Perezida Paul Kagame asanga ari ngombwa gukomeza gushyira imbere ubumenyi mu bijyanye n’ikoranabuhanga, ryifashisha mudasabwa na murandasi kugira ngo bifashe umugabane wa Afurika kugera ku mpinduka zishingiye ku ikoranabuhanga.
Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru bwasobanuye uko byagenze ngo umushinga wo kubaka ibiro byari gukoreramo inzego z’ibanze kuva ku mudugudu kugeza ku Kicaro cy’iyi intara bidindire, kuko uyu mushinga umaze imyaka ine umuritswe ariko kugeza ubu hakaba nta n’ibuye ry’ifatizo rirashyirwa aho ibi biro bizubakwa.
Icyamamare muri muzika yo muri Nigeria, akaba na rwiyemezamirimo, D’Banj, afatanyije n’umunyamideli w’icyamamare Maria Borges, nibo bazayobora ibirori byo gutanga ibihembo bya Trace ku nshuro ya mbere mu Rwanda.
Abagabo batatu bo mu Midugudu itandukanye yo mu Kagari ka Nyabigoma mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, biravugwa ko banyweye umuti wica udukoko uzwi nka tiyoda, bikekwa ko bageragezaga kwiyahura babiri bibaviramo gupfa.
Abana basambanyijwe bagaterwa inda, bari mu gihirahiro kuko babonye abaterankunga bo kubishyurira amashuli ariko bakabura aho basiga abana babo, cyane cyane abadafite ababyeyi ngo babunganire.
Nubwo mu Rwanda iterambere ryihuta mu burezi, ubuzima, ikoranabuhanga n’ahandi, abafite ubumuga butandukanye bavuga ko hari aho batabona serivisi uko bikwiye, bitewe n’imitere yaho cyangwa n’ubumuga umuntu afite, bagasaba koroherezwa.
Ku nshuro ya kabiri, mu Rwanda harimo kubera inama mpuzamahanga ku itumanaho rigendanwa (Mobile World Congress).
Umuturage w’i Kigali uhinga imboga mu ndobo no mu mabase, biterekwa ku mbuga y’ubuso bw’intambwe 4 ku 8 iwe mu rugo, avuga ko yinjiza amafaranga arenze ibihumbi 400Frw ku kwezi nyuma yo guhaza urugo rwe.
Umuhanzi Diamond Platnumz, mu mpera z’icyumweru gishize yajyanywe mu bitaro, nyuma yo gufatwa n’uburwayi mbere yo gutaramira mu mujyi wa Arusha muri Wasafi festival.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Nkundineza Jean Paul, Umunyamakuru wigenga (freelance). Akurikiranyweho ibyaha yakoreye ku murongo wa YouTube birimo gutukana mu ruhame, guhohotera uwatanze amakuru ku byaha no gukoresha ibikangisho
Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, General Brice Clotaire Oligui Nguema, Perezida w’inzibacyuho wa Gabon, baganira ku bibazo birimo ibijyanye n’inzibacyuho muri icyo gihugu.
Urubyiruko rwo mu Karere ka Gisagara rwahuguwe ku bijyanye n’ubuhinzi, rukaba rwaranatangiye kubwitabira, rukavuga ko burimo amafaranga, ko imbogamizi rufite ari igishoro mu kuhira kugira ngo rubashe guhinga igihe cyose.
Umukobwa twahaye izina Uwimana Beatrice yatewe inda ku myaka 13 y’amavuko yiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza (P.5), ababyeyi baramwirukana abona umugiraneza umwitaho badahuje isano ndetse udaturanye n’iwabo babana imyaka ibiri yose.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, aratangaza ko gutiza inzu z’Akarere Kaminuza yigenga yigisha iby’amahoteri n’ubukerarugendo (UTB), ntaho bihuriye n’abibaza ko byakozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Abahinzi b’ingano bo mu Turere twa Nyamagabe na Nyaruguru bavuga ko bakomeje gutegereza ko uruganda rutunganya ingano rwubatswe ahitwa mu Gasarenda (agasantere gaherereye mu Murenge wa Tare mu Karere ka Nyamagabe) rwongera gufungura imiryango.
Kuri uyu wa mbere tariki 16 Ukwakira, Minisitiri w’ikoranabuhanga na Inovasiyo yatangije ku mugaragaro gahunda ya Airtel Rwanda yiswe Connect Rwanda 2.0 igamije gufasha abanyarwanda kugera ku ikoranabuhanga no kwihuta mu iterambere.
