Igiciro cya Mazutu kiyongereyeho 722 Frw
Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli, aho litiro ya lisansi yagumye kuri 2.938 Frw, mu gihe mu gihe litiro ya mazutu yo yazamutseho 722 Frw kuko yavuye kuri 2205 Frw ikagera kuri 2.927 Frw.
Ibiciro bishya byabitangajwe kuri uyu wa 5 Kamena bizatangira gukurikizwa ku wa 6 Kamena 2026, Saa Kumi n’Ebyiri za mu gitondo.
Mu itangazo rya RURA, yasobanuye ko iri hinduka ry’ibiciro rishingiye ku mpinduka ziri ku isoko mpuzamahanga, ndetse rikaba rigamije kugabanya ingaruka izamuka ry’ibiciro rishobora kugira ku bukungu n’imibereho y’abaturage.
Iri tangazo rikomeza rigira riti: "Ingamba za Leta zagize uruhare mu kugabanya izamuka ry’ibiciro bya lisansi na mazutu ku masoko, bituma bikomeza kuba hasi ugereranyije n’ibiciro byari kujyaho hashingiwe gusa ku miterere y’isoko."
RURA ikomeza ivuga ko iyi nkunga igamije gufasha urwego rwo gutwara abantu n’ibintu no kugabanya ingaruka zishobora kugera ku bukungu muri rusange.
By’umwihariko kandi RURA yahamije ko ibiciro by’ingendo mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange bizakomeza kuba ibisanzwe ntagihindutse kuko ingamba za Leta zo gushyigikira uru rwego zizakomeza gufasha abatwara abagenzi guhangana n’izamuka ry’ibiciro bya peteroli no gukomeza gutanga serivisi z’ingendo ku biciro bibereye abaturage.
RURA kandi yavuze ko izakomeza gukurikiranira hafi impinduka ziri ku masoko y’ibikomoka kuri peteroli ku rwego mpuzamahanga no mu Karere, kugenzura itangwa rya serivisi zinoze no kugeza ibikomoka kuri peteroli mu gihugu hose.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|