Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yerekanye umwambaro izakinana igikombe cy’isi (AMAFOTO)
Mu gihe habura umunsi umwe ngo hatangire igikombe cy’isi cya Handball kigiye kubera muri Croatia, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yagaragaje umwambaro izifashisha muri aya marushanwa
Kuri uyu wa Gatatu tariki 02/08/2023 muri Croatia haratangira igikombe cy’isi cya Handball mu bagabo cy’abatarengeje imyaka 19, igikombe kigiye gukinwa ku nshuro ya 10.
Ni igikombe kitabiriwe n’ibihugu 32 byabonye itike biturutse mu bikombe byo kuri buri mugabane, aho mu bihugu bihagarariye Afurika harimo n’u Rwanda rwaje ku mwanya wa kabiri mu gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 18 cyabereye mu Rwanda.
Umukino wa mbere muri iri rushanwa urahuza igihugu cy’u Rwanda na Portugal ku i Saa Saba z’amanywa ku masaha yo mu Rwanda ndetse na Croatia, ukazabera muri Arena Varazidin.
Ohereza igitekerezo
|