Al Ahly Benghazi na CS Sfaxien zasabye kwitabira CECAFA Kagame Cup 2026
Amakipe abiri yo muri Libya arimo Al Ahly Benghazi na Al Nasr nayo y’i Benghazi ndetse na CS Sfaxien yo muri Tunisia ashobora kwitabira CECAFA Kagame Cup 2026 izabera mu Rwanda kuva tariki 19 Nyakanga 2026.
Amakuru yizewe Kigali Today yamenye kuri uyu wa Gatanu, ni uko aya makipe yifuza gukina iri rushanwa ndetse ari mu biganiro bya nyuma mu gihe nka Al Ahly Benghazi yo muri Libya ndetse na CS Sfaxien zo yamaze gusaba ko zakina iri rushanwa.
Uretse iyi kipe ya Al Ahly Benghazi yo iri no ku mukino wa nyuma w’Igikombe cya Libya aho izakina na Al Ahly Tripoli inakinamo Manzi Thierry, kandi muri iki gihugu hashobora kuva ikipe ya Al Nasr Benghazi.Aya makipe ashobora no kwiyongeraho ikipe ya CS Sfaxien yo muri Tunisia nayo yasabye kuzitabira iri rushanwa, ndetse ibiganiro biri kugana no ku musozo.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda Shema Ngoga Fabrice yakomoje kuri aya makipe nubwo atayavuze amazina, ubwo yavugaga ko hari gahunda yo kwakira CECAFA Kagame Cup mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere ndetse ko hagiye gushyirwamo imbaraga kugira ribe irushanwa rifatwa nk’irifasha amakipe gutegura umwaka w’imikino mushya.
Ati" Uyu mwaka dufite amakipe abiri y’abarabu yasabye kuza gukina."
Kigali Today kandi yamenye ko bishoboka, iri rushanwa riteganyijwe gutangira tariki 19 Nyakanga 2026 rikarangira tariki 9 Kanama w026, rishobora kwegezwa inyuma mu rwego rwo guha amakipe yo mu bihugu nka Tanzania bizasoza umwaka w’imikino 2025-2026 mu mpera za Kamena 2026 umwanya wo kwitegura ngo nayo azitabire.
Kugeza ubu, u Rwanda ruzahagararirwa n’amakipe abiri ariyo APR FC na Rayon Sports mu gihe kandi bigishoboka ko yaba ane hakiyongeraho Kiyovu Sports na Police FC.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|