Nyuma y’igihe ikipe ya Kiyovu Sports iri mu biganiro n’umutoza ukomoka mu gihugu cy’u Bubiligi Patrick Aussems bamaze kwemeranya kuzayitoza kuva mu mwaka w’imikino wa 2022-2023 asinya amasezerano y’imyaka itatu.
Kuri uyu wa Mbere ikipe ya AS Kigali yatangaje ko yamaze gusinyisha amasezerano y’imyaka ibiri umunya-Cameroun Man Ykre Dangmo Ngnowa Hapmo
Ku wa Gatandatu tariki ya 9 Nyakanga 2022, mu Rwanda hasojwe irushanwa mpuzamahanga rya Tennis “Davis Cup 2022 by Rakuten Africa Group IV”, aho ikipe y’u Rwanda yatsindiwe ku mukino wa nyuma na Togo Imikino 3-0.
Ni umukino watangiye isaa kumi n’iminota itanu, ikipe ya APR FC yari yabanjemo ahanini abakinnyi batabanza mu kibuga, yiharira igice cya mbere ariko ntiyabona izamu, kuko umukino warangiye ari ibitego 2 bya Sunrise ku busa bwa APR FC.
Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko ubu igiye gutangiza ikipe y’umupira w’amaguru y’abagore, ndetse n’irerero ry’abana "Académie"
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Erasme Ntazinda, avuga ko Stade Umukuru w’Igihugu yemereye Abanyenyanza iri mu nzira zo kubakwa, kuko inyigo yayo yo yarangiye, bikaba biteganyijwe ko izakira abantu ibihumbi 20.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 8 Nyakanga 2022,ikipe ya APR FC kumugaragaro yaguze umukinnyi Nkundimana Fabio wakiniraga Musanze FC wanifuzwaga n’ikipe ya Rayon Sports.
Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yamaze gusinyisha amasezerano y’imyaka ibiri umukinnyi Ndekwe Felix wari usanzwe akina mu ikipe ya AS Kigali
Mu kwezi gutaha kwa Munani mu karere ka Bugesera, hazabera irushanwa ryo gusiganwa ku maguru rizahuza ibigo 30, ryateguwe n’ibigo SMARK ifatayije na Jabalee Sports.
Mu gihe bivugwa ko Rayon Sports yaba yaguze Nkundimana Fabio ukinira ikipe ya Musanze FC, muri iyi kipe baravuga ko batari bumvikana ku mafaranga agomba gutangwa kuri uwo musore ukina hagati mu kibuga, ariko unifuzwa n’ikipe ya APR FC.
Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha Tuyisenge Arsène wakinaga mu ikipe ya ESPOIR nka rutahizamu uca ku mpande, aho yamusinyishije amasezerano y’imyaka ibiri
Mu gihe umwaka w’imikino mu Rwanda wamaze gusozwa amakipe arimo APR FC, Rayon Sports na Kiyovu Sports akomeje kwiyubaka agura abakinnyi bashya ndetse anongerera abandi amasezerano
Mu gihe isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi rikomeje mu Rwanda, imwe mu nkuru zirimo kuvugwa ni iya Niyibizi Ramadhan ukinira AS Kigali, ariko bivugwa ko yamaze kumvikana na APR FC ndetse na we yifuza kujyamo, gusa akazitirwa no kuba agifite amasezerano y’umwaka umwe muri AS Kigali.
Nyuma y’iminsi 15 yari amaze yarahagaritswe ku kazi, Muhire Henry yasubiye mu kazi nk’Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA
Ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza yemeje ku mugaragaro ko yaguze rutahizamu, Gabriel Jesus wakiniraga Manchester City, bikaba byatangajwe ku wa Mbere tariki 4 Nyakanga 2022, uwo mukinnyi akaba yishimiye kujya mu ikipe ikomeye.
