Israel: Uwari ushinzwe ubutasi mu gisirikare yeguye

Uwari ushinzwe ubutasi mu gisirikare cya Israel, Major General Aharon Haliva, yeguye ku mirimo ye kuko atashoboye kubahiriza inshingano ze, bigatuma Hamas igaba igitero gitunguranye kuri Israel ku itariki 7 Ukwakira 2023, kikica abantu bagera ku 1170, abandi 200 bagatwarwa bunyago.

Major General Aharon Haliva weguye
Major General Aharon Haliva weguye

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP, byatangaje ko mu ibaruwa y’ubwegure yanditswe n’uwo muyobozi, yavuze ko yeguye kuko urwego ashinzwe rwananiwe kuzuza inshingano zarwo.

General Aharon Haliva yagize ati “Ku wa Gatandatu tariki 7 Ukwakira 2023, Hamas yagabye igitero gitunguranye ku gihugu cya Israel, urwego nyoboye ntirwashoboye kuzuza inshingano rwari rwarahawe”.

Ikinyamakuru Times of Israel cyatangaje ko igisirikare cya Israel (Israel Defense Force ‘IDF’), cyatangaje ko kigomba guhita gishaka usimbura Haliva kuri uwo mwanya.

Ni we muyobozi wa mbere mukuru muri Israel weguye, nyuma y’uko umutwe wa Hamas ugabye igitero kuri Israel.

Icyo gitero cya Hamas, cyavuzweho byinshi bijyanye n’uko urwego rw’ubutasi rutakoze inshingano zarwo, zo gushaka amakuru cyangwa se hakaba hari ayo rwirengagije bikaba ari byo byatumye Hamas ishobora kwinjira ku butaka bwa Israel ntawe ubimenye.

Nyuma y’icyo gitero, Israel yahise yiyemeza kurwanya no gukuraho umutwe wa Hamas burundu, itangiza intambara muri Gaza n’ubu ikaba igikomeje, aho imaze kugwamo abantu basaga ibihumbi mirongo itatu na bine (34.000), mu mibare itangazwa na Minisiteri y’ubuzima muri Palestine.

Nubwo uwo muyobozi w’urwego rw’ubutasi yeguye, ariko ngo aracyakorwaho iperereza ririmo n’igisirikare cya Israel, riyobowe na Lieutenant General Herzi Halevi, ibizava muri iryo perereza bikaba biteganyijwe kuzatangazwa mu ntangiriro za Kamena 2024.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka