Kenya: Raila Odinga yahagaritse imyigaragambyo, agira ibyo asaba
Raila Odinga utavuga rumwe n’ubuyobozi bwa Leta ya Kenya, yatangaje ko agiye gutangiza ikigega cyo gufasha imiryango yaburiye ababo mu myigaragambyo, imaze iminsi ibera muri iki gihugu.

Icyo kigega kizakusanya inkunga yo gufasha imiryango yagizweho ingaruka ndetse ikaburira ababo mu myigaragambo, kizajya gishyirwamo inkunga n’umuntu wese wifuza gutangamo intwererano, nk’uko byatangajwe na International Press Association of East Africa dukesha iyi nkuru.
Raila Odinga yari yateguye ko wa gatatu haba indi myigaragambyo ariko aza kubihindura, asaba abayoboke be ko bakora urugendo rw’ituze rwo kunamira no guha icyubahiro abahutajwe na Polisi ya Kenya, bagakurizamo gukomereka no kuhasiga ubuzima.
Yagize ati "Twihanganishije imiryango yabuze ababo muri iyi myigaragambyo yamaganaga ibiciro n’imisoro iri hejuru muri iki gihugu”.
Ishyaka Azimio rya Raila Odinga rivuga ko abaguye muri iyo myigaragambo bagera kuri 50 abandi bagakomereka, ibi Leta ya Kenya ikabihakana ivuga ko iyo mibare itangazwa n’iri shyaka idafite gihamya, ko hazakorwa iperereza hakamenyekana umubare nyawo.
Ihagarikwa ry’iyi myigaragambyo ryakurikiwe n’ubutumwa bwa Perezida wa Kenya, William Ruto, buvuga ko yiteguye guhura n’umukuru w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, Raila Odinga.

Mu butumwa Perezida Ruto yanyujije kuri twitter yagize ati "Nshuti yanjye Raila Odinga, ndi mu nama muri Tanzania ku iterambere ry’abakozi igamije guhuriza hamwe kwagura amahirwe y’akazi ku mugabane wacu. Ningaruka, kandi nk’uko usanzwe ubizi, mfite umwanya wo guhura nawe imbona nkubone igihe icyo ari cyo cyose kikubereye".
Raila Odinga amaze igihe ayobora iyo myigaragambyo yo guhatira Leta kugabanya imisoro no kugabanya ku bindi biciro biri hejuru, ibintu avuga ko bibangamiye abaturage ba Kenya.
Ohereza igitekerezo
|