Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi, kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Kanama 2022, yanganyije n’ikipe ya Ethiopia 0-0, mu mukino ubanza wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika ku bakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN 2023), mu mukino wabereye kuri stade ya Uwanja wa Benjamin Mkapa muri Tanzania.
Nyuma yuko ikipe ya Mukura VS ifatiwe ibihano n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) birimo no kutagura abakinnyi, bitewe n’ideni ifitiye umutoza Djilali Bahlou wirukanywe hadakurikijwe amasezerano yari yagiranye nayo, iyi kipe yasabye Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) kuyifasha kwishyura iri (…)
Bamwe mu bakinnyi bahoze bakina umupira w’amaguru ariko batakiwukina, bategerejwe mu Rwanda mu kwezi kwa 10 ahazaba hatangazwa gahunda y’igikombe cy’isi cy’abakanyujijeho.
Rutahizamu w’ikipe ya Real Madrid, Karim Benzema yatsindiye igihembo cy’umukinnyi mwiza i Burayi nyuma yo kwitwara neza mu mwaka w’imikino wa 2021-2022. Ibi Karim Benzema yabigezeho nyuma y’uko mu mwaka w’imikino ushize wa 2021-2022 afashije Real Madrid kwegukana shampiyona ya Espagne ndetse na UEFA Champions League.
Kuri uyu wa Kane tariki 15 Kanama 2022 Istanbul muri Turkiya habereye tombola y’uko amakipe azahura mu matsinda y’irushanwa rya UEFA Champions League 2022-2023 isiga Bayern Munich yisanze mu itsinda rimwe na FC Barcelona.
Ikibuga cyo mu Nzove gisanzwe gikoreshwa n’ikipe ya Rayon Sports mu myitozo, cyafunzwe kugira ngo kivugururwe gishyirwe ku rwego rwiza bityo biyifashe kujya yitegura neza.
Mu gikombe cya Afurika cya Handball cy’abatarengeje imyaka 20 kiri kubera mu Rwanda, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatsinzwe na Tunisia mu mukino wa nyuma w’amatsinda.
Mu gihe ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yitegura umukino uzayihuza na Ethiopia, mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2023), kapiteni w’Amavubi Haruna Niyonzima, avuga ko igihe cyo kwitegura kitabaye kinini ariko bazakora ibishoboka.
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda “AMAVUBI” Carlos Ferrer yongeye abakinnyi babiri mu myitozo y’ikipe y’igihugu itegura umukino wa Ethiopia
Ikipe y’Igihugu y’ingimbi zitarengeje imyaka 21 zari mu gikombe cy’Afurika mu gihugu cya Tunisia, urugendo rwazo rwashyizweho akadomo nyuma yo gusoza imikino yabo ku mwanya wa 8 nta n’umwe batsinze.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball mu batarengeje imyaka 20 yatsinzwe umukino wa mbere, mu gihe Algeria na Egypt zatsinze imikino yazo ya mbere
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda “AMAVUBI” yatangiye imyitozo yo gutegura umukino wo gushaka itike ya CHAN 2022 uzayihuza na Ethiopia
Umuryango UMRI Foundation washinzwe n’uwahoze ari umukinnyi w’ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru y’u Rwanda Amavubi, Jimmy Mulisa, kuri ubu akaba ari umutoza, yatangije irushanwa ry’umupira w’amaguru rizafasha abana kugaragaza impano zabo, bakigishwa no kugira imyitwarire myiza.
Ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu, niyo yasoje umunsi wa mbere wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda 2022-2023, yakira Rutsiro FC kuri stade ya Kigali inayihatsindira ibitego 2-1.
Ikipe y’u Rwanda itarahiriwe n’Igikombe cy’Afurika cy’ingimbi (Africa U21 Nations Volleyball Championship 2022), iracakirana na Morocco kuri iki Cyumweru mu gushaka imyanya myiza.
