Abakuru b’ibihugu bya Afurika bitabiriye Ihuriro nyafurika ku ruhererekane rw’ibiribwa (AGRF), ririmo kubera mu gihugu cya Tanzania, biyemeje gukomeza kubaka ubushobozi bw’urubyiruko hamwe n’abagore no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, hagamijwe kongera umusaruro w’ubuhinzi no gufasha umugabane wa Afurika kwihaza mu biribwa.
Ku wa Kane tariki 7 Nzeri 2023, Perezida Paul Kagame yakiriye Dr. Armen Orujyan, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga cyo muri Armenia (FAST).
General Kabarebe wavuze mu izina rya bagenzi be, ashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame babanye kuva urugamba rwo kubohora Igihugu rutangijwe kugeza magingo aya. Avuga ko uko Igisirikare cy’u Rwanda cyubakitse, bitanga icyizere ko mu myaka 100 iri imbere umutekano w’u Rwanda uzaba uhagaze neza, kuko ubu rufite (…)
Ibagiro rya Kijyambere rya Gakenke riri mu mabagiro akomeye abarizwa mu Rwanda. Abarikoreramo bakomeje guhura n’ikibazo cy’uko umubare w’inka zihabagirwa ukiri muto bagereranyije n’ubushobozi bwaryo.
Urukiko rwo muri Nigeria rwemeje ko Bola Tinubu ari we Perezida watsinze amatora muri icyo gihugu, yabaye mu mpera za Gashyantare uyu mwaka wa 2023, nubwo abo bari bahanganye mu matora bari batanze ikirego bavuga ko ibyayavuyemo byateshwa agaciro, kuko bitanyuze mu mucyo.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda (Amavubi) yageze mu Karere ka Gisagara kuri uyu wa Kane tariki 07 Nzeri 2023 aho igiye gucumbika ikomeza kwitegura umukino uzayihuza na Senegal.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buranenga urubyiruko rudashaka kwitabira umurimo ahubwo rukararikira iby’abandi bakoze, rimwe na rimwe bikarukururira mu ngeso mbi z’ubujura n’indi myitwarire mibi.
Hari abantu bakunze kugira ububabare mu ngingo yaba mu mavi, mu nkokora, mu ruti rw’umugongo, mu mayunguyungu, mu ntugu, mu bugombambari, mu bujana n’ahandi bitewe ahanini n’indwara ya ‘arthrose’ ikunze kwibasira ingingo, ikangiza akantu kaba hagati y’amagufa y’ingingo, kayarinda gukoranaho ‘cartilage’.
Akarere ka Burera kiyemeje kwita ku gihingwa cy’ibigori nk’icyera cyane muri ako karere, aho mu gihembwe cy’ihinga 2024A, bagiye kubihinga ku butaka buhuje bungana na hegitari 15,200.
Abibumbiye muri Nyanza Investment Group Ltd (NIG) bashyizeho uruganda rukora imyenda y’ubwoko butandukanye rukorera i Nyanza, rukaba rumaze guha akazi abiganjemo urubyiruko 70.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma, buratangaza ko muri Mutarama 2024, abaturage b’Umurenge wa Karembo bagorwaga no kubona serivisi z’ubuvuzi hafi yabo, ko bazaba babonye ikigo nderabuzima kibegereye.
Muri Brazil, umugabo w’imyaka 71 yatangajwe ko yapfuye mu 1995, hashingiwe ku buhamya bw’uwahoze ari umugore we ndetse n’abatangabuhamya babiri. Yari amaze imyaka 28 y’ubuzima bwe, mu mategeko afatwa nk’uwapfuye, ariko akishimira ko byakemutse ubu abarwa mu bazima.
Giverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, arasaba abakirisitu Gatolika gukomeza kubahiriza gahunda za Leta, zirimo no gukomera ku bumwe bw’Abanyarwanda kugira ngo babashe gukorera hamwe, kandi babone umusaruro unogeye Igihugu muri rusange.
Umukuru w’Umudugudu wa Umuremampango, Akagari ka Cyarubare, Umurenge wa Kabare, Mukakimenyi Florence, avuga ko nyuma yo gukemura ikibazo cy’ubujura bwa kumanywa ubu basigaje icy’abagore banywa inzoga bagasinda.
Ku wa 6 Nzeri 2023 muri BK Arena hakomeje imikino ya nyuma ya kamarampaka muri shampiyona ya Baskeball aho APR BBC mu bagabo yatsinze REG BBC uwa gatatu mu gihe REG WBBC mu bagore yatangiye itsinda APR WBBC.
