Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr François Xavier Kalinda, yasoje uruzinduko rw’iminsi ine yagiriraga muri Repubulika ya kiyisilamu ya Pakistan. Ni uruzinduko rwasinyiwemo amasezerano ashimangira ubufatanye hagati y’Inteko Zishinga Amategeko z’ibihugu byombi.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Ugushyingo 2023, Abanyarwanda batuye mu mujyi wa Brazzaville, muri Repubulika ya Congo, bafatanyije n’ubuyobozi bwa Commune ya Bacongo ndetse na Minisitiri ufite mu nshingano ze Iterambere ry’uturere no kwegereza Ubuyobozi abaturage, Desiré Juste Mondelé, bahuriye mu gikorwa cy’umuganda (…)
Musenyeri Alexis Kagame ni umwe mu bahanga ntagereranywa u Rwanda rwagize, cyane cyane mu bijyanye n’amateka, ubusizi, ubuvanganzo no mu mitekerereze ya muntu.
Abantu 130 ni bo bamaze kwemezwa ko bapfuye naho abandi 100 bakaba bakomeretse, mu mutingito wibasiye agace kamwe k’icyaro mu Burengerazuba bwa Népal, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwo muri ako gace, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Ugushyingo 2023.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Musafiri Ildephonse, avuga ko bashyize imbere ibihingwa biribwa n’Abanyarwanda benshi kandi kenshi, bigatangwamo nkunganire n’inyongeramusaruro, kugira ngo mu myaka ibiri cyangwa itatu Abanyarwanda bose bazabe bihagije mu biribwa, ariko nanone ngo ibihingwa gakondo ntibyabujijwe guhingwa.
Umuryango w’Abanyarwanda batuye mu Misiri, ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 03 Ugushyingo 2023, bakiriye ndetse baha ikaze CG Dan Munyuza, Ambasaderi mushya uhagariye u Rwanda mu Misiri.
Nubwo abantu benshi bazi ko Abihayimana Gatolika baba bafite inshingano zitandukanye zo gukora ubutumwa gusa, hari n’ababifatanya n’izindi mpano bafite zirimo n’Ubuhanzi.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko nubwo bukomeje kongera imihanda, hari abantu bakererwa kugera iyo bajya kuko batayikoresha, ahubwo ngo barushaho gutsimbarara ku yo basanzwe bamenyereye.
Amashuri yo mu Murwa mukuru w’u Buhinde, New Delhi, yafunze kubera kwangirika kw’ikirere cyaho bitewe n’ibihu bijya gusa n’umuhondo, bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abantu nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’icyo gihugu.
Abanyuze mu cyiciro cya mbere cy’irushanwa rya ArtRwanda-Ubuhanzi, bamaze kugira ibigo 39 by’imishinga ibyara inyungu, aho bahanze imirimo itandukanye ifite agaciro k’Amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyoni 150.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, yakiriye Peter Sands, Umuyobozi Mukuru w’ikigega gitera inkunga urwego rw’ubuzima ku Isi, Global Fund, baganira ku gushimangira ubufatanye hagati y’u Rwanda n’iki kigega.
Mu gusoza inama mpuzamahanga ya 23 ku bukerarugendo yari iteraniye i Kigali, u Rwanda rwashimiwe kuba rwarayakiriye neza, by’umwihariko Umuyobozi wa WTTC, Madamu Julia Simpson ashimira Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame. Hanatangarijwe Chairman mushya w’ikigo cyateguye iyi nama ndetse n’igihugu kizakira iy’ubutaha.
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), yatangaje ko igiye gukemura ibibazo bikigaragara muri serivisi z’Ubuvuzi bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Pasiteri Ng’ang’a wo mu Itorero rya ‘Neno Evangelism Center’ mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya, yatanze igihe ntarengwa cyo kuba abasore n’inkumi bakuze, by’umwihariko abaririmbyi bari mu itorero rye bamaze gushaka, kuko adashaka gukomeza kubabona ari ingaragu (singles).
