Niger: Abashyigikiye abahiritse ubutegetsi batwitse ibiro by’ishyaka rya Perezida Bazoum
Abashyigikiye ihirikwa ry’ubutegetsi muri Niger, tariki ya 27 Nyakanga 2023 bagabye igitero ku biro bikuru by’ishyaka riri ku butegetsi (Parti Nigérien pour la Démocratie et le Socialisme), rya Perezida Mohamed Bazoum wahiritswe, barabitwika, banatwika imodoka zari ziparitse hanze y’iyo nyubako.

Iryo tsinda rito ryakoze ibyo bikorwa ryikuye mu mbaga y’abari barimo kugaragaza ko bashyigikiye abahiritse ubutegetsi.
Abari muri iyo myigaragambyo bari bitwaje amabendera y’u Burusiya, bavuga ko barambiwe ubutegetsi budakora inshingano zabwo uko bikwiye.
Polisi nyuma yarashe imyuka iryana mu maso mu gutatanya abari bagiye ku biro bikuru by’ishyaka riri ku butegetsi, ndetse abanyapolitiki bari muri iryo shyaka bahunze ubwo babonaga abigaragambya, baje babasatira aho bakorera muri iyo nyubako.
Hari abantu bamwe bakomerekeye muri ako kavuyo, ndetse ibice by’imodoka zatwitswe ubu bikikije inyubako y’iryo shyaka.
Ibiro ntaramakuruby’Abafaransa, AFP, byatangaje ko abashyigikiye ihirikwa ry’ubutegetsi bashinja iryo shyaka kumungwa na ruswa, no kudakora bihagije mu kongera umutekano no mu guhagarika ibikorwa by’intagondwa ziyitirira Islam, bimaze igihe muri icyo gihugu.
Ubu igisirikare cya Niger cyamaze kuvuga ko gishyigikiye abasirikare bafunze Perezida Bazoum ku wa gatatu.
Perezida Bazoum abinyujije kuri Twitter yatangaje ko ibyagezweho bivuye mu rugamba rukomeye bizabungabungwa.

Ati “Abanya-Niger bose bakunda Demokarasi n’ubwisanzure bazabiharanira".
Biracyari urujijo uyoboye by’ukuri Niger muri iki gihe, kuko agatsiko ka gisirikare kahiritse ubutegetsi kataratangaza umukuru wako.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Catherine Colonna, yabwiye AFP ko ihirikwa ry’ubutegetsi "ritarangiye".
Yavuze ko Bazoum yavuganye na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, ndetse yongeraho ko hari "uburyo bwo kuva" mu ihirikwa ry’ubutegetsi, mu gihe abarikoze baba bateze amatwi amahanga.
Ohereza igitekerezo
|