AKarere ka Gicumbi katangiye urugendo rwo kongera kuba igicumbi cy’umukino wa Handball mu Rwanda, aho hatangiye ibikorwa byo kuzamura impano z’abakiri bato muri uyu mukino
Guhera kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Nyakanga 2022, i Kigali mu Rwanda haratangira irushanwa mpuzamahanga ry’umukino wa Tennis rizwi nka “Davis Cup”, akaba ari bwo bwa mbere rihabereye mu mateka yarwo.
Komite y’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) yatangaje ko Igikombe cya Afurika cya 2023 cyari giteganyijwe mu mpeshyi ya 2023 cyimuriwe mu mwaka wa 2024 n’ubundi kikazabera muri Côte d’Ivoire cyagombaga kubera.
Ikipe y’umupira w’amaguru y’Umurenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga ni yo yegukanye igikombe kijyanye no kwizihiza ku nshuro ya 28 umunsi wo Kwibuhora, nyuma yo gutsinda Umurenge wa Nyamabuye ibitego bitatu ku busa (3-0), ukaba wabaye ku Cyumweru tari 3 Nyakanga 2022.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Basketball yasezerewe mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi nyuma yo kunanirwa kwerekeza mu gice cya nyuma cyo gushaka itike y’igikombe cy’Isi. Nyuma yo gutsindwa na Tunisia amanota 76 kuri 66 ku mugoroba tariki 03 Nyakanga 2022 byatumye urugendo rw’ikipe y’Igihugu rushyirwaho akadomo bituma u (…)
Mu gihe hari gusozwa shampiyona y’icyiciro cya mbere ndetse n’icya kabiri muri Handball, ikipe ya Gicumbi na Police HC ni zo zigiye guhatanira igikombe
Umutoza w’ikipe y’u Rwanda, Dr Cheikh Sarr nta mpinduka yari yakoze ugereranyije n’ababanje mu kibuga ubwo u Rwanda rwakinaga na Sudani y’Epfo ku munsi wari wabanje.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 1 Nyakanga 2022, ikipe ya Liverpool yongereye amasezeramo umukinnyi wayo Mohamed Salah ukomoka mu gihugu cya Misiri amaezerano y’imyaka ibiri.
Ni umukino watangiye u Rwanda rusabwa gutsinda Sudani y’Epfo kuko mu duce tubiri tw’iri rushanwa twari tumaze gukinwa, u Rwanda rwari ku mwanya wa nyuma n’amanota 3, mu gihe Sudani y’Epfo yo yinjiye muri uyu mukino ifite amanota 6 kuko yatsinze imikino yose.
Kompanyi ya Hyper Sports Group Ltd yateguye igikorwa cyo guhemba abitwaye neza mu mupira w’amaguru w’u Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2021/22, mu byiciro bitandukanye, cyiswe “Hyper Football Awards 2022” kizasozwa ku wa 30 Nyakanga 2022.
Mugabe Aristide wari umaze imyaka 11 akinira ikipe y’Igihugu y’umukino wa Basketball, yamaze gutangaza ko asezeye gukinira iyi kipe yari amaze imyaka 11 akinira, ashimira buri wese wamushyigikiye.
U Rwanda rugiye kuba igihugu cya mbere cyakiriye ibihugu byinshi muri shampiyona Nyafurika ya Taekwondo, aho izanitabirwa n’ikipe y’impunzi yo muri Kenya
Kapiteni w’ikipe ya AS Kigali akaba na kapiteni w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Haruna Niyonzima, yavuze ko atazi igihe azasezerera kuri ruhago, ashimangira ko agifite imbaraga zo gukina.
Mu mukino wo guhatanira igikombe cy’icyiciro cya kabiri, ikipe ya Sunrise yacyegukanye itsinze Rwamagana City igitego 1-0
Mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro mu bagore wabaye kuri uyu wa Kabiri, warangiye AS Kigali yegukanye igikombe nyuma yo kunyagira Kamonyi WFC