Volleyball: Umunsi wa kabiri wa shampiyona wasize amakipe ya Police ayoboye
Bimwe mu byaranze umunsi wa kabiri, harimo nko gutsindwa kuri amwe mu makipe akomeye arimo nka REG VC, ndetse na Gisagara VC ibitse igikombe cya shampiyona iheruka ya 2023.

Mu mikino yabaye ku wa Gatanu tariki ya 9 Gashyantare mu nzu y’imikino ya Kimisagara Gymnasium, ikipe ya Kepler VC irimo gukina umwaka wayo wa mbere muri shampiyona y’u Rwanda yihereranye ikipe ya REG VC ibitse ibikombe bya shampiyona bya 2019 na 2022, maze iyitsinda amaseti 3-0. (25-21,25-22,25-23).
Mu wundi mukino wari ukomeye wabaye ku wa gatanu, ikipe ya APR VC yatsinze Gisagara VC amaseti 3-1. (25-22, 20-25, 25-13, 25-23), ikipe ya APR VC y’umutoza Sammy Molinge yamaze kandi guha ikaze Umunyagana Paul Akan, ukina nk’ushinzwe gutanga imipira (Setter).
Dore imikino yabaye ku wa gatandatu uko yagenze
KVC 3-1 KIREHE
IPRC ngoma 0-3 POLICE
EAU 1-3 GISAGARA
IPRC Musanze 0-3 APR

Ku cyumweru hari hatahiwe imikino y’abagore, cyane umukino wagombaga guhuza ikipe ya APR WVC yasoje ku mwanya wa kabiri umwaka ushize, ndetse na POLICE WVC, yo yegukanye umwanya wa gatatu mu mwaka ushize.
Ni ubwa mbere aya makipe ahabwa amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona, yari agiye guhura kuva iyi shampiyona ayatangira. Ni amakipe yose kandi yongeyemo abakinnyi mu makipe yayo, ugendeye ku bo bari bafite umwaka ushize.
Ikipe YA Police VC yongeyemo abakinnyi nka Ndagijimana Iris na Musaniwabo Hope, aba bombi bavuye muri RRA, mu gihe ikipe ya APR VC yo yongeyemo Akimanizanye Ernestine wakiriraga ikipe ya RRA, ndetse na Diane Mpuhwezimana we bakuye mu ikipe ya St Aloys i Rwamagana.
Mu isura yo guhangana gukomeye hagati y’amakipe yombi, uyu mukino waje kurangira Police VC itsinze APR VC kuri kamarampaka amaseti 3-2 (25-23, 23-25, 25-17, 20-25, 11-15).

Dore uko indi mikino yo ku cyumweru yarangiye:
KIREHE 0-3 POLICE
IPRC MUSANZE 0-3 IPRC NGOMA
EAUR 0-3 REG
KEPLER 3-0 KVC
Nyuma y’umunsi wa kabiri, biteganyijwe ko umunsi wa gatatu uzahita ukurikiraho ugakinwa mu mpera ziki cyumweru twatangiye.
Imwe mu mikino itegerejwe cyane harimo nk’uzahuza ikipe ya Police VC y’abagabo na REG VC, ndetse n’uzahuza ikipe ya KEPLER VC na GISAGARA VC.
Mu cyiciro cy’abagore mu mikino itegerejwe cyane, harimo n’uzahuza ikipe ya RRA na POLICE VC.




Ohereza igitekerezo
|