Abantu bane bakurikiranyweho gukinisha abana filime z’urukozasoni no kuzikwirakwiza
Yanditswe na
Malachie Hakizimana
Urwego rw’Iperereza (RIB) rwatangaje ko rwafashe Twizerimana David ufite chaines/channels za Youtube zitwa Smart Guys TV na Smart Nation TV na bagenzi be batatu bakurikiranyweho gukinisha abana filime z’urukozasoni no kuzikwirakwiza bifashishije imbuga nkoranyambaga nka YouTube.

Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo za RIB za Kacyiru, Kimironko, Kimihurura na Remera mu gihe dosiye zabo zirimo gutunganywa kugira ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.
RIB yatangaje ko itazihanganira umuntu wese uzakoresha umwana ibikorwa by’urukozasoni n’ibindi bishora abana mu ngeso mbi zibangiriza ejo hazaza habo, yaba akoresha imbuga nkoranyambaga cyangwa ubundi buryo ubwo ari bwo bwose.
Uzabifatirwamo wese azahanwa nk’uko amategeko abiteganya.
Ohereza igitekerezo
|
Turabashimira uburyo mudahwema kutureberera mu rwego rwo gutegura u Rwanda twifuza. Nasabaga ko mushyira umucyo ku bahanzi ba film zitari urukozasoni ariko bagakenera gukinishamo umwana. Bisaba iki?
Nibahanwe by’intangarugero aba ba ruhekura ababyeyi. Ubundi bagiye bakinisha abantu bakuze barababuze?
niyo mpamvu ngiye gutoroka igihugu nkigira cosmos cg biituma hehe city