Mu gihe habura iminsi ibiri gusa ngo hatangire isiganwa "Tour du Rwanda 2024", ikipe ya Israel Premier Tech izitabira iri siganwa, yasuye ikibuga cy’umukino w’amagare yubatse mu karere ka Bugesera.
Ni ikibuga cyubatswe mu rwego rw’ubufatanye busanzwe hagati y’ikipe y’umukino w’amagare ya “Israel Premier Tech” na Bugesera Women Cycling Team, aho iyi kipe yo muri Israël yabubakiye ikibuga gikinirwamo umukino w’amagare cyiswe The Field of Dreams, kigabanyijemo ibice bibiri ari byo Pump Track ndetse na Road Track.
Kuri uyu wa Gatanu hizizwaga umwaka ushize iki kibuga gitashywe ku mugaragaro, dore ko cyatashywe tariki 17/02 umwaka ushize wa 2023.
Umwongereza Chris Froome wegukanye isiganwa "Tour de France" inshuro enye, akaba akinira iyi kipe, yifatanyije n’abana bakina uyu mukino w’amagare bo mu karere ka Bugesera, ubwo bakiniraga mu kibuga "Pump Track".
Andi mafoto yaranze iki gikorwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|