Uwitwa Dushimimana Athanase avuga ko yataye indangamuntu, nyuma yaho na simu kadi(Sim Card) ya telefone ye irashya, none ubu ngo ntabasha kubona ibimutunga nyamara afite amafaranga kuri ’Mobile Money’.
Umuhanzi MUGISHA Benjamin uzwi nka The Ben, yatangaje ko impamvu adakunda kwirukira gukora ibihangano byinshi, bishingiye ku kuba kuri we akunda guha abakunzi be indirimbo nziza zifite ireme kurusha kuzuza umubare gusa.
Umusaza witwa Gakwavu Damien n’umuhungu we, Ngirimana Ferdinand bo mu Mudugudu wa Cyanika, Akagari ka Masangano mu Murenge wa Nyabinoni, basezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko n’imbere y’Imana n’abagore babo, nyuma y’imyaka igera kuri 20 baba n’abo bashakanye.
Abagore bo mu Karere ka Bugesera barishimira ko kujijuka byabafashije kwiteza imbere, bakaba batakiri abo kwicara ngo barye ahubwo ko hari umusanzu basigaye batanga mu ngo.
Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 15 Ukwakira 2023, imvura yaguye yasakambuye ibyumba by’amashuri bitandatu, biherereye mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero, Akagari ka Gaseke ku kigo cy’amashuri abanza cya Gaseke (EP Gaseke).
Ikipe ya Musanze FC ku kibuga cyayo yahatsindiye Rayon Sports igitego 1-0, bituma Musanze FC isubirana umwanya wa mbere yari yambuwe na APR FC.
Umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Nigeria, Oluwatobiloba Daniel Anidugbe, uzwi cyane nka Kizz Daniel, yahakanye amakuru yavugaga ko yafungiwe muri Côte d’Ivoire azira kwishyurwa ntaririmbe mu gitaramo yari yatumiwemo.
Ku wa Gatandatu tariki ya 14 Ukwakira 2023, mu Gihugu cya Tanzania mu Ntara ya Kilimanjaro ho mu mujyi wa Moshi, hashojwe irushanwa ngarukamwaka ryo kwibuka uwahoze ari Perezida w’iki gihugu, Julius Kambarage Nyerere, aho ibikombe byose byatashye mu Rwanda.
Umubyeyi wo mu Karere ka Gisagara ahangayikishijwe n’uko umwana we adafite indangamuntu ikosoye, bikaba bimuviramo kudahabwa serivise zimwe na zimwe harimo n’iyo kwivuza kuri mituweli.
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Nyamata, Dr William Rutagengwa, avuga ko abarwayi bavurirwaga ku muvuzi gakondo mu Karere ka Bugesera mu minsi ishize, batatu muri bo bazanywe ku bitaro bakurikiranwa n’abaganga, ndetse umwe akaba yarakize arataha.
Mugisha Benjamin wamamaye muri muzika nyarwanda nka The Ben, yatangaje ko tariki 23 Ukuboza 2023, aribwo azakora ubukwe na Uwicyeza Pamella bamaze umwaka urenga basezeranye mu Murenge.
Abiganjemo aborozi bo mu Kagari ka Nyabigoma mu Murenge wa Kinigi, bahangayikishijwe n’inyamaswa bataramenya iyo ari yo iri gukomeretsa inyana mu buryo bukabije bikaziviramo urupfu.
Abantu bataramenyekana bibye ibikoresho birimo n’iby’ikoranabuhanga, mu kigo cy’amashuri abanza ya Muguri (GS Muguri), giherereye mu Mudugudu wa Butare, Akagari ka Songa mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze.
Muri iyi minsi iyo ugererageje kuganira cyangwa kumva ibiganiro by’abantu benshi, usanga nta kindi kirimo kwibandwaho uretse izamuka ry’ibiciro mu bintu bitandukanye bikenerwa kenshi mu buzima bwa muntu.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafatiye mu cyuho Mutembe Tom, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ngoma na Mutabazi Célestin ushinzwe ishami ry’ibikorwa remezo n’ubutaka muri ako Karere (One Stop Center) bakira ruswa ya Miliyoni eshanu z’Amafaranga y’u Rwanda (5,000,000 Frw) kugira ngo (…)
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Ukwakira 2023, hakinwe imikino y’umunsi wa karindwi wa shampiyona, Kiyovu Sports, Amagaju FC na Etincelles FC zibona intsinzi.
