
Uyu munsi biteganyijwe ko uzabera kuri Kigali Pelé Stadium, ku ikubitiro ku mugoroba wo ku wa 31 Nyakanga 2023 yari yatangaje ko izakina na Loto-Popo FC, yabaye iya kabiri muri shampiyona ya 2022-2023 muri Benin.
Mu gihe iyi kipe itabonetse kubera ibibazo by’indege, kuri uyu wa Kabiri Rayon Sports yatangaje ko Kenya Police FC yo muri Kenya, ariyo izayifasha kwizihiza umunsi w’Igikundiro.
Kenya Police FC muri shampiyona ya 2022-2023 muri Kenya, yayirangije iri ku mwanya wa gatatu aho yari ifite amanota 63 ikurikira Gor Mahia yatwaye shampiyona, ndetse na Tusker FC yabaye iya kabiri.
Kuri uwo munsi Rayon Sports izamurikaho abakinnyi bashya yaguze, ndetse ikanerekana nomero bazajya bambara mu mwaka w’imikino wa 2023-2024 n’ibindi bikorwa bitandukanye.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|