Uruganda rw’icyayi rwa Mata ruzashumbusha abo ingemwe zangijwe n’ibiza

Umuyobozi w’uruganda rw’icyayi rwa Mata, Joseph Barayagwiza, aramara impungenge abahinzi bakorana bafite ingemwe zishwe n’ibiza, ababwira ko bazabaha izizisimbura, nta kindi kiguzi.

Imvura nyinshi yagiye yangiza imirima y'icyayi gitewe vuba
Imvura nyinshi yagiye yangiza imirima y’icyayi gitewe vuba

Muri rusange, abahinzi b’icyayi b’i Nyaruguru bagiteye muri ibi bihe imvura yabaye nyinshi bagiye bahura n’imbogamizi y’uko giteye ahahanamye, cyane ko Nyaruguru igizwe n’imisozi miremire, cyagiye gitwarwa n’umuvu, ku buryo hari abavuga ko bahangayikishijwe no kubona ingemwe nshyashya, zizanabatwara andi mafaranga.

Callixte Rumarana wo mu Murenge wa Ruramba, ni umwe mu bahuye n’iki kibazo. Ingemwe yaterewe ku bw’inguzanyo zabanje kumishwa n’izuba, hanyuma n’umuvu uramusonga, ku buryo ngo yibaza igihe azabonera ingemwe zindi zo gutera bityo azabashe kwishyura umwenda abereyemo uruganda rw’icyayi rwa Mata.

Agira ati “Byagiye bikukumukamo hagati, ariko na mbere yaho ingemwe zari zabanje kuma biturutse ku zuba. Kuma byanavuye ku kuba mu kuzitwara mu modoka baragiye bazibyiganisha, abatwazi bakanakuraho igitaka kugira ngo babashe gutwara imbuto nyinshi, duteye rero ntibyafata kubera izuba.”

Rumarana ngo nta n’uko atari yagize ngo arwanye isuri, ati “Imiringoti yabanje kuzura, ubu byarasibamye byose. Nzongera nyisibure.”

Rumarana kandi avuga ko ahangayikishijwe kurusha no kuba inguzanyo yahawe y’ibihumbi 300, izikuba hafi kabiri kubera ko urebye ingemwe akeneye ari nk’izo kongera gutera bundi bushya.

Justin Nambajimana wo mu Murenge wa Mata akaba umuyobozi mu itsinda muri Koperative, ihinga icyayi ikorana n’uruganda rwa Mata ari yo Kotenya, avuga ko ibihombo byabonywe na benshi kubera imvura yabaye nyinshi.

Ati “Birumvikana ko ibiza byahombeje abateye vuba. Niba wenda umuntu yarateye ingemwe 1000, kandi azazishyura, yego azazishyura buke buke, ariko urumva bizamusaba kongera gusinya amasezerano yo kuzishyura n’inshyashya.”

Icyakora Barayagwiza avuga ko abahuye n’ibiza bazabashumbusha imbuto nta kindi kiguzi, kugira ngo babashe gutera intabire zitarangirika, bityo bazanabashe kubishyura batangiye kubona umusaruro.

Ati “Ubusanzwe urubuto rumwe turutangaho amafaranga 50, tukarubahera 25. Ariko iyo ibiza byaje gutya, ya 25 na yo avaho.”

Mu rwego rwo kwagura ubuso buhinzeho icyayi, no kugira ngo inganda zibashe kubona igihagije cyo gutunganya, inganda zigenda zikorana n’abahinzi bacyo, abadafite ubushobozi zikabaguriza amafaranga yo kubahingira ndetse no gukurikirana icyayi kugeza gitangiye gutanga umusaruro.

Abakorana n’uruganda rw’icyayi rwa Mata muri ubu buryo, bagurizwa ibihumbi 900 kuri hegitari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka