Sitting Volleyball: Amakipe y’u Rwanda yerekanye igikombe n’umudali yegukanye
Ku wa Mbere tariki 05 Gashyantare 2024 amakipe y’Igihugu ya Sitting Volleyball yatambagije igikombe cya Afurika yegukanye mu bagore ndetse n’umwanya wa gatatu mu bagabo mu rugendo rwakorewe mu Mujyi wa Kigali.

Ni irushanwa ryabereye muri Nigeria hagati ya tariki 29 Mutarama 2024 ndetse na tariki 3 Gashyantare 2024 ubwo hakinwaga umukino wa nyuma. Mu bagore u Rwanda rwatwaye igikombe rutsinze Kenya amaseti 3-0 runabona itike y’imikino paralempike 2024 mu gihe mu bagabo bitagenze neza kuko rwegukanye umwanya wa gatatu rutsinze Algeria amaseti 3-0.

Ni urugendo rwahagurukiye kuri hoteli iri Kicukiro - Rwandex -Mu Kanogo - Ihuriro ry’imihanda mu Mujyi wa Kigali - Ahahoze Gereza 1930 - Nyamirambo - Kimisagara - Nyabugogo - Kacyiru - KBC - Inteko Ishinga Amategeko -Chez Lando - Kwa Rwahama - BK Arena - MINISPORTS - Chez Lando - Kicukiro kuri hoteli.






Ohereza igitekerezo
|