Mushikiwabo yasabye abari mu mikino ya La Francophonie gusangira indangagaciro
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yifurije urubyiruko rwitabiriye imikino ngororamubiri ya La Francophonie, kwisanga muri ayo marushanwa ndetse no gusangira indangagaciro zinyuranye.

Iyi mikino irimo kubera i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo kuva ku itariki ya 28 Nyakanga 2023.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter iyi mikino imaze umunsi imwe itangiye, yifurije urubyiruko ruyirimo kuzaryoherwa na yo ariko bakanasangira indangagaciro zo mu bihugu byabo bikoresha Igifaransa.
Yagize ati “Ku rubyiruko rwacu rukoresha Igifaransa: mbifurije kugira imikino myiza ya La Francophonie i Kinshasa! Nibabere umwanya mwiza wo gusangira ibyo dutandukaniyeho no gusangira indangagaciro zo mu bihugu byacu bikoresha Igifaransa. Ariko hejuru ya byose, nimwigaragaze mu marushanwa yose kandi mubyaze umusaruro ushoboka iki gikorwa cyabahariwe. Turi Kumwe”.
Iyi mikino ngororamubiri ihuza ibihugu binyamuryago bya OIF, Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango ntiyabashije kwitabira ibirori byo kuyitangiza, ahubwo yohereje abamuhagararira.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|