Abaturage bo mu Murenge wa Mataba mu Karere ka Gakenke, bavuga ko kuba uyu Murenge utagira umukozi ushinzwe irangamimirere, bikomeje kubadindiza no kubasubiza inyuma muri serivisi z’urwo rwego.
Albert Munyabugingo, umwe mu bashinze ikigo VubaVuba gitanga serivisi zo kugeza amafunguro mu ngo, ni umwe muri ba rwiyemezamirimo begukanye inkunga ingana na miliyoni 1,7$ (asaga miliyari 1,7FRW) binyuze mu mushinga Africa’s Business Heroes (ABH), uterwa inkunga n’umuryango Jack Ma Foundation and Alibaba Philanthropy.
Inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yemeje kongera igihe cy’amezi atatu ku ngabo z’uyu muryango ziri mu bikorwa byo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo (RDC). Uyu ni umwanzuro wafatiwe muri iyi nama idasanzwe ya 22, yateraniye i (…)
Ali Bongo uherutse gukorerwa Coup d’état mu cyumweru gishize, ubu ngo yarekuwe kandi yemerewe no kujya mu mahanga, nk’uko byemejwe mu itangazo ryasohowe n’ubutegetsi bwa gisirikare buriho muri Gabon.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Nzeri 2023, inkongi y’umuriro yibasiye inyubako izwi ku izina rya L’Espace iherereye ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali. Amakuru Kigali Today yamenye ni uko iyi nzu yibasiwe n’inkongi isanzwe ikorerwamo ibikorwa by’imidagaduro, igikari cyayo cyari kibitse ibintu bitandukanye birimo (…)
Abasirikare 17 ba Burkina Faso n’abarwanyi b’abakorerabushake 36, baguye mu mirwano yabereye mu Majyaruguru y’icyo gihugu.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, arasaba abayobozi b’amashami mu Karere, gufasha kuzamura serivisi zitangirwa mu Mirenge, mu byiciro by’imiyobirere, iterambere n’umutekano mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, arasaba abayobozi mu nzego zitandukanye mu Karere ka Muhanga, kwita no kubungabunga ubumwe bw’Abanyarwanda, kuko ari bo barinzi b’igihango cy’ibyagezweho.
Mu gikombe cya Afurika cy’umukino wa Volleyball (CAVB Nations Men Championship), gikomeje kubera mu gihugu cya Misiri (Egypt), ikipe y’Igihugu y’u Rwanda itsinze Senegal amaseti 3-0 biyorohereza urugendo muri 1/8.
Ikipe ya Rayon Sports ubwo yasusurutsaga abatuye i Nyanza mu Majyepfo ihakinira n’ikipe ya Al-Merrikh SC yo muri Sudan tariki ya 3 Nzeri 2023, abakunzi ba Rayon Sports bahabwa umukoro wo kurwanya ihohoterwa mu miryango n’irikorerwa abangavu.
Bamwe mu rubyiruko bifuza ko udukingirizo twashyirwa ku bajyanama b’ubuzima mu Midugudu aho batuye kuko ahandi tuboneka ari kure ndetse bamwe bakagira isoni zo kutugura mu maduka.
Ntawabura kwibaza icyo u Rwanda ruri gukora kugira ngo ibiribwa nk’umuceri, ibigori, ingano, amavuta n’ibindi bikomeze kuboneka mu gihe ibitumizwa hanze byaba bitabonetse, bitewe n’intambara hamwe n’imihindagurikire y’ikirere yibasiye ubuhinzi ku Isi.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mutoni Jeanne, arashishikariza abaturage bamaze kumenya ko bafite virusi itera SIDA gufata imiti igabanya ubukana kuko kutayifata ari ukwihemukira no guhemukira Igihugu kiyemeje kuyitanga ku buntu.
Ababyeyi batuye mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Ntarama, Akagari ka Kanzenze mu Mudugudu wa Cyeru, baherutse gutanga itangazo rinyuzwa ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’ahantu hatandukanye, bashakisha umwana wabo w’umukobwa w’imyaka 6 wari watwawe n’umugabo wari waje mu rugo rw’abaturanyi ashakisha akazi.
