Bamwe mu bahanzi nyarwanda basoje 2023 bahagaze neza mu muziki

Umwaka wa 2023 usize umuziki nyarwanda muri rusange uhagaze neza ahanini ubikesha ibitaramo bikomeye byabereye mu Rwanda byagiye bituma urushaho kumenyekana, binyuze no mu kuba bamwe mu bahanzi nyarwanda barisangaga bahuriye ku rubyiniro rumwe n’abahanzi mpuzamahanga.

Bimwe mu bitaramo bikomeye byatumye umwaka wa 2023 usize umuziki w’u Rwanda ku rundi rwego, harimo ‘Giants of Africa’ yitabiriwe n’ibyamamare nka Davido, Tiwa Savage, Diamond Platnumz n’abandi benshi. Ntitwakwibagirwa ‘Trace Music Awards’ yahurije i Kigali mu Rwanda abahanzi bakomeye bo ku mugabane wa Afurika ndetse binafasha abahanzi nyarwanda kuhakura uburyo bw’imikoranire.

Hari kandi igitaramo giheruka kuba cya ‘Move Afrika’ cyari cyatumiwemo umuraperi ukomoka muri Amerika, Kendrick Lamar, ndetse na ‘Iwacu Muzika Festival’ yafashije abahanzi bo mu Rwanda kwegera abakunzi babo mu Ntara zitandukanye, tutibagiwe n’ibitaramo bagiye bitabira hanze y’u Rwanda mu kurushaho kwagura imbibi.

Gusa nubwo twagarukaga muri rusange uko umwaka wa 2023 wagenze duhereye ku bitaramo mpuzamahanga byafashije abahanzi nyarwanda kwisanga ku rubyiniro ruriho ibyamamare byabaga biturutse hirya no hino ku isi, ntawakwirengaza ko nanone hari abahanzi bakoze cyane bagaragaza guhozaho kurusha abandi muri 2023.

Hano benshi babikesha Albumu cyangwa indirimbo bagiye bashyira hanze muri uyu mwaka zigakundwa kandi ibyo nanone bikajyana no guhozaho.

Uru ni urutonde rwa bamwe mu bahanzi bitwaye neza ndetse bakagaragaza guhozaho muri 2023.

1. Bruce Melodie

Bruce Melodie yitabiriye ibitaramo hafi ya byose byabereye imbere mu gihugu ndetse ajya no hanze yarwo, bikajyana no gukorana indirimbo n’abahanzi batandukanye kandi mpuzamahanga.

Bruce Melodie
Bruce Melodie

Aha ntawakwibagirwa indirimbo “When She’s Around” iri kubica bigacika yakoranye na Shaggy. Bruce Melodie kandi yakoranye na Pallaso wo muri Uganda, Bahati wo muri Kenya, Harmonize wo muri Tanzania mu ndirimbo “Zanzibar” n’izindi.

Umwaka wa 2023 kandi wabaye umwaka Bruce Melodie yegukanyemo igihembo kiri mu bikomeye ku Isi cya Trace Awards, nk’umuhanzi w’Umunyarwanda wahize abandi.

2. Israel Mbonyi

Umuhanzi Israel Mbonyicyambu uzwi nka Mbonyi, ni umwe mu bahanzi b’ibyamamare mu Karere k’Ibiyaga bigari baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Ni umwe mu bagize umwaka mwiza abikesha indirimbo ze zitandukanye yashyize hanze zirimo nka “Nina Siri” iri mu rurimi rw’Igiswahili yatumye Israel Mbonyi aza ku rutonde rw’abahanzi bakunzwe cyane muri Kenya binyuze ku rubuga rwa YouTube.

Israel Mbonyi
Israel Mbonyi

Indirimbo “Nina Siri” iri kuri Album Israel Mbonyi aherutse gushyira hanze yise ‘Nk’Umusirikare’ yakoreye muri Intare Conference Arena. Yakuye ku mwanya wa mbere indirimbo “Enjoy” ya Diamond na Jux yari imaze igihe iri kuri uyu mwanya.

3. Chriss Eazy

Chriss Eazy na we ari mu bahanzi bakoze cyane muri 2023. Yasohoye indirimbo nyinshi zakunzwe n’abatari bacye.

Chriss Eazy
Chriss Eazy

Aha ntitwakwirengagiza “Inana”, “Eden” ndetse na “Stop”. Izo ndirimbo ziyongeraho “Bana” yakoranye na Shaffy ubarizwa muri Amerika imaze iminsi mu mitwe y’abakunzi ba muzika, hakaba na “Lala” yakoranye na Kilikou (Burundi).

4. Danny Nanone

Danny Nanone nyuma y’igihe kinini adakora umuziki, umwaka wa 2023 umusize ahantu hashimishije muri rusange.

Danny Nanone
Danny Nanone

Ni we muraperi uhagaze neza kugeza ubu mu Rwanda abikesha indirimbo ze nka “Comfirm”, “Nasara” yakoranye na Ariel Wayz ndetse na “My Type”. Usibye gukora cyane, uyu mwaka Danny Nanone afite igitaramo cyo kumurikira abakunzi be Alubumu ye yise “Iminsi myinshi” izaba mu mpera z’uyu mwaka.

