Wizkid agiye gutanga arenga miliyoni 158 Frw yo gusangira n’abana iminsi mikuru

Umuhanzi wo muri Nigeria Ayodeji Ibrahim Balogun uzwi cyane ku izina rya Wizkid, yatangaje ko agiye gutanga miliyoni 100 z’ama-Naira akoreshwa iwabo (Ni ukuvuga arenga miliyoni 158Frw), nk’impano yo kwifatanya n’abana muri iyi minsi mikuru isoza umwaka.

Wizkid agiye gusangira n'abana iminsi mikuru
Wizkid agiye gusangira n’abana iminsi mikuru

Iki gikorwa uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye harimo nka Ojuelegba, yabitangaje mu butumwa yashyize kuri story ye ya Instagram kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Ukuboza 2023.

Ubu butumwa abanya Nigeria bagaragaje ko bwabakoze ku mutima Wizkid yavuze ko yahisemo gusangira iminsi mikuru isoza umwaka n’abana mu rwego rwo guha icyubahiro Mama we uherutse kwitaba Imana.

Amakuru y’urupfu rw’umubyeyi wa Wizkid yamenyekanye ku tariki 19 Kanama 2023, ashyingurwa nyuma y’amezi abiri ku wa 12 Ugushyingo 2023.

Wizkid yashenguwe n’urupfu rwa nyina kuko avuga ko uretse kuba yari umubyeyi we yagiye agira uruhare rukomeye cyane mu iterambere ry’umuziki we.

Wizkid yigeze no kubishyira mu ndirimbo yise ‘Joy’. Agira ati: “Nkiri muto mama yarambwiye ngo muhungu wanjye kurikira inzozi zawe ukomeze kwizera, kandi ijuru rizakubera intangiriro.”

Iyi mpano ya Noheli uyu muhanzi Mu yageneye abana, nubwo nta byinshi yatangaje bijyanye n’uko izatangwa biteganyijwe ko kuri uyu wa mbere igomba guhera mu bana baturuka mu gace kitwa Surulere, ari naho uyu muhanzi yavukiye. Ni gace gaherereye muri leta ya Lagos.

Wizkid ni umwe mu bahanzi bafite amateka muri muzika ya Afurika, ndetse akaba ari mu bahanzi bibitseho igihembo cya Grammy Awards muri "Grammy Award for Best Music Video" biturutse ku ndirimbo yakoranye na Beyonce bise "Brown Skin Girl".

Yakunzwe kandi mu ndirimbo zitandukanye zirimo nka "Daddy Yo", "Manya", "Fever", "Joro" nizindi yagiye akorana n’ibyamamare ku isi nka "Come Closer" yakoranye n’Umuraperi Drake.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka