Ikipe ya Rayon Sports yabonye umutoza mushya wungirije, Mohamed Wade, ugiye gusimbura Rwaka Claude wajyanywe mu ikipe y’abagore.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagore mu mukino wa Volleyball, ntiyahiriwe n’umunsi wa mbere w’Igikombe cy’Afurika CAVB NATIONS CHAMPIONSHIP 2023, nyuma yo gutsindwa na Kenya ameti 3 ku busa.
Gen (Rtd) Romeo Dallaire wari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, n’umwanditsi w’ibitabo, Ishmael Beah, basabye urubyiruko rw’Abanyarwanda gukoresha amahirwe yose bafite mu kugera ku iterambere ryose rishoboka.
Ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru ukinwa umuntu agenda bisanzwe, ugakinwa n’abakuze, igiye kwitabira Igikombe cy’Isi (World Nations Cup) kizabera mu Bwongereza, kikaba kizaba kibaye bwa mbere.
Kuri iki cyumweru taliki ya 13 Kanama ni bwo imikino ya shampiyona y’umwaka w’imikino muri basketball mu Rwanda yashyirwagaho akadomo mu mikino ya nyuma ku ngengabihe, aho REG BBC yegukanye intsinzi n’amanota 73 kuri 72 ya PATRIOTS BBC.
Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 13 Kanama 2023, ubwo hatangizwaga iserukiramuco rya Giants Of Africa ndetse ryanahujwe no kwizihiza imyaka 20 uyu muryango umaze ushinzwe, Perezida Paul Kagame yibukije urubyiruko rwa Afurika ko bagomba kuba ibihangange, kandi ko kuba igihangange nta kindi bisaba usibye kubihitamo.
Mu gihe ibikorwa by’iserukiramuco rya Giants of Africa birimbanyije hano mu Rwanda, ndetse hanizihizwa imyaka 20 umuryango wa Giants of Africa umaze ushizwe, kuri iki cyumweru mu mudugudu wa ‘Agahozo Shalom Youth Village’ mu Murenge wa Rubona, mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba, hatashywe ibibuga 2 by’umukino wa (…)
Aruna Majaliwa ntabwo yagaragaye mu mukino w’Igikombe kiruta ibindi 2023, Rayon Sports yatsinzemo APR FC 3-0 ku wa Gatandatu, kubera ko atari yabona ibyangombwa byuzuye.
Ku wa Gatandatu tariki 12 Kanama 2023, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagore mu mukino wa volleyball, yakinnye umukino wa mbere wa gicuti n’ikipe y’igihugu ya Maroc, mu rwego rwo gukomeza kwitegura imikino y’Afurika.
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Rayon Sports yatsinze APR FC ibitego 3-0, mu mukino w’igikombe kiruta ibindi (Super Cup 2023), wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.
Umunya-Senegal akaba n’umukinnyi w’ikipe ya Al Nassr FC, Sadio Mane, ni we uyoboye abandi bakinnyi b’umupira w’amaguru b’Abanyafurika bahembwa amafaranga menshi.
Kuri uyu wa Gatandatu saa cyenda z’amanywa kuri Kigali Pelé Stadium hateganyijwe umukino w’Igikombe kiruta ibindi ‘Super Cup’, uhuza APR FC na Rayon Sports aho abatoza ku mpande zombi bavuga ko uza kuba ari umukino ukomeye.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Handball y’abatarengeje imyaka 19, yatsinze Amerika mu gikombe cy’Isi
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwashishikarije abayeyi kohereza abana muri gahunda z’ibiruhuko bateganyirijwe, zibafasha kwidagadura bagakuza impano zabo kandi banirinda ibishuko byabarangaza muri iki gihe batari mu masomo.
Mu ijoro ryacyeye rishyira kuri uyu wa kane, ikipe y’Igihugu y’abagore mu mukino wa volleyball, yahagurutse i Kigali yerekeza i Yaoundé muri Cameroon.
Manishimwe Djabel wari kapiteni wa APR FC, ari mu muryango winjira mu ikipe ya Mukura VS nk’intizanyo.
Ku wa 5 Kanama 2023, ubwo Mukura VS yizihizaga imyaka 60 imaze ibayeho, umunyezamu wayo Ssebwato Nicholas yongeye kwerekana ko ari umwe mu beza akuramo penaliti ya rutahizamu wa APR FC.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball y’abatarengeje imyaka 19 yanyagiye igihugu cya Nouvelle Zélande, iba intsinzi ya kabiri mu gikombe cy’isi
Umunya-Espagne Carlos Alos Ferrer watozaga Amavubi, kuri uyu wa 8 Kanama 2023 yasezeye ku mirimo ye.
Ku wa Mbere tariki 7 Kanama 2023, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje ko Kalisa Adolphe Camarade ari we Munyamabanga Mukuru waryo.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball y’abatarengeje imyaka 19 yabonye intsinzi ya mbere mu gikombe cy’isi itsinze Maroc
Abanyarwanda bane bitwaye neza mu marushanwa ya Ironman 70.3 yabereye ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, tariki 5 Kanama 2023, begukanye amahirwe yo kwitabira iryo rushanwa rizabera mu gihugu cya New Zealand.
Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda (FERWAKA) bwatangaje ko bugiye gushyiraho amarushanwa ya Karate ikinirwa ku mucanga mu gufasha kongera ubumenyi muri Karate ikinirwa mu Rwanda.
Ikigega Iterambere Fund gicungwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibigega by’Imigabane ku Ishoramari mu Rwanda (Rwanda National Investment Trust-RNIT), gikomeje kwegera aba siporutifu mu rwego rwo gukomeza kubashishikariza ibyiza byo kwizigamira, bateganyiriza ejo hazaza kandi bidasabye gushora byinshi, Rayon Sports ikaba ishima (…)
Ibirori by’umunsi w’igikundiro kubakunzi ba Rayon Sports byasojwe nabi nyuma yo gutsindwa na Police Kenya 1-0.
Ku wa Gatandatu tariki 05 Kanama 2023 kuri Sitade Mpuzamahanga ya Huye, ikipe ya Mukura VS yanganyije na APR FC mu mukino wa gicuti wari wateguwe mu rwego rwo kwizihiza imyaka 60 Mukura VS imaze ibayeho.
Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda, FERWAKA, bwasusurukije abakunzi ba Karate mu Karere ka Rubavu tariki 5 Kanama 2023 ahakiniwe igikombe cyo kwibohora 2023.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Basketball itahanye umwanya wa kane nyuma yo gutsindwa na Mali mu guhatanira umwanya wa gatatu.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 05 Kanama 2023 ubwo ikipe ya Mukura VS yizihizaga VS imyaka 60 ibayeho ubuyobozi bwatangaje ko mu ngamba nshya harimo gutwara shampiyona ndetse no gutangiza ikipe y’abagore mu byiciro bitadukanye by’imyaka.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball y’abatarengeje imyaka 19 yatsinzwe umukino wa kabiri w’igikombe cy’isi na Croatia, ikaza gukina uwa nyuma uyu munsi