5. Alyn Sano

Uyu muhanzikazi ni umwe mu bagaragaje imbaraga zo gukora cyane muri 2023. Alyn Sano yasohoye Alubumu yitwa “Rumuri”, iyi Alubumu hariho indirimbo zakunzwe n’abantu batandukanye, ndetse yagize n’umwanya wo kuyimurikira abakunzi be, mu gikorwa yise ‘Listening Party’ cyari kigamije kumvisha inshuti ze, abavandimwe n’abandi iyi Alubumu mbere y’uko ayishyira hanze.

Alyn Sano
Alyn Sano

Iyo Alubumu igizwe n’indirimbo 13, ziriho izo yafatanyijemo n’abahanzi nka Fik Fameica(Uganda), Sat B(Burundi) n’abandi benshi. Ni Alubumu yakoze nyuma y’imyaka itanu amaze atangiye umuziki mu buryo bw’umwuga.

6. Keny Sol

Kenny Sol muri uyu mwaka na we ni umwe mu bahanzi bigaragaje cyane akora indirimbo zakunzwe binyuze muri EP ye nshya yashyize hanze yise ‘Stronger Than Before’ iyi ikaba yarabanjirije Alubumu ye ya mbere na yo arimo ategura.

Kenny Sol
Kenny Sol

Iyo EP yakozeho indirimbo zirimo nka “One More Time” ari kumwe na Harmonize wo muri Tanzania. Uyu muhanzi kandi kuva mu kwezi k’Ukwakira yakoze ibitaramo bizenguruka Canada ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

7. Juno Kizigenza

Uyu muhanzi kuva yatandukana na Bruce Melodie wamufashaga binyuze mu nzu ifasha abahanzi ‘Igitangaza Music Record Label’ Juno Kizigenza yakomeje kugaragaza ko ari umuhanzi utanga icyizere kubera ubuhanga bwe yakomeje kugaragaza muri muzika.

Juno Kizigenza
Juno Kizigenza

Juno Kizigenza na we ari ku rutonde rw’abahanzi bakoze cyane mu 2023, abikesha ibitaramo bitandukanye mu Rwanda ndetse no hanze. Ikindi kandi ntawakwirengagiza Alubumu ye ya mbere yise ‘Yaraje’ iriho indirimbo ye “Igitangaza” yakoranye na Bruce Melodie na Kenny Sol, ikaba imwe mu ndirimbo zimeze neza muri 2023. Iyo Alubumu igizwe n’indirimbo 17.

8. Bwiza

Bwiza na we ni undi muhanzikazi wakoze mu buryo bukomeye muri uyu mwaka wa 2023. Yakozemo indirimbo nyinshi kandi zakunzwe, bituma aba umwe mu bahanzi bagiye banitabira ibitaramo bikomeye ndetse anahatana mu bihembo bya Trace Awards, kuri ubu akaba akubutse mu bitaramo bya ‘Iwacu na Muzika Festival’.

Bwiza
Bwiza

Uyu mwaka usize Bwiza akabije inzozi ze nyuma yo kwitabira ibihembo bya Trace Awards, akaba ari mu bahanzi bakiriwe na Perezida Paul Kagame.

Zimwe mu ndirimbo yakoze zagiye zikomeza gutuma umwaka wa 2023, ugenda neza harimo nka “Do me”, “Carry me”, ndetse na “No Body” yakoranye na Double Jay wo mu Burundi.

9. Kevin Kade

Umwaka wa 2023 usize Kevin Kade amwenyura, abikesha indirimbo ze zitandukanye zirimo n’izo yafatanyije n’abandi bahanzi, by’umwihariko iyitwa “Pyramid” yakoranye na Drama T na Kivumbi King, n’izindi nk’iyitwa “Umuana”, ndetse na “Munda” aherutse gushyira hanze.

10. Christopher Muneza

Christopher Muneza na we yaje ku rutonde rw’abahanzi bitwaye neza muri 2023. Yakoze indirimbo zitandukanye zakunzwe cyane. Yamaze igihe ku mugabane w’u Burayi ndetse na Amerika aho yakoreye ibitaramo bitandukanye. Christopher Muneza azanakorera ikindi gitaramo mu Burundi aho ategerejwe n’abantu batari bacye.

Christopher
Christopher

Aba tuvuze ni bamwe mu bahanzi bakoze cyane muri 2023, ariko si aba gusa ahubwo nawe ushobora kuba hari abandi wasangiza abasomyi wandika hepfo mu mwanya wagenewe ibitekerezo by’abasomyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwiriwe neza ni elie mperereye i Nyamasheke kinini nukuri kigali today nimwe bacu kuko mutugezaho amakuru mashya kandi yizewe kugihe ngaho nimusagambe kandi mwogere nimugihe.

Dushimimana Elie yanditse ku itariki ya: 23-12-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka