Kubaka Stade Amahoro n’izindi nyubako ziyikikije bigeze kure (Amafoto)
Inyubako nshya ya Stade Amahoro iri hafi kuzura, kuko igeze ku kigero cya 87% yubakwa. Stade Amahoro nshya izajya yakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza, mu gihe isanzwe yajyaga yakira abantu babarirwa hagati y’ibihumbi 20 na 30, bivuze ko inshya izaba ikubye hafi kabiri iyari isanzwe.

Ikibuga cy’umupira w’amaguru kizaba kigizwe n’ubwatsi bugezweho buzwi nka Hybrid, bukaba ari ubwatsi bukubiyemo ubwatsi kimeza ndetse n’ubwatsi bw’ubukorano, bukaba ari na bwo buri ku kibuga cy’imyitozo kiri inyuma ya Stade Amahoro.
Iyi Stade izaba irimo ikibuga cyagenewe gukorerwaho amasiganwa (running track), bikazaba ari na ko bimeze ku kibuga cy’imyitozo cy’inyuma ya Stade, na cyo kikazaba gifite amatara ku buryo cyazajya kinakoreshwa mu masaha y’ijoro.
Usibye ikibuga cy’imyitozo cy’umupira w’amaguru, inyubako izwi nka Petit Stade na yo yamaze kuvugururwa ishyirwamo intebe zijyanye n’igihe, ndetse n’igisenge kirazamurwa kugira ngo kijyane n’ibipimo mpuzamahanga bisabwa ku mikino y’intoki, ikazaba yo yakira abantu 1000.
Iruhande rwa Petit Stade, na ho havuguruwe inyubako isanzwe ikinirwamo imikino y’abafite ubumuga, iyi na yo ibikorwa by’ingenzi bikaba byararangiye.
Mu gihe kubaka Stade Amahoro n’izindi nyubako ziyishamikiyeho bigeze ku kigero cya 87%, biteganyijwe ko nibura mu kwezi kwa 5/2024 ibikorwa byose bizaba byarangiye, hagategerezwa igihe izatangira gukoresherezwa.















































National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Petit Stade ko abantu 1000 ari bake??!!