Umugabo witwa Hanyurwimfura André bakundaga kwita Padiri, bamusanze amanitse mu mugozi yamaze gushiramo umwuka, bikaba bikekwa ko yiyahuye.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, yitabiriye ihuriro rya 20 rya gahunda y’ubucuruzi ihuza Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibihugu bya Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara izwi nka AGOA, African Growth and Opportunity Act.
Kuva tariki ya 01 kugeza kuri 31 Ukwakira 2023, kwari ukwezi ngarukamwaka kwahariwe ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake, aho byakorwaga hirya no hino mu gihugu.
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rufatanyije na Global Citizen ndetse na PGLang, batangaje ko u Rwanda rugiye kuberamo igitaramo cyiswe ‘Move Afrika: Rwanda’ kizataramamo umuraperi w’icyamamare, Kendrick Lamar Duckworth.
Abarenga 400 bafite ababo bitabye Imana bashyinguwe mu irimbi ry’i Rusororo, basomewe Misa muri Kiliziya Gatolika y’i Kabuga, nyuma habaho no guha umugisha imva z’abo bitabye Imana.
Umuryango Imbuto Foundation ku bufatanye na Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, bagiye gufatanya kwishyurira abana 100 amafaranga y’ishuri n’ibindi bikenerwa mu myigire yabo, muri uyu mwaka w’amashuri.
Abantu bivugwa ko ari abahebyi (abiba amabuye y’agaciro) bateye mu kirombe cy’amabuye y’agaciro, mu Murenge wa Nyarusange, mu Kagari ka Rusovu, Umudugudu wa Rukurazo mu ma saa yine za mu gitondo cyo kuri uyu wa 03 Ugushyingo 2023, birukana abakozi ba Kompanyi icukura amabuye y’agaciro ya EMITRA Ltd, banakomeretsamo bane.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Ugushyingo 2023, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwasubije Umurundi Bukeyeneza Jolis mu gihugu cye, kugira ngo akurikiranweho ibyaha ashinjwa birimo ubujura.
Mbere y’uko tuzivugaho duhereye kuri vitamine B1, ifasha uwabaswe n’inzoga kuzivaho burundu, ni byiza kumenya ko ahabaho Vitamine nyinshi zo mu bwoko bwa B, ari zo B1, B2, B3, B5, B6, B8, B9 na B12.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Dr Bizimana Jean Damascène, arashima umusaruro uva mu Itorero ry’Igihugu, aho yemeza ko bamwe mu bitabira Itorero baza baseta ibirenge, rikarangira batabishaka.
Banki y’u Rwanda itsura Amajyambere (BRD), iramenyesha abikorera ko bahawe inguzanyo y’Ikigo cy’Abafaransa gishinzwe Iterambere (AFD), ingana n’Amayero Miliyoni 20 (ararenga Amanyarwanda Miliyari 25), akaba yanyujijwe mu kigega cy’Ishoramari mu bidukikije cyitwa ’Ireme Invest’.
Mu minsi 10 gusa abakiliya ba betPawa bamaze gutsindira amafaranga y’u Rwanda Miliyari 3.9 bose bakaba baramaze no guhabwa amafaranga yabo batsindiye.
Leta y’u Rwanda ibinyujije mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubwikorezi (RTDA), irimo kuvugurura no kwagura umuhanda Rubengera-Muhanga, aho urimo gukorwa mu byiciro bitatu, ukaba witezweho guteza imbere abawuturiye.
Imbaga y’abakunzi b’umuhanzi Adele Laurie Blue Adkins, umenyerewe nka Adele, baguye mu kantu bayoberwa ikibaye, ubwo yacecekaga agasa n’uwikanze ikintu gikomeye, mu gihe ibirori byari bishyushye.
Kutabonera igihe ubushobozi bwo kugoboka imbabare mu buryo babyifuza, byatumye umuryango utabara imbabare mu Rwanda, Croix Rouge, utangira urugendo rwo kwigira, wiyemeza gushyiraho ibikorwa biwinjiriza amafaranga.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwafunze abayobozi barindwi bakurikiranyweho kunyereza amafaranga y’ingurane, Leta yari yagenewe abaturage bo mu Karere ka Rulindo, ijyanye n’ibyangijwe ubwo hubakwaga umuhanda Rwintare-Gitanda-Muvumo mu mwaka wa 2021-2022.