Polisi y’u Rwanda ibinyujije mu ishami rishinzwe umutekano w’ibikorwa remezo n’ibigo byigenga birinda umutekano, iratangaza ko guhugura abashinzwe umutekano bituma abakozi barushaho kugira ubushobozi bwo gukumira icyahungabanya umutekano.
Mu Murenge wa Muhondo mu Karere ka Gakenke, huzuye inyubako nshya igezweho y’ibiro by’uyu Murenge. Abawutuye ndetse n’abakozi bawo bishimira iyi ntambwe izoroshya imitangire ya serivisi.
Ikigo gishinzwe Ibizamini bya Leta n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyatangaje ko abanyeshuri bose bari basabye guhindurirwa ibigo by’amashuri bari baroherejweho bose bamaze gusubizwa.
Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 13 Ukwakira 2023, umusore yavuzweho kwica umukobwa w’inshuti ye, na we ahita yiyahura. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Kimisagara, Ufiteyezu Jean Damascene yemeje aya makuru, avuga ko babimenye ahagana saa tatu z’ijoro.
Ku wa Gatanu tariki 13 Ukwakira 2023, ubwo Twahirwa yabazwaga n’urukiko rwa rubanda rwo mu Bubiligi, yavuze ko atemera ibyaha aregwa cyane ko atabashaga kujya mu bantu benshi, bitewe n’uburwayi bw’ingingo yari afite.
Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi yasabye ba Ofisiye 38 barimo abo mu Ngabo ndetse na Polisi by’u Rwanda barangije amasomo ya gisirikari, kurangwa n’ubudasa mu kazi kabo ka buri munsi, anabibutsa ko bari mu bahanzwe amaso mu bagomba gukora ibishoboka ngo umutekano w’u Rwanda ndetse n’uw’Akarere (…)
Bamwe mu banyeshuri biga ku kigo cya Rambo mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu batangaza ko hari bagenzi babo batagarutse ku ishuri kubera kubura ubushobozi, nyuma y’uko ibiza byibasiye Akarere ka Rubavu bibasenyeye, imiryango yabo ikabura ubushobozi.
Muri iki gihe abafite inzu z’ubucuruzi hafi y’imihanda ya kaburimbo mu Ntara y’Amajyepfo, barimo gusabwa gushyira amapave imbere yazo, mu rwego rwo kwimakaza isuku. Ariko hari abakorera i Nyamagabe bavuga ko kubona amafaranga bitaboroheye muri iyi minsi, bagasaba kongererwa igihe.
Kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya APR FC yatsindiye Mukura VS 1-0 kuri Kigali Pele Stadium mu mukino ufungura umunsi wa karindwi wa shampiyona.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe buvuga ko gukorera mu bimina, byabafashije kwesa umuhigo w’ubwisungane mu kwivuza, kuko abaturage bagenda bizigamira amafaranga uko bishoboye kugeza basoje kwishyurira umuryango wose.
Umuhanzi Kizame Selamani, ni umuhungu w’imfura wa nyakwigendera Buzizi Kizito, umwe mu bahanzi b’abahanga u Rwanda rwagize ahagana mu 1980, akaza kwitaba Imana mu 1996 ku myaka 42 azize ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu gihe hasigaye gusa ibyumweru bibiri ngo abanya-Kigali bataramirwe mu gitaramo cy’amateka n’itsinda rikomeye mu njyana ya RnB, ‘Boys II Men’ amatike yaguraga ibihumbi 100Frw, yamaze gushira ku isoko, n’aho abazakoresha ikarita ya BK Arena Prepaid card’ bagabanyirizwaho 30%.
Impuguke mu by’ubukungu zivuga ko intambara zirimo kuba mu bihugu bikungahaye ku bikomoka kuri Peterori bigira ingaruka ku bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ndetse n’ibidafite ubwo butunzi, bigatuma n’ibiciro by’ibikomoka kuri Petrero bizamuka.
Amateka y’u Rwanda, arimo n’ay’ivanguramoko, usanga agaruka kenshi mu nkuru nyinshi ari izo ku rwego rw’urugo, umuryango mugari no ku muntu ubwe.
Itsinda rizwi cyane ry’abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu njyana zigezweho (Urban Gospel), “Victorious Team”, rikorera umuziki mu Burundi biyemeje kumenyekanisha no kwagurira ibikorwa byabo mu Rwanda.