Kuri uyu wa Mbere nib wo Komisiyo ishinzwe imyitwarire muri FERWAFA yahanishije ikipe ya Kiyovu Sports kuzakina umukino umwe bazakira nta bafana bari ku kibuga nyuma y’imyitwarire bagaragaje ku mukino wayihuje na Gasogi United.

Kiyovu Sports yahanishijwe kwakira umukino umwe nta bafana
FERWAFA yatangaje koi bi bihano byafashwe hagendewe ku ngingo ya 21 y’amategeko ngengamyitwarire iteganya ko amakipe abazwa imyitwarire y’abafana bayo, bakaba bahanwe nyuma yo kubahamya ikosa ryo gutesha agaciro umusifuzi Mukansanga Salima.
Ibi bivuze ko umukino utaha wa shampiyona Kiyovu Sports ari umukino uzayihuza n’ikipe ya Marine FC, umukino uteganyijwe tariki 18/02/2023 uzakinwa nta bafana bari kuri Stade ya Muhanga aho iyi kipe yakirira muri iyi minsi.

Umwanzuro wa Komisiyo y’imyitwarire muri FERWAFA
National Football League
Ohereza igitekerezo
|