U Rwanda rwabwiye Amerika ko Congo ikomeje gufatanya na FDLR n’Abarundi kwica abaturage

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yakiriye neza amagambo yavuzwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Marco Rubio ubwo yari imbere y’Abadepite bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga aho yabemereye ko u Rwanda rurimo gusohoza inshingano zarwo mu bijyanye n’amasezerano yarwo na DRC.

Mu itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda kuri uyu wa 05 Kamena 2026, u Rwanda rwashimiye ubufatanye bukomeje n’Amerika, by’umwihariko binyuze mu Masezerano ya Washington, akomeza kuba umusingi wo gukemura imizi y’ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iri tangazo rikomeza rigira riti: "Icyakora, ni ingenzi kwibutsa ko inshingano zikubiye muri ayo masezerano zireba u Rwanda na RDC, kandi zisaba ko buri ruhande rugaragaza uko rwazisohoje."

Rikomeza rivuga kandi ko bidashoboka ko aya masezerano yashyirwa mu bikorwa mu gihe harimo gutoranya kuko ibibazo bitakemuka mu gihe habayeho kubogama.

U Rwanda ruvuga ko rukomeje gushyira mu bikorwa inshingano zarwo zikubiye muri ayo masezerano nyamara RDC iyarengaho ku buryo bugaragara, binyuze mu gukomeza gushyigikira umutwe wa FDLR, umutwe w’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi umaze imyaka irenga mirongo itatu ukorera ku butaka bwa Congo, kandi ukaba ugikomeje guteza umutekano muke ku Rwanda.

Muri iri tangazo kandi u Rwanda rwagaragaje n’ikibazo cy’uko hakomeje gukoreshwa indege zitagira abapilote (drones) mu bice bituwe n’abaturage bigizwemo uruhare n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC harimo FDLR, Wazalendo ndetse n’Ingabo z’u Burundi.

U Rwanda rwashimangiye kandi ko rukomeje kwiyemeza byimazeyo kubahiriza ayo masezerano ya Washington no gukorana mu buryo bwubaka na Amerika, ibihugu byo mu karere, ndetse n’abandi bafatanyabikorwa, hagamijwe kwimakaza amahoro, umutekano n’iterambere mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Tariki ya 27 Kamena 2025, u Rwanda na RDC byagiranye amasezerano y’amahoro, bibifashijwemo na Amerika. Yibandaga ku gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho.

Tariki ya 4 Ukuboza 2025, ibi bihugu byombi byasimangiye aya masezerano, byongeraho n’ingingo y’ubufatanye bw’akarere mu iterambere ry’ubukungu, bwibanda ku bucuruzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no kubaka ibikorwaremezo.

Aya masezerano ya Washington asaba Leta ya RDC gusenya FDLR ariko ntiyabyubahirije ndetse u Rwanda rwagaragaje ko narwo rudashobora gukuraho ingamba z’ubwirinzi mu gihe uyu mutwe n’abafatanyabikorwa bawo bashaka kuruhungabanyiriza umutekano bari hafi y’umupaka.

U Rwanda rwagaragarije Amerika ko Leta ya RDC ikomeje guha FDLR ubufasha, ikanayinjiza mu gisirikare cyayo no mu mitwe ya Wazalendo kugira ngo byifatanye kurwanya ihuriro AFC/M23 rigenzura ibice byinshi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka