
Shema Fabrice avuga ko habura amezi macye AS Kigali igatwara shampiyona ku nshuro ya mbere
Ibi uyu muyobozi yabivuze mu gihe ikipe ye yasoje imikino ibanza ya shampiyona iri ku mwanya wa mbere n’amanota 30, bityo ko Aboubakar Djibrine Akuki waguzwe aje kongera imbaraga bakagera ku mateka mashya.
Ati “Uyu munsi dufite amahirwe yo gukomeza mu nzira y’igikombe, kandi turizeza ko tuzabigeraho. Ni amezi macye gusa tugaterura igikombe cya mbere cya shampiyona cya AS Kigali.”
Shema Fabrice yakomeje avuga ko bahisemo kugura Djibrine Akuki nk’umukinnyi bazi, umaze igihe mu Rwanda kandi ko bafashe icyemezo bafatanyije n’abatoza, ndetse n’abandi batandukanye ngo aze abafashe kuguma ku mwanya wa mbere.
Ku mukino wa mbere wo kwishyura, ikipe ya AS Kigali yaraye itsinze Marine FC ibitego 3-0, ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona.

Djibrine Akuki yatangiye yitwara neza
National Football League
Ohereza igitekerezo
|