Mu ruzinduko Perezida Kagame yagiriye i Nairobi muri Kenya, aho yitabiriye inama yiga ku mihindagurikire y’ibihe muri Afurika, yagiranye ibiganiro na bagenzi be harimo Perezida wa Ghana, Nana Akufo-Addo ndetse n’uwa Sierra Leone, Julius Maada Bio.
Imyigaragambyo yabaye tariki 30 Kanama 2023 mu mujyi wa Goma, biravugwa ko yaguyemo abaturage 43 barashwe n’ingabo za Congo (FARDC) ndetse abarenga 150 barafungwa, ibi bikaba byabaye intandaro yo gukuraho uwayoboraga iyo ntara, hashyirwaho Gen Nduru Chaligonza wari ukuriye Polisi.
Shalom Choir yo mu Itorero rya ADEPR Nyarugenge, igiye gukorera igitaramo cy’amateka muri BK Arena, kizanaririmbamo umuhanzi Israel Mbonyi, kwinjira bikazaba ari ubuntu.
Muri Sudani, imirwano irakomeje ikaba yaraguyemo abantu basaga 20 mu minsi ine ishize, ahanini akaba ari abasivili.
Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, ntazitabira inama y’ibihugu bifite ubukungu bukomeye ku Isi ‘G20’, izabera mu Buhinde.
Perezida Paul Kagame yitabiriye Inama y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yiga ku bibazo by’umutekano muke uranga mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Kuri uyu wa Kabiri, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ku munsi wayo wa kabiri yakoze imyitozo ikomeza kwitegura Sénégal mu mukino usoza imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2023.
Urwego rw’Ubugenzacyaha(RIB) ruvuga ko rwafunze uwitwa Kazungu Denis ukekwaho kwica abantu akabashyingura mu nzu yakodeshaga mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe mu Kagari ka Busanza.
Minisiteri y’Uburezi yatangaje ingengabihe y’umwaka w’amashuri 2023-2024, igaragaza ko abanyeshuri bazatangira kwiga ku itariki 25 Nzeri 2023.
Nyuma yo gutsindwa n’ikipe y’igihugu ya Morocco amaseti 3-0, ku munsi wa mbere w’itangira ry’igikombe cy’afurika, u Rwanda rwihimuriye kuri Gambia maze ruyitsinda amaseti 3-1 mu mukino w’umunsi wa kabiri w’itsinda.
Mu gihe Akarere ka Rubavu ko mu Ntara y’Iburengerazuba bw’u Rwanda gafatwa nka tumwe mu duce dushobora kweza imboga nyinshi zagera kuri benshi mu Banyarwanda, bamwe mu bahinzi bazo bo muri ako gace bakomeje gutaka kugarizwa n’uruhuri rw’ibibazo muri ubu buhinzi. Iki kibazo kiramutse kitabonewe umuti kikaba cyagira ingaruka (…)
Mu nama mpuzamahanga ya 25 y’Urugaga rw’Abaganga muri Afurika, iteraniye i Kigali guhera tariki ya 4 kugera tariki 9 Nzeri 2023, yiga ku ngamba zigamije guteza imbere ubuzima, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yagaragaje ko urwego rw’ubuzima rugikeneye ibikorwa byinshi birimo kongera umubare w’abaganga ndetse bafite (…)
Perezida Kagame avuga ko Umugabane wa Afurika ukomeje kwikorera umutwaro uturuka ku ngaruka z’imihindagurikire y’ibihe, nyamara ari wo mugabane ugira uruhare ruto mu guhumanya ikirere.
Muri Espagne, Guverinoma igiye gusaba urukiko rwa siporo guharika Perezida wa Federasiyo y’umupira w’amaguru muri icyo gihugu, Luis Rubiales, nyuma yo gusoma ku munwa umukobwa w’umukinnyi, akamusomera mu ruhame, abikoze ku ngufu batabyemeranyije.
Hon. Dushimimana Lambert wahawe kuyobora Intara y’Iburengerazuba tariki ya 4 Nzeri 2023, yavutse tariki 29 Kanama 1971 mu Karere ka Rubavu, yari asanzwe mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe wa Sena.
Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, yakiriye mu biro bye Stefan Löfven wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Suède, akaba na Perezida w’inama y’ubutgetsi y’ikigo mpuzamahanga cy’ubushakashatsi n’amahoro cya Stockholm (SIPRI).
Polisi yo muri Leta ya Kaduna muri Nigeria, yatangaje ko amabandi yinjiye mu Misigiti ibiri itandukanye yica abantu barindwi barimo basenga.