Federasiyo y’umukino w’amagare mu Rwanda, yatangaje ko ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare iri muri cumi n’eshanu (15) zizitabira irushanwa ryo gusiganwa ku magare rya ‘La Tropicale Amissa Bongo’ muri Gabon.
Abakinnyi bagera ku ijana babigize umwuga ni bo bamaze kwiyandikisha mu irushanwa rya Tennis "Rwanda Open 2022", rizatangira mu cyumweru gitaha muri IPRC Kicukiro
Irushanwa CIMEGOLF 2022 ryateguwe n’Uruganda Nyarwanda rukora Sima ‘CIMERWA’ ku bufatanye na Kigali Golf Club, ubwo ryasozwaga, abatsinze bahawe ibihembo, hanashimirwa abakiliya.
Ikipe ya Rayon Sports kuri stade ya Kigali yatsinze Gorilla FC 1-0 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 7 wa shampiyona wabaye tariki 07 Ukuboza 2022, ishimangira umwanya wa mbere.
Ikipe y’APR y’abagore mu mukino wa Basketball yasesekaye mu mujyi wa Muaputo ho mu gihugu cya Mozambique aho igiye kwitabira irushanwa rya FIBA WOMEN CHAMPIONSHIP.
Ikipe y’igihugu ya Maroc yakoze amateka yo kugera muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2022 nyuma yo gutsinda Espagne kuri penaliti 3-0. Ni umukino ikipe y’igihugu ya Maroc yagaragajemo kwihagararaho igihe kinini yugarira neza kuko Espagne ariyo yihariye umupira cyane ariko uburyo ibonye nabwo butabaye bwinshi ntibubyaze umusaruro.
Ikipe ya Kiyovu Sports yatangaje ko wari umutoza mukuru Alain Andre Landeut yahinduriwe inshingano agirwa umuyobozi ushinzwe imikino.
I Kigali habereye imikino yo gusoza agace ka gatanu muri shampiyona ya Volleyball aho kegukanywe n’amakipe ya REG VC mu bagabo naho mu bagore ikipe ya APR yongera kuyobora abandi.
Afurika yose ihanze amaso amakipe ya Senegal na Maroc ko yakora ibitangaza akaba yakwitwara neza mu mikino iri imbere mu gikombe cy’Isi cya 2022 kirimo kubera muri Qatar, kuko ari yo makipe ya Afurika asigaye muri iryo rushanwa nyuma y’uko ikipe y’Igihugu ya Ghana n’iya Cameroon zitashye.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Ukuboza 2022 mu Rwanda habaye imikino itatu ya shampiyona aho uwari uterejwe na benshi ari uwa AS Kigali yatsinze Kiyovu Sports ibitego 4-2 kuri stade ya Kigali.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Ukuboza 2022, ikipe ya APR FC yanganyije na Gasogi United 0-0 mu mukino wabereye kuri stade ya Kigali, APR FC yuzuza imikino itatu idatsinda.
Ikipe ya Mukura VS yanyagiye Marine FC 6-0 iyisanze iwayo mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona wabaye kuri uyu wa gatanu tariki 2 Ukuboza 2022.
Ikipe y’Igihugu ya Maroc yakoze amateka yo kugera muri 1/8 cy’Igikombe cy’Isi iyoboye itsinda rya gatandatu. Maroc yageze kuri aya mateka nyuma yo gutsinda ikipe y’igihugu ya Canada ibitego 2-1 bari bahuriye mu itsinda rya gatanu.
Ikipe ya Kiyovu Sports irifuza rutahizamu wa Mukura VS usatira anyuze ku ruhande Aboubakar Djibrine uri gusoza amasezerano. Aya makuru yahamijwe na Perezida wa Kiyovu Sports Mvukiyehe Juvenal aganira n’igitazamakuri cyiyi kipe aho yavuze ko mu bakinnyi bazongera mu kwezi mbere harimo na Djibrine.
Ubuzima bw’umukinnyi Nduwayo Valeur wa Musanze FC bwatangiye kumera neza. Ni nyuma y’uko agize ikibazo mu mukino iyo kipe yatsinzemo Rayon Sports ibitego 2-0 kuri sitade Ubworoherane tariki 27 Ukwakira 2022.
Ku wa Gatandatu tariki ya 3 Ukuboza 2022, abakinnyi n’abakunzi ba Golf muri Kigali bateguriwe irushanwa CIMEGOLF, ryateguwe n’Uruganda Nyarwanda rukora Sima ‘CIMERWA’. Iri rushanwa rizahuza abakinnyi barenga 250 ku kibuga cya Golf cya Kigali gifite imyobo 18, bahatanira ibihembo bitandukanye.
Umuryango wita ku bafite uburwayi bwo mu mutwe by’umwihariko binyuze mu mikino "Special Olympics" urishimira ko kuri ubu abafite ubumuga bwo mu mutwe bahabwa agaciro mu bandi.
Mu mpera z’icyumweru gishize hakinwaga imikimo y’umunsi wa 11 wa shampiyona aho amakipe akomeye yose nta nimwe yabonye intsinzi.
Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru mu Rwanda (RBA) kirafasha umubare munini w’abaturarwanda gukurikira iyi mikino neza mu mashusho ya HD kandi ku buntu. Ibi bishobokera ariko abakoresha decoderi ya StarTimes gusa, iriho RTV CH 101 mureba ku buntu. Kugeza ubu RBA yemeza ko izerekana imikino ikomeye irimo n’amakipe (…)
Kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Ugushyingo mu mujyi wa Kigali hatangajwe inzira zizifashishwa muri Tour Tour Du Rwanda 2023, ndetse hanatangazwa n’amakipe azitabira.
Kuri uyu wa kane habaye imikino yo mu itsinda rya karindwi ni rya munani amakipe ya Afurika yose aratsindwa mu gihe Brazil yatsinze Serbia 2-0.
Kuri uyu wa kane ikipe ya Rayon Sports yatsinze AS Kigali igitego 1-0 mu mukino w’ikirarane wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali.
Ku cyumweru tariki 27 Ugushyingo 2022,ikipe ya Musanze FC izakira Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona aho izaba idafite abatoza bayo babiri.
Ikipe ya APR FC yanganyirije na Kiyovu Sports 2-2 kuri Stade ya Kigali mu mukino w’umunsi wa cumi wa shampiyona.
Ikipe y’igihugu y’u Buyapani yatunguye benshi itsinda ikipe y’igihugu y’u Budage ibitego 2-1 mu mukino w’igikombe cy’Isi wabaye kuri uyu wa gatatu.
Umuyobozi ushinzwe tekinike muri FERWAFA Gérad Buscher yanyuzwe n’imikorere y’irerero rya Gasabo Gorilla Football Academy aheruka gusura
Kuri uyu wa Gatatu kuri stade ya Kigali, ikipe ya APR FC irakira Kiyovu Sports mu mukino w’umunsi wa cumi wa shampiyona.
Umunyarwandakazi Mukansanga Salima yongeye gukora andi mateka yo kuba umusifuzi w’umugore ukomoka muri Afurika wasifuye umukino w’igikombe cy’isi
Mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi ku mugabane wa Afurika mu itsinda rya mbere ikomeje kubera i Kigali (Groupe A, ICC Men’s T20 World Cup Sub-Regional Africa Qualifiers), u Rwanda rwiyongereye amahirwe yo kwerekeza mu cyiciro gukurikira nyuma yo gutsinda Malawi.
Kuri uyu wa Kabiri ikipe ya Manchester United yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu Cristiano Ronaldo ku bwumvikane bw’impande zombi.