Shampiyona y’icyiciro cya mbere 2022-2023 yakomeje kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Kiyovu Sports itangira itsinda Bugesera FC 3-1, Gorilla FC ikura amanota kuri Rwamagana City naho Gasogi United bigoranye itsinda Mukura VS 1-0.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Kanama 2022, ikipe ya APR FC yatangiye Shampiyona ya 2022-2023 itsinda, aho Bizimana Yannick ku munota wa nyuma yayifashije gutsinda Musanze FC ibitego 2-1, umukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Kanama 2022, nibwo hatangiye shampiyona y’icyiciro cya mbere 2022-2023 mu Rwanda, yaranzwe no gutsinda kw’amakipe ari mu rugo, Police FC yahize ibikombe itangira itsindirwa i Nyagatare.
Mu gihe habura amasaha make ngo mu Rwanda hatangire igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20, ibihugu bimwe byamaze kugera mu Rwanda aho iri rushanwa rizabera
Kapiteni mushya akaba n’umukinnyi mushya mu ikipe ya Police FC, Mugiraneza Jean Baptiste umenyerewe nka Migi, mbere yo gutangira shampiyona ya 2022-2023, avuga ko bafite akazi gakomeye ko kugeza iyi kipe ku byo itari yageraho birimo no gutwara shampiyona.
Nyuma yo gusoza imikino yo mu itsinda rya kabiri nta mukino n’umwe batsinze, ikipe y’u Rwanda iraza guhura na Tunisia yabaye iya mbere mu itsinda rya kabiri.
Ikipe ya Rayon Sports yaraye isinyishije umunyezamu Ramadhan Kabwili wakinaga muri Yanga ndetse na rutahizamu Boubacar Traoré
Rwatubyaye Abdul na Niyonzima Haruna bari mu bakinnyi bahamagawe mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda "AMAVUBI" yitegura gushakisha itike ya CHAN 2023
Mu rwego rwo kwitegura igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 gitangira kuri uyu wa Gatandatu, ikipe y’igihugu yatsinze Gorillas Handball Club mu mukino wa gicuti
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’ingimbi yongeye gutakaza umukino, mu irushanwa ry’ingimbi zitarengeje imyaka 21 rikomeje kubera mu gihugu cya Tunisia, aho rwatsinzwe na Libya amaseti 3 kuri 1.
Ku wa Mbere tariki 15 Kanama 2022, mu gihugu cya Tuniziya mu mujyi wa Sousse, ku nkengero z’inyanja ya Méditerranée, hatangiye irushanwa ry’imgimbi zitarengeje imyaka 21 mu mukino wa Volleyball (Africa U21 Nations Volleyball Championship) 2022, aho ingimbi z’u Rwanda zitahiriwe n’umunsi wa mbere.
Mbere yo gutangira umwaka w’imikino wa 2022-2023 ikipe ya Rayon Sports yateguye umukino wa gicuti wayihuje n’ikipe ya Vipers SC yo muri Uganda itsindwa igitego 1-0.
Mu birori bya Rayon Sports Day 2022 "Umunsi w’igikundiro byabaye kuri uyu wa mbere tariki 15 Kanama 2022, ikipe ya Rayon Sports yerekanye abakinnyi bashya izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2022-2023 birangira uwari uegerejwe nk’impano atabonetse.
Mu irushanwa mpuzamahanga rya Triathlon “IRONMAN Rwanda 70.3” ryakiniwe mu karere ka Rubavu,umurusiya Ilya Slepov ni we wegukanye umwanya wa mbere
Kuri iki Cyumweru tariki 14 Kanama 2022, kuri sitade ya Kigali hakinwe umukino w’igikombe kiruta ibindi mu Rwanda Super Cup 2022, ikipe ya AS Kigali ku nshuro ya gatatu yikurikiranya itsinda APR FC inayitwara igikombe itsinze kuri penaliti 5-3.