Kurandura Malaria burundu bisaba ingamba zikomatanyije - Impuguke
Impuguke mu buzima zigaragaza ko kurwanya no kurandura burundu indwara ya Malaria, bisaba ingambwa zikomatanyije kuko ari byo bishobora gutanga umusaruro, mu kurinda abaremba bakazanazahazwa n’iyo ndwara ihitana abatari bake.
Byagarutsweho ku wa Mbere tariki 22 Mata 2024, ku munsi wa kabiri w’Inama Mpuzamahanga ya 8 yo kurwanya Malaria izamara iminsi irindwi, irimo kubera i Kigali, hagamijwe gusangizanya ubunararibonye ndetse n’amakuru ava mu bushakashatsi kuri iyo ndwara, abayitabiriye bakaba basanga ingamba zikomatanyije ndetse no gukorera hamwe, ari kimwe mu bishobora gutuma iranduka burundu ku mugabane wa Afurika.
Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), igaragaza ko buri mwaka mu Rwanda haboneka abarwayi ba Malaria barenga ibihumbi 600, aho bavuye ku bari hagati ya Miliyoni 5 na Miliyoni 6 mu myaka itanu ishize.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Roll Back Malaria (RBM), gikora ibijyanye no kurwanya no kurandura Malaria, Dr. Michael Adekunle Charles, avuga ko baheruka gushyira hanze ibikoresho bitandukanye bifasha mu guhangana no kwirinda Malaria, mu buryo burenze ibyari bisanzwe bikoreshwa.
Ati “Duheruka gushyira hanze ibikoresho bitandukanye nk’inzitiramibu nshya zikora mu buryo butandukanye, kandi bukubye kabiri ubwari busanzweho, mu rwego rwo kurwanya ubudahangarwa bw’imibu. Ni inzitiramibu ikoranye imiti ibiri itandukanye, ku buryo umubu uramutse ugize ubudahangarwa ku muti umwe, utashobora kubugira ku wundi, kandi twatangiye no kuzitanga mu bihugu bitandukanye. Kugeza ubu dufite inkingo za Malaria z’ubwoko bubiri, zose ni izo kurwanya Malaria mu bana bafite hagati y’amezi atandatu kugeza ku myaka ibiri.”
Akomeza agira ati “Twabanje gukorera ubushakashatsi kuri buri rukingo mu bihugu bya Ghana, Kenya na Zambia, tureba ubushobozi bwazo, kugeza ubu twatangiye kuzitanga mu bihugu birimo na Cameroon, tukaba twizera ko bizatanga umusaruro. Gusa ndifuza gushimangira mvuga ko urukingo rwonyine rudahagije mu kurwanya no kurandura Malaria, tugomba gukomeza ingamba zikomatanyije, zirimo kuryama mu nzitiramubi ziteye umuti, gutera umuti n’ibindi bitandukanye.”
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Prof. Claude Mambo Muvunyi, avuga ko umubare munini w’abarwara Malaria mu Rwanda bitabwaho, ndetse bakavurwa n’abajyanama b’ubuzima.
Ati “60% by’abayirwara bavurirwa mu bajyanama batarinze kujya kwa muganga, ibi byadufashije kugabanya umubare w’abarwara Malaria no kubasha gutanga ubufasha bwihuse ku baturage. Ikindi ni uko dufite inzego z’ubuzima zifite uruhare muri iyi gahunda, zirimo amavuriro y’ibanze na yo aba afite ubushobozi bwo kuvura no kwita ku baturage muri rusange, yiyongeraho ibigo nderabuzima, ibitaro by’Akarere n’ibikuru, byose ni mu rwego rwo gukomeza kurwanya no kurandura Malaria.”
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Ubuzima muri Afurika, Olivia Ngou, avuga ko hakenewe ishoramari ryagutse mu bijyanye no kurwanya ndetse no kurandura Malaria, hamwe no kongera ubushakashatsi bukorwa kuri iyo ndwara.
Ati “Serivisi zijyanye na Malaria zikarushaho kwegerezwa abaturage, abagabo bakigishwa akamaro ko kuba umuryango wose uhereye kuri bo, abagore barimo n’abatwite n’abana, bose bagomba kurara mu nzitiramibu ziteye umuti, kuko ushobora kugira ishoramari ariko hatabayeho gushyira mu bikorwa ingamba zijyanye na ryo mu kwirinda Malaria nta musaruro waboneka.”
Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ya 2023 kuri Malaria, igaragaza ko u Rwanda ruri mu bihugu bihagaze neza mu kurwanya iyo ndwara, aho rwiteguye kuyigabanya ku kigero cya 55% muri 2025, bikazagerwaho binyuze mu gutanga inzitiramibu ku baturage 85% by’abafite ibyago byo kurwara Malaria kurusha abandi, mu rwego rwo kubafasha guhangana na yo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|