mbere mu itsinda rya kabiri aho ikipe y’u Rwanda yahuraga n’igihugu cya Mali kinabitse iki gikombe. Umukino wabereye mu nzu y’imikino ya PALAIS NATIONAL DE LA CULTURE ET DES (…)
Kuri uyu wa kane tariki 4 Kanama 2022,rutahizamu w’ikipe y’igihgu y’u Rwanda Amavubi Meddie Kagere wakiniraga ikipe ya Simba SC yerekanwe nk’umukinnyi mushya mu ikipe ya Singida Big Stars zombi zo muri Tanzania.
Umukinnyi w’umunyarwanda wahoze akinira ikipe ya Rayon Sports yasinyiye ikipe ya Yarmouk yo mu gihugu cya Kuwait itozwa n’umutoza Jorge Paixao wahoze atoza uyu musore.
Ikipe ya Gasogi United yatangaje ko yakiriye abakinnyi babiri barimo rutahizamu ndetse n’ukina mu kibuga hagati bakinaga hanze y’u Rwanda