Ni umukino wagombaga kuba warabaye kuri iki Cyumweru ariko uza kwimurwa kuko ikibuga kitabonekaga wimurirwa kuri uyu wa Kabiri. Uyu mukino waje gutangira utinze aho watangiye hafi Saa kumi mu gihe wagombaga gutangira i Saa Cyenda zuzuye.

Rayon Sports yafunguye amazamu ku munota wa 13 w’umukino ku gitego cyatsinzwe na Mitima Isaac, Musanze iza guhita icyishyura ku munota wa 19 gitsinzwe na Peter Agblevor, igice cya mbere kirangira ari igitego 1-1.


Mu gice cya kabiri cy’umukino Rayon Sports yatangiye isatira cyane yahise ibona ibindi bitego bibiri byatsinzwe na Ganijuru Elie ku munota wa 51, na Ngendahimana Eric ku munota wa 55.

Ku munota wa 71 w’umukino, Rayon Sports yatsinze igitego cya kane cyatsinzwe na Musa Esenu n’umutwe ku mupira wari uvuye muri koruneri.

Abakinnyi babanje mu kibuga
Rayon Sports
Adolphe HAKIZIMANA, Didier MUCYO Junior, Isaac MITIMA, François MUGISHA, Elie GANIJURU, Eric NGENDAHIMANA, Roger KANAMUGIRE, Felix NDEKWE, Hadji IRAGUHA, Musa Esenu, Moussa Camara

Musanze
Steven NTARIBI, Isaac NSENGIYUMVA, Obed HARERIMANA, Christophe UWIRINGIYIMANA, Gad NIYONSHUTI, Valeur NDUWAYO, Patrick NTIJYINAMA, Luke Wafula, Arafat TUYISENGE, Eric Angua Kanza, Peter Agblevor

National Football League
Ohereza igitekerezo
|