Amakipe y’u Rwanda ya Sitting Volleyball, abagabo n’abagore, ku wa 2 Ugushyingo 2023 mbere y’uko ahaguruka yerekeza mu mikino y’Igikombe cy’Isi izabera mu Misiri, yashyikirijwe ibendera asabwa guhesha ishema Igihugu.
Muri Kenya, abagabo babiri bafatanywe imifuka 26 y’urumogi n’inyama z’ihene, ndetse n’ibikoresho by’ikoranabuhanga bibye, bakabihisha mu rusengero mu gace kitwa Ongata Rongai, Kajiado ya ruguru.
Mu irushanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku magare mu misozi ribera mu Rwanda, Abadage Daniel Gathof na Bart Classens bakinira Ikipe ya Shift Up for Rwanda 1, begukanye agace ka gatatu nyuma yo gukoresha amasaha 03 iminota 08 n’amasegonda 24 ku ntera y’ibilometero 71,5.
Perezida Kagame kuri uyu wa Kane tariki 2 Ugushyingo 2023, yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Tanzaniya, Samia Suruhu Hassan n’itsinda bari kumwe mu Rwanda, aho bitabiriye inama mpuzamahanga ku bukerarugendo (WTTC).
Umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na AS Kigali, Kimenyi Yves na Uwase Muyango Claudine, bamaze gutangaza igihe ubukwe bwabo buzabera.
Umuhanzi wo muri Nigeriya, Burna Boy, aherutse gutangaza ko yanze miliyoni 5 z’Amadolari ya Amerika ubwo yatumirwaga gutaramira i Dubai, kubera ko amategeko yaho atamwemerera kunywa urumogi.
Umugabo w’imyaka 79 wo mu Buhinde, amaze imyaka hafi 40 atabana n’umugore we, ubu yari amaze imyaka 27 agerageza gusaba gatanya yemewe mu rwego rw’amategeko, ariko muri uku kwezi k’Ukwakira 2023, nibwo urukiko rw’ikirenga rwatangaje ko rutesheje agaciro ubusabe bwe bwo guhabwa gatanya.
Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurirmo(MIFOTRA) isaba abakoreshwa amasaha y’ikirenga batayahemberwa, kuyitungira agatoki kugira ngo ibafashe guhabwa ibyo bemererwa n’amategeko.
Tariki ya 02 Ugushyingo 2023, u Rwanda rwifatanyije n’isi yose kuzirikana umunsi wo guca umuco wo kudahana abakora ibyaha byibasira abanyamakuru (International Day to End Impunity for Crimes against Journalists - IDEI).
Imiryango yita ku bantu bafite ubumuga bwo mu mutwe iratangaza ko yizeye ko itegeko rirengera abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, rizabafasha kubona uburenganzira bamburwa kandi abo bigaragayeho ko bariteshutseho rikaba ryabahana.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero buratangaza ko kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Ugushyingo 2023, bumanukana n’abashinzwe iby’ubutaka ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba, gucukumbura ikibazo kiri mu butaka bwa Nyiransababera Xavera waterejwe cyamunara kandi nta nguzanyo yigeze yaka muri Banki.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke buvuga ko hakenewe ibyumba by’amashuri 695, hari ibizubakwa ahari ibisanzwe 320 kuko bigomba gusenywa bikubakwa bundi bushya ndetse n’ibindi 375 bigomba kuvugururwa, mu rwego rwo kurushaho kunoza imyigire y’abana.
Ku wa Gatatu tariki 01 Ugushyingo 2023, amakipe y’Igihugu y’abagabo n’abagore yakoreye imyitozo ya nyuma muri BK Arena yitegura Igikombe cy’Isi cya Sitting Volleyball(volleyball ikinwa n’abafite ubumuga bw’ingingo zitandukanye) kikazabera mu Misiri.
Perezida w’u Budage, Frank-Walter Steinmeier, ubwo yari mu ruzinduko rw’iminsi itatu muri Tanzania, yasabye imbabazi kubera ibikorwa bibi byakozwe n’abasirikare b’u Budage, muri icyo gihugu mu gihe cy’ubukoloni.