Nigeria: Umunyapolitiki wihebeye ikipe yapfuye nyuma y’igitego cya Afurika y’Epfo
Dr Cairo Ojougboh, wahoze ari Umudepite uturuka muri Leta ya Delta muri Nigeria, yapfuye bitunguranye mu gihe yarimo areba umukino wa 1/2 wahuzaga igihugu cye na Afurika y’Epfo, mu gikombe cya Afurika (CAN/ AFCON 2023) kibera muri Côte d’Ivoire.

Uwo munyapolitiki wari n’Umuyobozi w’ishyaka rya ‘All Progressives Congress’, byavuzwe ko yapfuye ku wa Gatatu tariki 07 Gashyantare 2024 mu masaha y’umugoroba.
Umwe mu bantu ba hafi y’uwo munyapolitiki yagize ati “Cairo Ojougboh, wari usanzwe ari n’umuganga (a medical doctor), yapfuye mu gihe hari harimo kuba umukino wahuzaga Nigeria na Afurika y’Epfo”.
Ati “Ikibazo cyavutse mu gihe bari bahaye penaliti Afurika y’Epfo. Dr Ojougboh bivugwa ko yasakuje cyane, maze ahita yikubita hasi kubera umutima wahagaze bitunguranye, Afurika y’Epfo itsinze igitego” .
Kugeza ubwo iyi nkuru yatangazwaga, nta tangazo ryihariye umuryango wa nyakwigendera wari wasohoye rivuga ku rupfu rwe.
Ariko Umunyamabanga w’ihuriro ry’Umuryango wa Agbor (Agbor Community Union), Mr Augustine Ekamagule, yemeje amakuru y’urupfu rw’uwo munyapolitiki wo muri Leta ya Delta.
Ati “Nk’uko byatangajwe na Perezida w’iryo huriro rya ‘Agbor Community Union’, Laurence Onyeche, Dr Ojougboh yapfuye aguye i Abuja, mu gihe yarimo areba umukino wahuzaga Nigeria na Afurika y’Epfo”.
Yavuze ko umuntu wo mu muryango wa Ojougboh yamuhamagaye ahagana saa cyenda z’ijoro, ku wa Kane tariki 8 Gashyantare 2024, amubwira ko Cairo Ojougboh yitabye Imana.
Ati “Uwo muntu wo mu muryango we, yavuze ko Ojougboh yarimo areba umupira, ako kanya Afurika y’Epfo itsinda igitego, arasakuza cyane, ahita yikubita hasi. Ibyakozwe byose ngo bamufashe kongera guhumeka, ntacyo byatanze, bigeze saa cyenda z’igicuku, umuryango utangaza urupfu rwe”.
Inshuti za nyakwigendera n’abanyapolitiki bagenzi be, bahise batangira kohereza ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko bababajwe n’urupfu rwe.
Perezida Bola Tinubu wa Nigeria na Atiku Abubakar wiyamamaje ku mwanya wa Perezida mu matora aheruka, ahagarariye ishyaka rya ‘People’s Democratic Party’, basohoye amatangazo agaragaza ko bunamiye Dr Ojougboh.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Urupfu tugendana narwo.Tujye duhora twiteguye gupfa.Ni iki twakora?Ntitukumve ko ubuzima gusa ari ugushaka amafaranga,shuguri,politike,amashuli,etc...Nkuko imana yaturemye ibidusaba muli Matayo 6,umurongo wa 33,tujye dushaka ubwami bw’imana mbere ya byose,twe kwibera gusa mu gushaka iby’isi.Abumvira iyo nama,nubwo aribo bacye nkuko Yesu yabisobanuye,nibo imana izazura ku munsi wa nyuma,ikabaha ubuzima bw’iteka.Abibera mu by’isi gusa,bible yerekana neza ko batazazuka.
Urupfu tugendana narwo.Tujye duhora twiteguye gupfa.Ni iki twakora?Ntitukumve ko ubuzima gusa ari ugushaka amafaranga,shuguri,politike,amashuli,etc...Nkuko imana yaturemye ibidusaba muli Matayo 6,umurongo wa 33,tujye dushaka ubwami bw’imana mbere ya byose,twe kwibera gusa mu gushaka iby’isi.Abumvira iyo nama,nubwo aribo bacye nkuko Yesu yabisobanuye,nibo imana izazura ku munsi wa nyuma,ikabaha ubuzima bw’iteka.Abibera mu by’isi gusa,bible yerekana neza ko batazazuka.