Ikipe ya AS Kigali yegukanye igikombe cy’Amahoro nyuma yo gutsinda APR FC igitego 1-0, umutoza Cassa Mbungo yandika amateka yo gutwara iki gikombe inshuro eshatu
Ikipe nkuru y’umukino w’amagare yo muri Israel (Israel-Premier Tech Cycling), irimo gushakisha inkunga yo kubaka ishuri ry’umukino wo gusiganwa ku magare, ryo mu rwego rwo hejuru mu Karere Bugesera.
Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), ryasinyanye amasezerano y’imyaka itatu n’umuterankunga mushya, afite agaciro ka miliyoni 240 Frw.
Mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu wabaye kuri uyu Mbere, ikipe ya Rayon Sports yanyagiye Police FC ibitego 4-0, byose byatsinzwe mu gice cya kabiri
Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha myugariro Ngendahimana Eric wari umaze imyaka ibiri akinira ikipe ya Kiyovu Sports
Manishimwe Djabel, Umukinnyi wa APR-FC, yavuze ingorane yagize nyuma yo kuva muri Rayon Sports agasinyira APR FC, aho yirukanywe mu nzu yakodeshaga nta nteguza, ubwo yari ku kibuga mu myitozo.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Kamena 2022, ikipe ya Kiyovu Sports yongereye amasezerano myugariro wayo Serumogo Ally Omar, ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo.
Ikipe ya AS Kigali ya AS Kigali yatangiye kwitegura umwaka utaha w’imikino, isinyisha abakinnyi babiri barimo uwakinaga muri Etincelles n’uwa Bugesera
Ku kibuga mpuzamahanga cya Cricket giherereye i Gahanga mu Karere ka Kicukiro, tariki 23 Kamena 2022 hongeye guhurira bamwe mu bakunzi ba siporo bitabiriye Inama ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zo mu bihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (CHOGM) ikomeje kubera mu Rwanda mu mukino wa gicuti wahuje bamwe mu (…)
Nyuma yo gutandukana n’umutoza Gatera Musa amasezerano y’imyaka ibiri arangiye, kuri uyu wa Kane tariki 23 Kamena 2022, ikipe ya Espoir FC yasinyishije umutoza Bipfubusa Joslin.
Kuri uyu wa Kane tariki 23 Kamena 2022, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwataye muri yombi Nzeyimana Felix na Tuyisenge Javan, bari abakozi mu Ishyurahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA).
Nyuma yuko ikipe ya Espoir FC itandukanye n’uwari umutoza wayo Gatera Musa, ariko ikavuga ko ishobora kumukurikirana kubera kuba ngo yaragiye yakira amafaranga (ruswa) mu mikino itandukanye ndetse ikaba yamugeza mu nzego bireba, uyu mutoza we avuga ko ibyo ntaho bihuriye n’ukuri ndetse ko yifuza ko Espoir FC irega, we ntacyo (…)
Ikipe ya Rwamagana City yatsinze umukino ubanza wa 1/2 mu cyiciro cya kabiri, igira icyizere cyo kuzamuka mu cyiciro cya mbere
Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 21 Kamena 2022 mu gice cya Remera mu Mujyi wa Kigali, habereye isiganwa ku maguru rizwi nka Kigali Night Run ryitabiriwe n’abantu batandukanye barimo abatuye muri Kigali no mu nkengero zaho ndetse n’abashyitsi bitabiriye Inama ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zo mu bihugu (…)
Mu rwego rwo kwitegura umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro uteganyijwe mu cyumweru gitaha, APR FC na AS Kigali bakomeje imyitozo ikomeye bitegura uyu mukino
Ikipe ya Rayon Sports yamaze kwemeranya na Haringingo Francis Christian wari umutoza wa Kiyovu Sports, kuyibera umutoza mu gihe cy’umwaka umwe w’imikino.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamaze gutangaza amatariki mashya azakinirwaho imikino ya nyuma y’igikombe cy’Amahoro.
Ikipe ya Marine FC yo mu Karere ka Rubavu yasezereye myugariro wayo Hakizimana Félicien yari yaratijwe n’Intare FC, aho bamushinja kubagambanira ku mukino wabahuje na Kiyovu Sports.
Umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Henry Muhire yamaze guhagarikwa mu kazi ke
Ku Cyumweru tariki 19 Kamena 2022, mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye mu Iseminari nto yo ku Karubanda (Petit Seminaire Virgo Fidelis), hasojwe irushanwa ryo kwibuka Alphonse Rutsindura wari umwarimu n’umutoza wa Volleyball muri iryo shuri, wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Ikipe y’u Rwanda y’abahungu batarengeje imyaka 18 n’iya Uganda mu bakobwa, zegukanye igikombe cy’irushanwa ry’Akarere ka Gatanu (FIBA U-18 Africa Championship 2022-Zone V Preliminaries).
Mu Karere ka Huye guhera ku wa Gatandatu tariki 18 Kamena 2022 habereye irushwana ry’iminsi ibiri ryo kwibuka Alphonse Rutsindura wabaye umwarimu mu ishuri rya Petit Seminaire Virgo Fidelis de Butare. Uyu mwarimu by’umwihariko yari umutoza w’ikipe ya Volleyball y’iki kigo ndetse akanagira n’uruhare mu iterambere ry’uyu (…)
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), yatangaje urutonde rw’abasifuzi 40 bazasifura igikombe cya Afurika cy’Abagore kizabera muri Maroc mu kwezi gutaha.
Isoko ry’igura n’igurishwa ry’abakinnyi i Burari rirakomeje, nko mu gihugu cy’u Bwongereza isoko ryafunguye ku mugaragaro tariki ya 10 Kamena 2022, ikipe ya Liverpool yamaze kwinjiza rutahizamu Darwin Nunez yaguze mu ikipe ya Benifica muri Portugal, mu gihe Manchester City bahangana muri iyi minsi nayo yerekanye ku (…)
Ku wa Kane tariki 16 Kamena 2022, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abahungu batarengeje imyaka 18, mu mikino wa Basketball iri mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika binyuze mu karere ka gatanu, yaraye ibonye itike nyuma yo gutsinda Uganda amanota 72-59.
Ku munsi wa nyuma wa Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, ubuyobozi bw’ikipe ya Musanze bwahaye amahirwe abana n’abagore, bemererwa kwinjira kuri sitade Ubworoherane batishyuye mu mukino Musanze FC yakiriyemo Rutsiro.
Kuri uyu wa Kane tariki 16 Kamena 2022 habaye imikino ine y’umunsi wa 30 usoza Shampiyona ya 2021-2022, ikipe ya APR FC itwara igikombe cyayo cya 20, itsinze Police FC ibitego 2-0.
Ikipe ya Etoile de l’Est nyuma yo gutsindwa na AS Kigali ibitego 2-0, ihise isubira mu cyiciro cya kabiri nyuma y’umwaka umwe gusa ivuye mu cyiciro cya kabiri
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda "FERWAFA" ryisubiyeho ritangaza ko ikipe ya Rwamagana City ari yo izakomeza muri 1/2 igahura na Interforce
Guhera kuri uyu wa gatandatu mu Ntara y’Amajyepfo, mu Karere ka Huye mu Iseminari nto ya Karubanda (Petit Seminaire Virgo Fidelis), haratangira irushanwa ngaruka mwaka rya Volleyball ryitiriwe Alphonse Rutsindura “Tournoi Mémorial Alphonse Rutsindura”, wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, rikaba ritegurwa ku bufatanye (…)