REG VC na APR WVC ni zo zegukanye irushanwa ry’intwari 2023 (AMAFOTO)
Kuri iki Cyumweru mu mukino wa Volleyball mu Rwanda ni bwo hasojwe irushanwa ryo kwizihiza intwari z’u Rwanda “National Heroes Volleyball Tournament 2023” ryari rimaze iminsi ibiri riba aho amakipe ya REG na APR ari yo aryegukanye.
Ikipe ya REG mu cyiciro cy’abagabo ni yo yegukanye iki gikombe ku nshuro ya mbere mu mateka yayo nyuma yo gutsinda ikipe ya Gisagara Volleyball Club amaseti atatu kuri abiri (3-2) ku mukino wa nyuma.
Ikipe ya REG na GISAGARA zageze ku mukino wa nyuma nyuma yo gusezerera amakipe ya FOREFRONT ndetse na APR muri kimwe cya kabiri.

Ikipe ya REG VC ni yo yabonye mbere itike y’umukino ya nyuma nyuma yo gutsinda ikipe ya FOREFRONT muri ½ amaseti 3 kuri 2 umukino wabaye kuri uyu wa gatandatu taliki ya 28, mu gihe ikipe ya GISAGARA yo yageze ku mukino wa nyuma itsinze ikipe ya APR amaseti atatu ku busa.


Mu cyiciro cy’abagore, ikipe ya APR ikomeje gutanga isomo ku makipe bahanganye nyuma yo kwegukana shampiyona yageretseho n’igikombe cy’ubutwari nyuma yo gutsinda ikipe ya FOREFRONT ku mukino wa nyuma amaseti 3 kuri 2.


Aya makipe yombi yahuriye ku mukino wa nyuma, nyuma yo kwitwara neza bagasezerera amakipe nka RRA na RUHANGO mu mikino ya ½ yabaye kuri uyu wa Gatandatu.

Ikipe ya Police y’u Rwanda (FOREFRONT WVC) mu mukino ukomeye yasezereye ikipe y’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) amaseti 3 kuri 2 mu gihe biyoroheye ikipe ya APR WVC yo yasezereye ikipe ya RUHANGO iyitsinze amaseti 3 ku busa.


Mu mikino yo guhatanira imyanya ya gatatu, mu cyiciro cy’abagabo ikipe ya FOREFRONT ni yo yegukanye umwanya wa gatatu itsinze biyoroheye ikipe ya APR amaseti atatu ku busa (3-0) naho mu cyiciro cy’abagore uyu mwanya wegukanywe n’ikipe ya RRA itsinze RUHANGO amaseti 3 ku 0.

Nyuma yo gusoza shampiyona, muri uku kwezi kwa Gashyantare muri Federasiyo ya Volleyball bagiye gukurikizaho imikino ya Volleyball yo ku mucanga (Beach Volleyball), imikino ihuza Abapolisi bo mu karere k’i Burasirazuba ndetse n’irushanwa rya Carré d’As riteganyijwe mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka.

Ohereza igitekerezo
|