Umunyeshuri ‘yiyahuye’ atinya guhanwa yakererewe
Umunyeshuri wigaga mu mwaka wa karindwi w’amashuri abanza muri Tanzania, ku ishuri ribanza rya Olomitu riherereye ahitwa Chekereni mu Mujyi wa Arusha, witwa Yusuph Zaphania w’imyaka 13 y’amavuko, biravugwa ko yiyahuye kubera gutinya ibihano kuko yari yakererewe kugera ku ishuri.
Uwo mwana ngo yiyahuye ari iwabo mu rugo akoresheje umugozi banikaho imyenda hanze, nk’uko byemejwe n’Umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Arusha muri Tanzania, SACP Justine Masejo.
Yahamije ko nta muntu n’umwe wahise atabwa muri yombi kubera urupfu rw’uwo mwana, kandi umurambo we wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Mount Meru aho muri Tanzania.
Uwitwa Flomena Laizer, mushiki w’uwo mwana bivugwa ko yiyahuye, bavukana kwa Sewabo, ni we wamubonye bwa mbere, ubwo yari anyuze hafi y’iwabo mu gihe abandi bari mu rugo batari bamenye ibyabaye.
Yagize ati “Nari mvuye iwacu, nyura mu nzira inyura hafi yo kwa papa mukuru ( se wa nyakwigendera), mbona musaza wanjye anagana ku mugozi, yarumye ururimi, mvuza induru umuturanyi aza kureba ibibaye, afata umuhoro wari hafi aho, atema uwo mugozi, umwana aramanuka yikubita hasi, ariko yari yamaze gupfa kuko yari yarumye ururimi amaso yaturumbutse, yagagaye ndetse yanakonje”.
“Abaturanyi baraje bafata uwo mwana bamujyana kwa muganga kugira ngo naba atarapfa wenda babe bamufasha, ariko biba iby’ubusa basanga yamaze gupfa”.
Ikinyamakuru Mwananchi cyatangaje ko se w’uwo mwana yahamagawe kuri telefoni, na we akabanza kubaza nyina umwana wagize ikibazo uwo ari we kuko yumvaga bombi yabasize mu rugo bitegura bagiye ku ishuri.
Nyina wa nyakwigendera we yavuze ko umwana wiyahuye yagiye ku ishuri, hagera nka saa yine akabona agarutse mu rugo, avuga ko yatinye kwinjira mu ishuri kuko yakererewe kandi umwarimu wari uhari atanga ibihano bikomeye. Ubwo nyina yamwemereye kwiyambura imyenda y’ishuri akajya mu bindi kugira ngo azajyeyo umunsi ukurikiyeho yazindutse, nyuma uwo mubyeyi yigira muri gahunda ze zisanzwe ntiyamenya ko umwana afite umugambi wo kwigirira nabi.
Se wa nyakwigendera we yavuze ko umwana we yari umwana witonda cyane, kandi uhora atuje, ku buryo nta wari kumenya ko yagira ikibazo mu mutima kimugeza no ku rwego rwo kwiyambura ubuzima.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko nukuri ikibazo cyabarimu gikomeje kuba ingorabahizi gukubita cyangwa ibindi bihano bikomeye ntacyo bihindura ku gukererwa kumwana bajye bamutuma umubyeyi asobanure igihe yamwohererejeho ntago niga ariko mineduc ikwiriye kujya isura ibigo Kandi ikore inspection ubajije abana 10 uti hano mu mwaka wa 6 primary Ninde mwarimu utanga ibihano bigoye cyane bose bahuriza kumuntu umwe ndabaha urugero nize kuri GS Gikagati ariko abarimu nahasize mu myaka 12 ishize ba bagome nubu barahari aragukubita ukamara iminsi 3 icyizumva bakubitaga ikibuno babona waramenyereye bagahindu bagakubita urutirigongo ndi umugabo wo kubihamya inkoni sizo zituma umwana akumva please
Buri mwaka,ku isi yose hiyahura abantu bagera kuli 1 million.Muli Nigeria,abantu bagera kuli 50 biyahura buri kwezi kubera Betting.Le 26/03/2024,ku Kimironko,umusore w’imyaka 32,yariyahuye,asimbukiye muli etaje ya 4 y’inzu yitwa Promise House,kubera kuribwa muli Betting.Le 14/10/2023, mu Kagari ka Nyabigoma mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze,abagabo 3 bariyahuye,ku mpamvu zitandukanye.Report ya Rwanda Biomedical Center (RBC) ivuga ko buri kwezi mu Rwanda abantu bagera ku ijana bagerageza kwiyahura.Amaherezo azaba ayahe?Mu isi nshya dutegereje izaba paradizo ivugwa muli 2 Petero 3:13 ,nta muntu uzongera kwiyahura,kubera ko ibibazo byose bizavaho burundu.Iyo paradizo izaturwamo gusa n’abantu birinda gukora ibyo Imana itubuza.